2 Abakorinto 10 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuPawulo asubiza abanenga ubutumwa bwe 1 Ni jyewe Pawulo ubibisabiye ubwanjye, mu bugwaneza n’ituze bya Kristu. Muvuga ko iyo turi kumwe niyoroshya, naba ndi kure nkabisha. 2 Nyamara ndabinginze, igihe nzazira iwanyu, sinzagombe gukoresha amakare, n’ubwo nifuza gukangara bamwe bibwira ko tucyitwara bya runtu. 3 Kuba abantu ko turi abantu, ariko ntitukirwana ibi bisanzwe by’abantu. 4 Oya, intwaro zacu ntizikomoka kuri muntu, ahubwo ububasha bwazo buturuka ku Mana, bugasenyagura ibyari intamenwa. Abiyemera tubakura ku izima, 5 kimwe n’abatambamiye ubumenyi bw’Imana. Twigarurira ibitekerezo byose ngo bigomokere Kristu, 6 kandi twiteguye gucyaha icyitwa agasuzuguro cyose, igihe mwebwe muzaba mwumviye muri byose. 7 Nimurebe ibintu uko biri! Uwibwira wese ko ari uwa Kristu, namenye bidasubirwaho ko natwe turi aba Kristu, kimwe na we! 8 Niba naba nkabya mu kwiratana ububasha Nyagasani yaduhereye kubakomeza, atari ubwo kubadindiza, nta soni binteye. 9 Sinshaka gusa n’ubakangaranya mu nzandiko zanjye, 10 — kuko hari abavuga ngo «Inzandiko ze zifite ireme kandi zirakaze, nyamara iyo ari muri twe, usanga agayitse n’ijambo rye ari nta ryo.» — 11 Uwibwira ibyo amenye neza ko, uko tumeze mu mvugo, turi kure, twandika, nta ho bitandukaniye n’ibyo tuzakora tugeze iwanyu. 12 Kuko tutahangara kwireshyeshya no kwigereranya n’abo biyogeza ubwabo; ni abirasi rwose gukeka ko ari bo kamara n’igipimo cya byose. 13 Twebwe tuzirinda kwirata birengeje urugero rw’umurimo Imana yadushinze itwohereza iwanyu. 14 Iyo tuza kuba tutaraje iwanyu twaba koko dutandukiriye; none twabaye aba mbere bageze iwanyu tubazaniye Inkuru Nziza ya Kristu. 15 Nta bwo twikabiriza nk’abiratana imirimo yakozwe n’abandi, ahubwo dufite icyizere ko, nimukomeza gutera imbere mu kwemera, tuzarushaho kwagura umurimo wacu muri mwe, 16 ndetse Inkuru Nziza ya Kristu tukayirenza imbibi z’iwanyu, uko tubishinzwe; bityo ntituziratane imirimo abandi bakoze mu murima wabo. 17 «Ushaka kwirata wese, niyiratire muri Nyagasani!» 18 Uwiyemezaho agaciro wese, si we ugakwiye, ahubwo uwo Nyagasani akemejeho, ni we ugakwiye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda