1 Samweli 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Kandi ijambo rya Samweli ryakirwaga n’Abayisraheli bose. Bukeye, Abayisraheli batera Abafilisiti, baca ingando hafi ya Ebenezeri, naho Abafilisiti bazica Afeki. Abayisraheli batsindwa n’Abafilisiti 2 Abafilisiti bohereza ingabo zabo, zisakirana n’iz’Abayisraheli, urugamba rurakomera, maze Abayisraheli batsindwa n’Abafilisiti. Kuri urwo rugamba haguye abantu bagera ku bihumbi bine mu ngabo z’Abayisraheli. 3 Ingabo zihungira mu ngando, maze abakuru b’imiryango ya Israheli baravuga bati «Ni kuki uyu munsi Uhoraho yaretse dutsindwa n’Abafilisiti? Tujye i Silo gushakayo Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, kugira ngo bujye hagati yacu kandi buturinde abanzi bacu!» 4 Abayisraheli bohereza abantu i Silo, bavanayo Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho Nyir’ingabo, utetse ijabiro hejuru y’Abakerubimu. Hafi y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, hari abahungu babiri ba Heli, Hofini na Pinehasi. 5 Nuko Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho bugeze mu ngando, Abayisraheli bose baterera hejuru icyarimwe, mu ijwi riranguruye, maze isi iradagadwa. 6 Abafilisiti bumvise urwo rwamo, baravuga bati «Urwo rwamo rurenga ruturutse mu ngando y’Abahebureyi ni urw’iki?» Hanyuma baza kumenya ko Ubushyinguro bw’Uhoraho bwageze mu ngando. 7 Abafilisiti batahwa n’ubwoba, kuko bavugaga bati «Imana yageze mu ngando yabo!» Nuko baravuga bati «Turagowe! Ibi nta bwo byari biherutse kubaho. 8 Turagowe koko! Ni nde uzaturokora ikiganza cy’iyo Mana ishobora byose? Iyo Mana ni yo yateje Abanyamisiri ibyago by’ubwoko bwose mu butayu. 9 Bafilisiti mwe, nimukomere mube abagabo! Hato mutaba abaretwa b’Abayisraheli, nk’uko na bo bigeze kuba abacakara banyu. Nimube abagabo kandi murwane!» 10 Nuko Abafilisiti baratera, Abayisraheli baratsindwa, maze buri muntu ahungira mu ihema rye. Baratsindwa bikabije: muri bo hapfa abantu ibihumbi mirongo itatu. 11 Ubushyinguro bw’Imana buranyagwa, kandi n’abahungu bombi ba Heli, Hofini na Pinehasi, barahagwa. Urupfu rw’umuherezabitambo Heli 12 Umugabo wo mu Babenyamini ahubuka ku rugamba yiruka, ataha i Silo uwo munsi. Imyambaro ye yari yamushiriyeho kandi umutwe we wuzuye umukungugu. 13 Ubwo Heli akaba yicaye ku ntebe ye iruhande rw’inzira ahanzeyo amaso, kuko yari yakuwe umutima n’Ubushyinguro bw’Imana. Nuko uwo mugabo ageze mu mugi avuga uko byagenze, maze umugi wose ucura imiborogo. 14 Heli ngo yumve iyo miborogo, aribwira ati «Uru rusaku ruri muri rubanda ni urw’iki?» Ni bwo wa muntu aje yihuta, amumenyesha ibyari byabaye byose. 15 Heli yari agejeje ku myaka mirongo cyenda n’umunani, amaso ye wabonaga atumbiriye, nyamara atakibasha kugira icyo abona. 16 Nuko wa muntu abwira Heli, ati «Mvuye ku rugamba, naruhunze uyu munsi nyine.» Heli aramubaza ati «Byagenze bite se, mwana wanjye?» 17 Iyo ntumwa iramusubiza iti «Israheli yahunze Abafilisiti kandi hapfuye abantu benshi; ndetse abahungu bawe bombi, Hofini na Pinehasi, na bo bapfuye, n’Ubushyinguro bw’Imana bwanyazwe.» 18 Amaze kumva iby’Ubushyinguro bw’Imana, Heli ahanuka ku ntebe ye, abirinduka iruhande rw’umuryango, akuba ijosi maze arapfa, kuko yari ashaje cyane kandi aremereye. Yategetse Israheli mu gihe cy’imyaka mirongo ine. Umukazana wa Heli na we apfa 19 Umukazana we, muka Pinehasi, yari atwite inda nkuru kandi yegereje igihe cyo kubyara. Ngo yumve inkuru y’uko Ubushyinguro bw’Imana bwanyazwe, n’uko sebukwe n’umugabo we bapfuye, aherako arapfukama arabyara, kuko ibise byari bimutunguye. 20 Kubera ko yendaga gupfa, abagore bamuri iruhande baramubwira bati «Komera, witinya: ubyaye umuhungu.» Ntiyagira icyo abasubiza, ndetse ntiyanabitaho. 21 Umwana we, yahise amwita Ikabodi (bigasobanura ngo ’icyubahiro kiracyari he?’), avuga ati «Icyubahiro kirashize kuri Israheli.» Ibyo yabivuze, abitewe n’uko Ubushyinguro bw’Imana bwanyazwe, n’ibyari byabaye kuri sebukwe no ku mugabo we. 22 Yaravuze ati «Icyubahiro kirashize kuri Israheli», kuko Ubushyinguro bw’Imana bwari bumaze kunyagwa. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda