1 Yohana 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Twana twanjye, ibi mbibandikiye kugira ngo mudacumura. Ariko n’aho umuntu yacumura, dufite Umuvugizi imbere y’Imana Data, ari we Yezu Kristu Intungane; 2 ni na We gitambo cy’impongano y’ibyaha byacu, ndetse atari ibyaha byacu byonyine, ahubwo n’iby’isi yose. Itegeko ry’urukundo 3 Dore icyo tumenyeraho ko tumuzi: ni uko dukurikiza amategeko ye. 4 Uvuga rero ati «Ndamuzi», ariko ntakurikize amategeko ye, aba ari umubeshyi, kandi nta kuri kuba kumurimo. 5 Naho ukurikiza ijambo rye, muri we urukundo rw’Imana ruba rwuzuye koko; ngicyo ikitumenyesha ko turi muri We. 6 Uwibwira ko aba muri We, agomba na we kunyura mu nzira Yezu ubwe yanyuzemo. 7 Nkoramutima zanjye, nta bwo ari itegeko rishya mbandikiye, ahubwo ni itegeko risanzweho mwari mufite kuva mu ntangiriro. Iryo tegeko rya kera ni ijambo mwumvise. 8 Nyamara kandi, ni itegeko rishya mbandikiye — ibyo bikaba ukuri muri We no muri mwebwe — kuko umwijima uhise, maze urumuri nyakuri rukaba rumuritse. 9 Uwibwira ko ari mu rumuri, kandi agakomeza kwanga umuvandimwe we, uwo aba akiri mu mwijima. 10 Naho ukunda umuvandimwe we, aba atuye mu rumuri, kandi nta n’ikimurimo cyashobora kumugusha. 11 Ariko uwanga umuvandimwe we aba ari mu mwijima, akagenda mu mwijima ntanamenye aho agana, kuko umwijima uba wamuhumye amaso. Kwirinda isi n’abarwanya Kristu 12 Twana twanjye, ndabandikiye kuko mubabarirwa ibyaha byanyu, mubikesheje izina rya Yezu. 13 Namwe babyeyi, ndabandikiye kuko mwamenye Uriho kuva mu ntangiriro. Rubyiruko namwe ndabandikiye, kuko mwatsinze Sekibi. 14 Narabandikiye rero, bana banjye, kuko mwamenye Imana Data. Narabandikiye, babyeyi, kuko mwamenye Uriho kuva mu ntangiriro. Narabandikiye, rubyiruko, kuko muri abanyembaraga n’ijambo ry’Imana rikaba ribatuyemo, kandi mwatsinze Sekibi. 15 Ntimugakunde isi n’ibyo ku isi. Niba umuntu akunze isi, urukundo rw’Imana Data ntirumubamo, 16 kuko ibiri ku isi byose, nk’irari ry’umubiri, n’irari ry’amaso, n’umwirato w’ubukungu, bidakomoka ku Mana, ahubwo bikomoka ku isi. 17 Koko, isi irayoyoka hamwe n’irari ryayo, naho ukora ugushaka kw’Imana abaho ubuziraherezo. 18 Bana banjye, isaha ya nyuma yageze. Mwigeze kumva bavuga ko Nyamurwanyakristu agiye kuza, none ubu ngubu abarwanya Kristu badutse ari benshi; tumenyeraho dutyo ko isaha ya nyuma igeze. 19 Abo bantu badukomotsemo, ariko ntibari abacu, kuko iyo bajya kuba abacu, baba baragumanye natwe. Nyamara byari ngombwa kugaragaza ko bose uko bangana batari abacu. 20 Mwebweho, Yezu w’Intungane yabasigishije Roho Mutagatifu, bituma mwese mugera ku bumenyi. 21 Nuko rero sinabandikiye ko mutazi ukuri, ahubwo nabandikiye ko mukuzi, kandi ko nta cyitwa ikinyoma gikomoka ku kuri. 22 Ni nde mubeshyi, atari uhakana ko Yezu ari Kristu? Nguwo Nyamurwanyakristu, uhakana Imana Data, na Mwana. 23 Umuntu wese uhakana Mwana, ntaba ari kumwe n’Imana Data; naho uhamya Mwana, aba ari kumwe n’Imana Data. 24 Mwebweho rero, ubutumwa mwumvise kuva mu ntangiro nibubagumemo. Niba ubwo butumwa mwumvise kuva mu ntangiriro bubagumyemo, namwe muzaguma muri Mwana no muri Data. 25 Dore isezerano we ubwe yadusezeranyije: ni iryo kuzaduha ubugingo buhoraho. 26 Ngibyo rero ibyo nagira ngo mbandikire ku byerekeye abashaka kubayobya. 27 Naho mwebwe, isigwa yabakoreyeho ryabagumyemo, mukaba mudakeneye ko hagira undi uza kubigisha. Ubwo rero isigwa rye ari ryo mukesha kumenya byose, rikaba ari irinyakuri kandi ritabeshya, nimugume muri We, nk’uko mwabyigishijwe. 28 Bityo, twana twanjye, nimugume muri We, kugira ngo igihe azigaragariza, tuzagire amizero yuzuye, kandi twe kuzakorwa n’isoni zo kuba turi kure ye, igihe cy’amaza ye. Abana b’Imana 29 Niba muzi ko Kristu ari intungane, nimunamenye ko umuntu wese ukora ibitunganye aba akomoka kuri We. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda