Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Timoteyo 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Kwitondera abigishabinyoma

1 Roho Mutagatifu abivuga yeruye ko mu minsi y’imperuka, bamwe bazihakana ukwemera, bishinge ababashukisha ibinyoma, maze batwarwe n’inyigisho zikomoka kuri Sekibi,

2 bahendwe ubwenge n’abanyabinyoma buje uburyarya kandi basabitswe n’iyo ngeso ku mutima.

3 Abo bantu babuza abandi gushyingirwa cyangwa kurya ibiribwa bimwe, nyamara Imana ari yo yabiremye kugira ngo abayoboke bayo n’abandi bazi ukuri, bajye babirya bayishimira.

4 Koko rero, ikintu cyose Imana yaremye ni cyiza, nta kiribwa gikwiye kuba umuziro niba cyakiranywe umutima ushimira:

5 ijambo ry’Imana n’isengesho biragitagatifuza.

6 Ibyo byose nubisobanurira abavandimwe, uzaba ubereye Kristu Yezu umugaragu mwiza, utunzwe n’amagambo y’ukwemera n’inyigisho ziboneye witabiranye ubudahemuka.

7 Naho imigani y’amanjwe hamwe n’uburondogozi bw’abakecuru, urabigendere kure. Ahubwo itoze gusabanira Imana.


Imana, umukiza w’abantu bose

8 Koko ni byo: imyitozo y’umubiri ifite akamaro gake, naho gusabanira Imana bimaze byose, kuko ari byo birimo amasezerano y’ubugingo, ari ubwo turimo ubu, ari n’ubuzaza.

9 Iryo jambo rigomba kwizerwa kandi rikwiye kwakiranwa ubwuzu na bose.

10 Koko rero, niba tugoka ndetse tugaharana, ni uko twiringiye Imana nzima, yo Mukiza w’abantu bose, cyane cyane abayemera.

11 Ngibyo ibyo ugomba kwibandaho mu mabwiriza n’inyigisho utanga.


Urabere abayoboke urugero

12 Ntihazagire ugusuzugurira ko ukiri muto. Ahubwo uzabere abayoboke urugero, ari mu magambo, ari mu migenzereze, mu rukundo, mu kwemera, no mu budakemwa.

13 Mu gihe ugitegereje ko nza, ihatire gusoma Ibyanditswe bitagatifu, ushishikarize abandi kugenza neza kandi utange inyigisho.

14 Ntuzarangarane ingabire y’Imana ikurimo, ya yindi wahawe igihe ugaragaweho n’ubuhanuzi, maze urugaga rw’abakuru b’umuryango rukakuramburiraho ibiganza.

15 Ibyo ngibyo bishyireho umutima, ubyibandeho rwose, maze uko ujya mbere bigende bigaragara mu maso ya bose.

16 Ihugukire ubwawe, uhugukire n’umurimo wawe wo kwigisha; ube indatezuka kuri izo nama nkugiriye. Nugenza utyo, uzikiza wowe ubwawe, ukize n’abandi bose bagutega amatwi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan