1 Timoteyo 5 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIngeri zinyuranye z’abayoboke 1 Ntukabwire nabi umuntu usheshe akanguhe, ahubwo ujye umuhugura nk’umubyeyi. Abasore, ujye ubafata nka bene so; 2 abakecuru ujye ubagenzereza nk’ababyeyi bawe; inkumi na zo, uzifate nka bashiki bawe; byose kandi ubikorane umutima ukeye. Amabwiriza yerekeye abapfakazi 3 Uzajye wubaha abapfakazi; ndavuga ariko abari bo by’ukuri. 4 Niba rero umupfakazi afite abana cyangwa abuzukuru, mbere na mbere ni ngombwa kubigisha kwita ku muryango wabo bwite, no kwitura ababyeyi babo ibyiza babagiriye. Ibyo ni byo rwose bishimisha Imana. 5 Naho umupfakazi nyakujya, wa wundi wasigaye wenyine, we yishyira mu maboko y’Imana, akibanda ku byo gusenga no kuzirikana iby’Imana ijoro n’umunsi. 6 Naho rero uwikurikiraniye iby’amaraha, we abarirwa mu bapfuye n’ubwo aba agihagaze. 7 Ibyo na byo ujye ubyibutsa kugira ngo abapfakazi babe indakemwa. 8 Niba umuntu atita kuri bene wabo, cyane cyane ku bo babana mu rugo, uwo aba yarihakanye ukwemera; arutwa n’utemera na gato. 9 Umugore ushobora kwandikwa mu rugaga rw’abapfakazi ni uzaba agejeje nibura ku myaka mirongo itandatu, kandi akaba yarashyingiwe rimwe risa. 10 Agomba kuba azwiho ibikorwa byiza: nko kuba yarareze abana be neza, agacumbikira abagenzi, akoza ibirenge by’abatagatifujwe, agatabara imbabare, mbese agashishikarira ibikorwa byose by’ubugiraneza. 11 Abapfakazi bakiri bato, bo uzabihorere; iyo ibyifuzo bidakwiranye na Kristu bibatashyemo, bumva bashaka gushyingirwa na none, 12 bityo bakikururira umugayo, kuko baba batatiye amasezerano yabo ya mbere. 13 Nuko rero, kubera ko baba ari imburamukoro, bagakurizaho kuzerera mu mihana; usibye no kuba imburamukoro gusa, baba bagiye kurondogora no kwivanga mu bitabareba, no kurocangwa. 14 Ndashaka rero ko abapfakazi bakiri bato bakongera gushyingirwa, bakabyara abana, bakagenga ingo zabo, bityo ntibahe umwanzi urwaho ngo abambike urubwa. 15 Ni koko, hari bamwe muri bo barohamye bakurikiye Sekibi. 16 Niba hari umukristukazi ufite benewabo b’abapfakazi, najye abitaho, kugira ngo bitaba ngombwa ko Kiliziya ibishingira, ahubwo ishobore kurwana ku bari abapfakazi by’ukuri. Amabwiriza yerekeye abakuru b’ikoraniro 17 Abakuru b’ikoraniro bariyobora neza, bakwiye kubyubahirwa kabiri, cyane cyane abagokera ku murimo wo kwamamaza ijambo ry’Imana no kurisobanura. 18 Koko rero Ibyanditswe biravuga, ngo «Ntuzahambire umunwa w’ikimasa kivungagura ingano», kandi ngo «Umukozi akwiye igihembo cye.». 19 Ntuzakire ikirego gishinja umukuru w’ikoraniro nta gihamya cy’abagabo babiri cyangwa batatu 20 Abakoze icyaha, urajye ubihanangiriza ubigiriye mu ruhame rwa bose, kugira ngo n’abandi bagire ubwoba. 21 Mbigusabiye imbere y’Imana, n’imbere ya Kristu n’abamalayika b’intore, urakurikize aya mategeko nta ho ubogamiye, ntuzagire icyo ukora ugambiriye kugira uwo ubera. 22 Ntuzagire ubwira bwo kuramburira ibiganza ku muntu ubonetse wese, hato utagira uruhare ku cyaha cy’undi. Nawe kandi ubwawe, urakomeze kuba umuziranenge. 23 Uzareke kunywa amazi yonyine, ahubwo uzajye unywa na ka divayi gakeya kubera igifu cyawe n’intege nke uhorana. 24 Hariho abantu ibyaha bihama na mbere y’uko babacira urubanza; ariko hariho n’abo bigaragaraho nyuma. 25 Ibikorwa byiza na byo ni uko, birigaragaza; ndetse n’ibitari byiza ntibishobora kuguma mu bwihisho. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda