Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Timoteyo 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Abari ku ngoyi y’ubucakara bose bagomba kumva ko ba shebuja bakwiye icyubahiro cyose, kugira ngo Izina ry’Imana n’inyigisho y’ukuri bitazatukwa.

2 Abafite ba shebuja b’abakristu, baririnde kubasuzugura bitwaje ko ari abavandimwe. Ahubwo bazabakorere neza kurushaho, kuko nyine iyo mirimo iba igenewe abayoboke n’abavandimwe batoneshejwe n’Imana. Ngibyo ibyo ugomba kwigisha no gushishikariza abandi.


Gusabanira Imana birimo inyungu nyinshi

3 Nihagira umuntu wigisha ukundi, ntiyite ku magambo aboneye y’Umwami wacu Yezu Kristu no ku nyigisho itoza gusabanira Imana,

4 azaba ari umuntu wahumishijwe n’ubwirasi; aba ari injiji irwaye gukurura impaka no guterana amagambo. Aho ni ho hava ishyari, amakimbirane, gutukana, gukekana nabi,

5 n’impaka z’urudaca ziterwa n’abantu bararutse umutima, batakimenya ukuri, kandi bakibwira ko ubusabaniramana ari uburyo bwo kwishakira inyungu.

6 Yego nanone gusabanira Imana birimo inyungu nyinshi cyane, ariko ku muntu wishimiye ibyo afite.

7 Koko rero, nta kintu twazanye kuri iyi si, kandi ni na ko nta cyo dushobora kuzayimukanaho.

8 Igihe rero dufite ibyo kurya n’icyo kwambara, tujye dushimishwa n’ibyo.

9 Naho abararikiye kurunda ubukire, bagwa mu mutego w’ibishuko no mu byifuzo byinshi by’ubucucu n’ubugiranabi, bya bindi biroha abantu mu butindi no mu cyorezo.

10 Ni koko, umuzi w’ibibi byose ni irari ry’imari. Kubera ko bamwe bayohotseho, byatumye bitandukanya n’ukwemera, maze umutima wabo ushengurwa n’imibabaro itabarika.


Izindi nama zihariye zigenewe Timote

11 Naho wowe, muntu w’Imana, ibyo bintu ubihe akato; ahubwo ujye uharanira ubutungane, ubusabaniramana, ukwemera, urukundo, ubwiyumanganye n’ubugwaneza.

12 Rwana intambara nyayo y’ukwemera, uronke ubugingo bw’iteka wahamagariwe, nk’uko wabyiyemeje igihe wahamyaga ukwemera kwawe ushize amanga, mu ruhame rwa benshi.

13 Mbigutegekeye imbere y’Imana ibeshaho byose, n’imbere ya Kristu Yezu wabaye umuhamya uhebuje w’Imana imbere ya Ponsiyo Pilato:

14 wite ku mategeko, ukomeze kuba umuziranenge n’indakemwa kugeza ku munsi w’Ukwigaragaza kw’Umwami wacu Yezu Kristu.

15 Koko rero igihe cyagenywe nikigera, azagaragazwa n’Imana Nyir’ihirwe na Mugengabyose umwe rukumbi, Umwami w’abami, n’Umutegetsi w’abategetsi,

16 Yo yonyine yihariye ukudapfa, igahora ituye mu rumuri rudahangarwa, ntihagire umuntu n’umwe waba yarayibonye cyangwa ngo ashobore kuzayibona bibaho. Niharirwe icyubahiro n’ububasha ubuziraherezo! Amen.


Amabwiriza yerekeye abakire

17 Abakire bo kuri iyi si, ubasabe ukomeje kutirata no kutiringira ubukungu buyoyoka, ahubwo bizere Imana, yo itugabira byose uko dushaka ngo tubitunge.

18 Nibajye bagenza neza, babe abakire ku bikorwa byiza, batange batitangiriye itama, bamenye gusangira n’abandi.

19 Bityo, bazaba bizigamiye ubwabo ubukungu nyabwo mu gihe kizaza, bazakesha kuronka ubugingo nyakuri.


Gusezera

20 Timote rero, wite ku byo waragijwe, wirinde abavuga amagambo y’amahomvu n’ubwigomeke ku Mana, bakabyutsa impaka zishingiye ku ngirwabuhanga.

21 Kubera ko ari bwo bashyize imbere, byatumye bamwe bitandukanya n’inzira y’ukwemera. Ineza y’Imana ihorane namwe!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan