1 Yohana 5 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuKwakira ubuhamya bukomoka ku Mana 1 Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’Imana; kandi n’umuntu wese ukunda Imana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo. 2 Dore icyo tumenyeraho ko dukunda abana b’Imana: ni uko dukunda Imana kandi tugakurikiza amategeko yayo. 3 Dore gukunda Imana icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Kandi amategeko yayo ntavunanye, 4 kuko icyabyawe n’Imana cyose gitsinda isi. Intsinzi kandi yaganje isi, ni ukwemera kwacu. 5 Ni nde utsinda isi atari uwemera ko Yezu ari Umwana w’Imana? 6 Uwo nyine ni We waje ku bw’amazi n’amaraso, aba Yezu Kristu. Yaje, atari ku bw’amazi yonyine, ahubwo ku bw’amazi n’amaraso; ni Roho ubihamya, kuko uwo Roho nyine ari ukuri. 7 Ubwo rero hari ibintu bitatu byo kubihamya: 8 Roho, amazi n’amaraso, kandi byose uko ari bitatu birahuje. 9 Niba twakira ubuhamya bw’abantu, ubuhamya bw’Imana bwo burushijeho, kuko ari ubuhamya Imana yatanze ku Mwana wayo. 10 Uwemera Umwana w’Imana aba yakiriye muri we ubwo buhamya. Naho utemera Imana aba ayigize umubeshyi, kuko atemera bwa buhamya Imana yatanze ku Mwana wayo. 11 Dore rero ubwo buhamya: Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo buri mu Mwana wayo. 12 Ufite Mwana, aba afite ubugingo; naho udafite Umwana w’Imana, nta bugingo aba afite. Amizero y’umukristu 13 Nabandikiye ibyo byose kugira ngo mwebwe, abemera Umwana w’Imana, mumenye ko mufite ubugingo buhoraho. 14 Dore rero amizero dufite muri We: nitugira icyo tumusaba, gihuje n’ugushaka kwe, azatwumva. 15 Ubwo rero tuzi ko atwumva mu byo tumusabye ibyo ari byo byose, tunamenyereho ko dutunze ibyo twamusabye. 16 Niba umuntu abonye umuvandimwe we akora icyaha, ariko icyaha kitajyana mu rupfu, namusabire; maze Imana imuhe ubugingo, niba koko icyaha yakoze kitajyana mu rupfu. Habaho icyaha kijyana mu rupfu: uwakoze icyo si we mvuze ko mugomba gusabira. 17 Ubugome bwose ni icyaha, ariko icyaha kibonetse cyose ntikijyana mu rupfu. 18 Tuzi ko umuntu wese wabyawe n’Imana atongera gucumura ukundi, ahubwo Umwana w’Imana aramurinda, maze Sekibi ntamugireho ububasha. 19 Tuzi yuko turi ab’Imana, naho ab'isi bose bakagengwa na Sekibi. 20 Tuzi kandi ko Umwana w’Imana yaje, akaduha ubushishozi, kugira ngo tumenye Nyir’ukuri. Kandi turi muri Nyir’ukuri, tubikesha Umwana we Yezu Kristu. Ni We Nyir’ukuri, akaba Imana n’ubugingo buhoraho. 21 Twana twanjye, nimwirinde ibigirwamana. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda