2 Abakorinto 13 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuInama zisoza, n’intashyo 1 Ubu ni ubwa gatatu ngiye kuza iwanyu. (Nk’uko Ibyanditswe bibivuga) «Urubanza rwose ruzasozwa ari uko rukemuwe n’abagabo babiri cyangwa batatu». 2 Narabivuze ubwo nabasuraga bwa kabiri, n’ubu nkiri kure nongeye kubisubiramo, abaherutse gucumura n’abandi bose, ko nindamuka nje, nta mpuhwe nzabagirira, 3 kuko ngo mushaka ikimenyetso cy’uko ari Kristu umvugiramo. Kristu si inganzwa kuri mwe, ahubwo azabagaragariza ububasha bwe. 4 Ni koko yabambwe ku musaraba bishingiye ku ntege nke ze, ariko ubu ni muzima bishingiye ku bubasha bw’Imana. Natwe kandi muri We turi abanyantege nke, ariko nk’uko muzabyibonera, tuzabana na We ku bw’ububasha bw’Imana buzabagaragarizwa. 5 Nimwisuzume ubwanyu, mwigerageze, murebe ko mutacogoye mu kwemera. Mwaba se mwariyibagije ko Kristu abatuyemo nyirizina? Keretse rero, musanze mwaratsinzwe! 6 Nizeye ko mudashidikanya ko twe twatsinze. 7 Turasaba Imana ngo mutazavaho mukora nabi. Icyo tugamije si ukugaragaza ko mwatsinzwe n’igeragezwa, ahubwo ni uko twababona mukora neza, maze tukaba ari twe twibeshya. 8 Nta ntege dufite zo kurwanya ukuri, ahubwo tuzifitiye kugushyigikira. 9 Duhora twishimye iyo twe ducogoye ariko mwe mukaba mukomeye. Impamvu y’amasengesho yacu ni uko mwatera imbere. 10 Ni cyo gitumye mbandikiye nkiri kure, ngo ntazazanwa no guca urubanza, nkoresheje ububasha Nyagasani yampereye kubakomeza aho kubacogoza. 11 Ahasigaye rero, bavandimwe, muhorane ibyishimo, mutere imbere, muterana inkunga, mushyire hamwe, mubane mu ituze, bityo Imana yuje urukundo n’amahoro izabana namwe. 12 Muramukanye mu muhoberano mutagatifu. Abatagatifujwe bose b’ino barabaramutsa. 13 Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu, n’urukundo rw’Imana Data, n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu, bihorane namwe mwese. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda