Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Samweli 31 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Intambara y’i Gilibowa n’urupfu rwa Sawuli
( 1 Matek 10.1–14 )

1 Ubwo Abafilisiti barwanaga n’Abayisraheli. Ingabo z’Abayisraheli zihunga Abafilisiti, imirambo y’abapfuye yari yararitse ku musozi wa Gilibowa.

2 Abafilisiti bakurikira Sawuli n’abahungu be, maze bica Yonatani, Abinadabu na Malikishuwa, bene Sawuli.

3 Nuko urugamba rusigara rwibasiye Sawuli, abanyamiheto baramuvumbura, Sawuli ngo abakubite amaso akuka umutima.

4 Ni ko kubwira umutwaje intwaro, ati «Kura inkota yawe maze unsogote, hato bariya bantu batagenywe bataza kunsogota, bakanankiniraho.» Ariko uwo mugaragu we aranga kuko yari afite ubwoba bwinshi. Nuko Sawuli afata inkota ayishitaho.

5 Uwari amutwaje intwaro abonye ko apfuye, na we yishita ku nkota ye; bapfa bombi.

6 Sawuli n’abahungu be batatu, uwamutwazaga intwaro ndetse n’ingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi.

7 Abandi Bayisraheli, bo hakurya y’ikibaya n’abo hakurya ya Yorudani, ngo babone bene wabo bahunze banamenye ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, ni ko guta imigi yabo barahunga, nuko Abafilisiti baraza bayituramo.

8 Bukeye bw’aho, Abafilisiti baza gucuza intumbi, basanga umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be batatu ku musozi wa Gilibowa.

9 Sawuli bamuca umutwe bamucuza n’intwaro ze. Baherako bakwira mu gihugu cyose cy’Abafilisiti, bamamaza iyo nkuru mu nsengero zabo no muri rubanda.

10 Intwaro za Sawuli bazishyira mu rusengero rw’ikigirwamana cyabo Ashitaroti, naho umurambo we bawumanika ku nkike y’umugi w’i Betishani.

11 Abaturage b’i Yabeshi ya Gilihadi bamenyeraho ibyo Abafilisiti bakoreye Sawuli.

12 Ab’intwari muri bo bagenda ijoro ryose, bamanura umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be ku nkike y’umugi w’i Betishani, barayizana bayitwikira i Yabeshi.

13 Hanyuma bafata amagufa yabo, maze bayahamba mu nsi y’umunyinya i Yabeshi, basiba kurya iminsi irindwi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan