1 Yohana 4 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuKwirinda ibidakomoka ku Mana 1 Nkoramutima zanjye, ntimugapfe kwemera ubonetse wese, ahubwo mujye mubanza gushishoza ibyo mubwiwe, kugira ngo mumenye koko niba bikomoka ku Mana; kuko hadutse abahanurabinyoma benshi, bagakwira ku isi. 2 Dore icyo muzamenyeraho ibikomoka ku Mana: uwemera wese Yezu Kristu wigize umuntu, aba akomoka ku Mana; 3 naho utemera Yezu, uwo ntaba akomoka ku Mana, ahubwo aba akomoka kuri Nyamurwanyakristu, wa wundi mwumvise bavuga ko azaza, none ubu akaba yarageze ku isi. 4 Mwebweho, twana twanjye, mukomoka ku Mana, kandi mwatsinze abo bahanurabinyoma, kuko Ubatuyemo asumbye kure umugenga w’isi. 5 Bo ni ab’isi; ni cyo gituma bavuga ururimi rw’isi, maze ikabatega amatwi. 6 Twebweho, turi ab’Imana; uzi Imana aratwumva, naho utari uw’Imana ntatwumve. Aho rero ni ho tumenyera umunyakuri n’umunyabinyoma. Imana ni urukundo 7 Nkoramutima zanjye, nidukundane, kuko urukundo rukomoka ku Mana, kandi umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya. 8 Naho udakunda, uwo ntiyamenye Imana, kuko Imana ari urukundo. 9 Dore uko urukundo rw’Imana rwigaragaje muri twe: Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege ku isi, kugira ngo tubeshweho na We. 10 Nguko uko urukundo ruteye: si twebwe twabanje gukunda Imana, ahubwo ni Yo yadukunze mbere, maze yohereza Umwana wayo ngo abe igitambo cyo guhongerera ibyaha byacu. 11 Nkoramutima zanjye, ubwo Imana yadukunze bigeze aho, natwe tugomba gukundana. 12 Nta muntu wigeze abona Imana, ariko niba dukundana, Imana idutuyemo kandi urukundo rwayo ruba ruganje muri twe. 13 Aho tumenyera ko turi mu Mana, na Yo ikatubamo, ni uko yaduhaye kuri Roho wayo. 14 Natwe twarabyitegereje, none turahamya ko Imana Data yohereje Umwana wayo kuba Umukiza w’isi. 15 Umuntu wese uhamya ko Yezu ari Umwana w’Imana, Imana imuturamo, na we akayituramo. 16 Twebwe, twamenye urukundo Imana yatugaragarije, kandi turarwemera. Imana ni urukundo: umuntu uhorana urukundo aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo. 17 Nguko uko urukundo rwaganje muri twe, ku buryo nta bwoba dutewe n’umunsi w’urubanza; kuko uko Yezu ameze, ari ko natwe tumeze muri iy’isi. 18 Nta bwoba bubangikana n’urukundo; ahubwo urukundo rushyitse rwirukana ubwoba, kuko ubwoba buterwa n’igihano maze ufite ubwoba ntagire urukundo rushyitse. 19 Twebweho tujye dukundana, kuko Imana yadukunze mbere. 20 Niba umuntu avuze ati «Nkunda Imana», ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umubeshyi. Koko rero, umuntu udakunda umuvandimwe we abonesha amaso, ntashobora gukunda Imana atabona. 21 Dore rero itegeko Kristu yaduhaye: ukunda Imana, akunde n’umuvandimwe we. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda