1 Samweli 9 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuSawuli ashaka indogobe zazimiye 1 Mu muryango wa Benyamini, harimo umugabo witwaga Kishi, akaba umuhungu wa Abiyeli, wa Serori, wa Bekorati, wa Afiyahi, wo mu nzu ya Benyamini, akaba umugabo w’umutunzi. 2 Yari afite umuhungu mwiza witwaga Sawuli. Nta musore n’umwe bari bahwanyije uburanga mu Bayisraheli, kandi yabasumbyaga bose umutwe n’intugu. 3 Bukeye, indogobe za Kishi, se wa Sawuli, ziza kuzimira, maze Kishi abwira umuhungu we Sawuli, ati «Ufate umwe mu bagaragu bacu, maze mujyane gushaka indogobe zazimiye.» 4 Ni ko guhaguruka aragenda, azenguruka umusozi wose wa Efurayimu n’igihugu cyose cya Shalisha ntiyazibona. Ubwo banyura mu gihugu cya Shalimu barazibura, no mu gihugu cya Benyamini ntibagira izo babona. 5 Ngo bagere mu gihugu cya Sufu, Sawuli abwira umugaragu we, ati «Ngwino dutahe, hato data adatangira kuduhangayikira kurusha indogobe ze.» 6 Umugaragu aramusubiza ati «Muri uriya mugi hari umuntu w’Imana kandi arubashywe, n’ibyo avuze byose birigaragaza. None rero, reka tujyeyo, ahari yagira icyo atubwira kuri ururugendo rwacu.» 7 Sawuli abwira umugaragu we, ati «Ngaho tujyeyo, ariko se uwo muntu turamutura iki? Dore nta migati isigaye mu mifuka yacu, kandi nta n’ikindi dufite twatura uwo muntu w’Imana. Turamuha iki rero?» 8 Umugaragu yongera kumusubiza, ati «Mfite hano feza nkeya, ingana n’igice cya kane cya sikeli, ndayitura umuntu w’Imana, maze atubwire ibyerekeye urugendo rwacu.» 10 Nuko Sawuli abwira umugaragu we, ati «Uvuze neza! Ngwino tujyeyo.» Baherako bajya mu mugi uwo muntu w’Imana atuyemo. 11 Igihe bakizamuka bagana mu mugi, bahura n’abakobwa bagiye kuvoma, maze barababaza bati «Umushishozi arahari?» 9 — Kera mu muco w’Abayisraheli, iyo umuntu yagiraga icyo ajya kubaza Imana, yaravugaga ati «Ngwino dusange umushishozi», kuko uwo ubu bita «umuhanuzi», icyo gihe yitwaga «umushishozi.» — 12 Abo bakobwa barabasubiza bati «Arahari, ndetse ari aho imbere yanyu. Nimwihute kuko uyu munsi ari bwo akigera mu mugi, none abantu bakaba bagiye kujyana na we mu isengero ry’ahirengeye gutura ibitambo ku mugaragaro. 13 Mukigera mu mugi, murahita mumubona atarazamuka ngo ajye ahirengeye. Abantu ntibari burye atari yahagera, kuko ari we ugomba guha umugisha igitambo, hanyuma abatumiwe bakabona kurya. Ngaho rero nimugende, muramubona ako kanya.» 14 Baherako bajya mu mugi. Bakinjira bahura na Samweli asohotse ngo ajye gusengera ahirengeye. Sawuli ahura na Samweli 15 Kandi mbere y’uko Sawuli ahagera, Uhoraho yari yabihishuriye Samweli, agira ati 16 «Ejo kuri iyi saha, nzakoherereza umugabo wo mu gihugu cya Benyamini, uzamusige amavuta y’ubutore abe umutware w’umuryango wanjye Israheli, kandi azawukize ikiganza cy’Abafilisiti. Kuko namaze kwitegereza umuryango wanjye, kandi ugutakamba kwawo kukaba kwangezeho.» 17 Nuko Samweli akirabukwa Sawuli, Uhoraho aramubwira ati «Nguwo wa mugabo nakubwiye: uyu ni we uzategeka umuryango wanjye.» 18 Sawuli asanga Samweli ku irembo ry’umugi, maze aramubwira ati «Ndagusabye ngo unyobore aho umushishozi atuye.» 19 Samweli asubiza Sawuli, ati «Ni jye mushishozi! Ngwino rero tujyane ahirengeye gusenga, kuko uyu munsi uri busangire nanjye. Ejo mu gitondo uzaba uretse gutaha, kandi nzakubwira ibyo wifuza kumenya byose. 20 Naho iby’indogobe zawe zimaze iminsi itatu zizimiye, ntibiguhagarike umutima; zarabonetse. Ubundi se ibyiza byose byo muri Israheli bizigamiwe nde? Si wowe n’inzu ya so?» 21 Maze Sawuli aramusubiza ati «Mbese sindi uwo mu muryango wa Benyamini, ari wo muto mu miryango yose muri Israheli, kandi inzu yanjye si yo isuzuguritse mu mazu yose ya Benyamini? Ni iki rero gitumye umbwira ibyo ngibyo?» 22 Samweli aherako afata Sawuli n’umugaragu we, abajyana mu nzu, maze abaha imyanya y’icyubahiro mu batumirwa bageze kuri mirongo itatu. 23 Samweli ni ko kubwira umunyagikoni, ati «Zana ifunguro naguhaye ngo uribike.» 24 Umunyagikoni azana inyama y’itako n’ibyaryo byose, abihereza Sawuli. Nuko Samweli aravuga ati «Ngurwo uruhisho rwawe, ngaho fungura! Ni wowe byahishiwe, kuko natumiye rubanda ari wowe nteganyiriza.» 25 Bamaze gufungura baramanuka bava ahirengeye berekeza mu mugi, nuko bajya ahantu hitaruye hejuru y’inzu, baraganira. 26 Hanyuma Sawuli ajya kuryama. Umuseke ukebye, Samweli ahamagara Sawuli wari ukiri ha hantu hitaruye hejuru y’inzu, aramubwira ati «Haguruka nguherekeze.» Nuko Sawuli arahaguruka, maze bombi bajyana hanze y’umugi. Samweli asiga Sawuli amavuta y’ubwami 27 Bakimanuka ku rubibi rw’umugi, Samweli abwira Sawuli, ati «Bwira umugaragu wawe atambuke.» Nuko abajya imbere. Arongera ati «Naho wowe, ba uhagaze, nkubwire ijambo ry’Imana.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda