1 Samweli 5 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUbushyinguro bw’Imana mu Bafilisiti 1 Abafilisiti rero bamaze kunyaga Ubushyinguro bw’Imana, babuvanye i Ebenezeri, babujyana i Ashidodi. 2 Abafilisiti bafata Ubushyinguro bw’Imana, babujyana mu nzu y’ikigirwamana cyabo Dagoni, maze babushyira iruhande rwacyo. 3 Abashidodi ngo babyuke mu gitondo cya kare, basanga Dagoni yikubise hasi, imbere y’Ubushyinguro bw’Uhoraho. Begura Dagoni, bayisubiza mu mwanya wayo. 4 Bukeye bw’uwo munsi mu gitondo cya kare, basanga Dagoni yongeye kwitura hasi, imbere y’Ubushyinguro bw’Uhoraho. Umutwe n’ibiganza byombi byayimanyutseho byaguye ku gitabo cy’inzu yayo; hari hasigaye igihimba cyayo gusa. 5 Ni yo mpamvu na n’ubu aho i Ashidodi, abaherezabitambo ba Dagoni, kimwe n’abinjira mu nzu ya Dagoni bose, badakoza ikirenge ku gitabo cy’inzu yayo. 6 Nuko ikiganza cy’Uhoraho kimerera nabi Abashidodi, maze arabarimbura. Ateza ibibyimba Ashidodi n’abantu bayo bose. 7 Abashidodi babonye ibibabayeho, baravuga bati «Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli ntibugume muri twe, kuko ikiganza cyayo kitumereye nabi, kimwe n’imana yacu Dagoni!» 8 Nuko batumira abatware bose b’Abafilisiti, bamaze guterana barababwira bati «Tugenze dute Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli?» Baremeza bati «Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli bugomba kwimurirwa i Gati.» Nuko bajyana i Gati Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli. 9 Bamaze kubwimurirayo, ikiganza cy’Uhoraho kimerera nabi uwo mugi; bashya ubwoba cyane. Uhoraho ahana bikomeye abantu bose b’uwo mugi abato n’abakuru; ateza imibiri yabo ibibyimba. 10 Ubwo bohereza Ubushyinguro bw’Imana Ekironi, ariko Abanyekironi baburabutswe bubagana, basakuriza icyarimwe, bati «Bimuriye Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli iwacu, kugira ngo dushire n’abacu bose.» 11 Baherako batumira abatware b’Abafilisiti, bamaze guterana barababwira bati «Nimwohereze Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli busubire iyo bwari buri, hato tudapfira gushira n’abacu bose.» Uwo mugi wari wakangaranye byo gupfa, kuko ikiganza cy’Imana cyari kibamereye nabi bikabije. 12 Abatari bapfuye bafashwe n’ibibyimba, maze umuborogo w’abatuye umugi urazamuka ugera mu ijuru. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda