1 Timoteyo 2 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuGusabira abantu bose 1 Ndasaba rero nkomeje ko mbere ya byose mwakwambaza Imana, mukavuga amasengesho, mugatakamba kandi mugashimira Imana, mubigirira abantu bose. 2 Dukwiye gusabira abami n’abandi bategetsi bose, kugira ngo tubone kubaho mu ituze n’amahoro, turangwa n’ubusabane ku Mana kandi dutunganiwe. 3 Ngicyo ikintu gikwiye kandi kinogeye Imana Umukiza wacu, 4 Yo ishaka ko abantu bose bakira kandi bakamenya ukuri. 5 Koko rero, Imana ni imwe rukumbi, n’umuhuza w’abantu n’Imana akaba umwe: ni Kristu Yezu, umuntu nyirizina, 6 witanze ngo abe incungu ya bose. Ngicyo icyemezo cy’ugukizwa kwacu cyatanzwe igihe cyabigenewe kigeze, 7 kandi nanjye ubwanjye nkaba naratorewe kuba intumwa yo kubyamamaza no kubyogeza. Ndavuga ukuri simbeshya, ndi umwarimu w’amahanga mu byerekeye ukwemera n’ukuri. Imyifatire ibereye abagabo n’abagore mu makoraniro 8 None rero ndashaka ko abagabo bajya basenga, aho bari hose, bakerekeza ku ijuru ibiganza bizira inenge, nta mwaga cyangwa intonganya. 9 Abagore na bo bagomba kugira imyifatire ikwiriye bakarimbana ubwiyoroshye, nta kurata ubukire, nta kuboha imisatsi, nta mitako ya zahabu, nta masaro cyangwa imyambaro y’igiciro, 10 ahubwo bakihunda ibikorwa byiza, bya bindi bibereye abagore biyemeje kuyoboka Imana. 11 Igihe hari inyigisho itangwa, umugore agomba guceceka, agacisha make rwose. 12 Sinemereye umugore kwigisha cyangwa guha itegeko umugabo: najye ahama hamwe, aceceke. 13 Koko rero, Adamu ni we waremwe bwa mbere, hanyuma hakurikiraho Eva. 14 Kandi Adamu si we wemeye gushukwa, ahubwo umugore ni we wemeye gushukwa, maze aracumura. 15 Nyamara ariko azakizwa no kuba umubyeyi, apfa gusa guhorana ubwiyoroshye kandi akaba indacogora mu kwemera, mu rukundo no mu butungane. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda