1 Yohana 1 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUbutumwa bw’umuhamya wabyiboneye 1 Ibyariho kuva mu ntangiriro n’ibyo twiyumviye kuri Jambo Nyir’ubugingo, ibimwerekeyeho twiboneye n’amaso yacu, tukabyitegereza, tukabikorakoza ibiganza byacu, ni byo namwe tubamenyesha. 2 Koko, Ubugingo bwarigaragaje maze turabwibonera; none turahamya kandi tukabamenyesha ubwo Bugingo buzahoraho iteka, bwari kumwe n’Imana kandi bukatwigaragariza. 3 Nuko rero, ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje, kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe, maze twese twunge ubumwe n’Imana Data, hamwe n’Umwana wayo Yezu Kristu. 4 Kandi ibyo tubibandikiye kugira ngo ibyishimo byacu bisendere. Kugendera mu rumuri 5 Dore rero ubutumwa twamwumvanye, ari na bwo tubasohojeho: Imana ni urumuri, kandi muri Yo ntiharangwa umwijima na busa. 6 Niba tuvuze tuti «Twunze ubumwe na Yo», nyamara tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye, nta bwo tuba dukora ibihuje n’ukuri. 7 Ariko niba tugendera mu rumuri, nk’uko Imana ubwayo iba mu rumuri, tuba twunze ubumwe n’abandi, kandi amaraso ya Yezu, Umwana wayo, akadukiza icyitwa icyaha cyose. 8 Niba tuvuze tuti «Nta cyaha tugira», tuba twibeshya ubwacu, nta kuri kuba kuturimo. 9 Ariko niba twishinje ibyaha byacu, Imana idahemuka kandi yuje ubutungane, izatubabarira ibyaha byacu kandi iduhanagureho icyitwa ubucumuzi cyose. 10 Niba rero tuvuze tuti «Nta cyaha twigeze dukora», tuba tuyigize umubeshyi, kandi ijambo ryayo ntiritubemo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda