2 Abakorinto 11 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuPawulo atahura abiyita intumwa za Kristu 1 Icyampa ngo mushobore kwihanganira ubusazi bwanjye ho gato! Ngaho se nimunyihanganire! 2 Mbakunda byansajije, nk’uko Imana ibakunda. Nabashyingiye umukwe umwe rukumbi, mbashyikiriza Kristu muri nk’umugeni w’isugi. 3 Nyamara, nk’uko Eva yaguye mu mutego w’inzoka, ndatinya ko namwe, imitima yanyu izahuma mugateshuka ku bupfura mukwiriye kugirira Kristu. 4 Dore nawe, uwadutse wese abamenyesha undi Yezu utari uwo twabigishije, cyangwa se akabarohamo umwuka wundi utari Mwuka w'Imana mwahawe, cyangwa se akabazanira indi nkuru nziza itari Iyo twabashyikirije, uwo muntu mumutega yombi. 5 Ndibwira ko izo ntumwa z’akataraboneka nta cyo zindusha. 6 Ndi umuswa koko mu byo kuvuga neza, nyamara sindi we mu by’ubuhanga. Ibyo twabibagaragarije muri byose no ku buryo bwose. 7 Ubwo se cyabaye icyaha cyo kubicishaho bugufi, mbamamariza Inkuru Nziza y’Imana ku buntu, kugira ngo mbaheshe agaciro? 8 Nacuje za Kiliziya z’ahandi, nemera gutungwa na zo ngo mbone uko mbakorera. 9 Iyo nagiraga icyo nkenera ndi iwanyu, nta we nigeze ndushya, kuko ibyo nari mbuze nabihabwaga n’abavandimwe baturutse muri Masedoniya. Iteka ryose nirinze kubagora, kandi nzakomeza kubyirinda. 10 Mbarahirije ukuri kwa Kristu undimo, nta we uzanyaga iryo shema mu turere twose two muri Akaya. 11 Kuki se? Kuko se ntabakunda? Imana ni Yo ibizi! 12 Nzakomeza uko nsanzwe ngenza, kugira ngo ndaha urwaho abarunshakaho, babure impamvu yo kwirata ko duhwanyije agaciro. 13 Bene abo bantu ni ingirwantumwa, ni abahendanyi biyoberanyamo intumwa za Kristu. 14 Ibyo kandi ntibitangaje : Sekibi na yo yihinduramo umumalayika w’urumuri. 15 Nta gitangaje rero ko abagaragu bayo bihinduramo abaharanira ubutungane. Nyamara amaherezo yabo ni ukugarukwa n’ibyo bakoze. Pawulo yarushije abandi kubabara, abigirira Kristu 16 Nongere mbisubiremo, ntihakagire ukeka ko ndi umusazi, cyangwa se nimunyemerere kuba we maze nanjye nshobore kwirataho gato. 17 Ibyo ngiye kuvuga, simbibwirijwe na Nyagasani, ahubwo mu bisazi byanjye nishimiye kugira icyo niratana. 18 Ubwo benshi biratana ibyo bakesha kamere, reka nanjye nirate. 19 Mwebwe muzwiho ubwitonzi, mwihanganira abasazi nta ngorane! 20 Mwihanganira ko babagira abacakara, ko babaryana utwanyu, ko babacuza, ko babishongoraho, ko babakubita mu maso. 21 Mfite isoni zo kubabwira ko twagize intege nke nka bo! Ibyo abandi batinyutse kwivuga — noneho mvuge nk’umusazi — nanjye ndabitinyutse. 22 Mbese ni Abahebureyi? Nanjye ndi we! Ni Abayisraheli? Nanjye ndi we! Inkomoko ya Abrahamu? Nanjye ndi yo! 23 Mbese bakorera Kristu? — Reka mvuge amateshwa — Ndabarusha bose! Mu miruho? Narabarushije! Mu buroko? Incuro nyinshi kubarusha! Inkoni? Nakubiswe izitabarika! Amakuba y’urupfu? Nayagize hato na hato! 24 Incuro eshanu Abayisraheli bankubise ibiboko mirongo itatu n’icyenda. 25 Nakubiswe inkoni incuro eshatu, rimwe mpondaguzwa amabuye, ndohama gatatu mu mazi, ndetse mara ijoro n’umunsi rwagati mu nyanja. 26 Mu ngendo zanjye nyinshi nagiriye amakuba mu nzuzi, mpura n’abambuzi, ngira akaga k’abo dusangiye ubwoko n’ako ntewe n’abanyamahanga, ngirira ingorane mu mugi, mu butayu no mu nyanja, nkubitiraho imitego y’abagambanyi biyita abavandimwe! 27 Mu miruho n’iminaniro, mu kurara irondo kenshi, mu nzara n’inyota, mu gusiba kurya kenshi, mu kwicwa n’imbeho no kubura icyo nambara; 28 ntavuze n’ibisigaye: inkeke ya buri munsi mpagaritswe umutima na za Kiliziya zose! 29 Ni nde wacogoye, sincike intege? Ni nde wateshutse, maze simpinde umushyitsi? 30 Niba kwirata ari ngombwa, nziratana intege nke zanjye. 31 Imana, Se wa Nyagasani Yezu, yogahora isingizwa iteka, izi ko ntabeshya. 32 I Damasi, igisonga cy’Umwami Areta cyarindishije umugi ngo bamfate. 33 Nuko bancisha mu idirishya, bamanurira ku rukuta mu gitebo, murokoka ntyo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda