1 Samweli 30 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuDawudi arwana n’Abamaleki 1 Nuko Dawudi n’ingabo ze bagera i Sikilage ku munsi wa gatatu, basanga Abamaleki bateye i Negevu n’i Sikilage, bayogoje Sikilage yose kandi uwo mugi bawutwitse. 2 Abamaleki bari batwaye bunyago abagore, abana bato n’abakuru. Ntibari bagize uwo bica, ahubwo bari babajyanye. 3 Dawudi n’ingabo ze ngo bagere mu mugi, basanga Abamaleki bawutwitse, kandi abagore babo, abahungu babo n’abakobwa babo babatwaye bunyago. 4 Dawudi n’abo bari kumwe baraturika bararira, barahogora kugeza ubwo batari bagifite imbaraga zo kurira. 5 Abagore ba Dawudi bombi, Ahinowamu Umunyeyizireyeli na Abigayila muka Nabali w’i Karumeli, na bo bari bafashwe. 6 Dawudi agira agahinda kenshi cyane, kuko abantu be bendaga kumutera amabuye: buri wese yari ababaye, atekereza abahungu be n’abakobwa be. Ariko Dawudi yishyiramo akanyabugabo ku bw’Uhoraho, Imana ye. 7 Nuko abwira Abiyatari umuherezabitambo, mwene Ahimeleki, ati «Ndakwinginze ngo unzanire uruhago rw’amabuye y’ubufindo.» Abiyatari aruzanira Dawudi. 8 Dawudi abaza Uhoraho, ati «Mbese nkurikire bariya bantu, ndi bubashyikire?» Uhoraho aramusubiza ati «Bakurikire, urabashyikira kandi ugarure ibyawe byose.» 9 Dawudi arabakurikira ari kumwe n’ingabo magana atandatu, maze bagera ku mugezi wa Besori. 10 Nuko bahageze, Dawudi akomeza kubakurikira, ari kumwe n’ingabo magana ane gusa, kuko izindi magana abiri zari zananiwe, ntizashobora kwambuka umugezi wa Besori. 11 Baza guhura n’Umunyamisiri ku gasozi, baramufata bamuzanira Dawudi. Bamuha umugati wo kurya n’amazi yo kunywa. 12 Bamuha kandi n’umutsima w’imitini n’amaseri abiri y’umuzabibu wumye. Amaze kurya agarura ubuyanja, kuko yari amaze iminsi itatu n’amajoro atatu, atarya kandi atanywa. 13 Nuko Dawudi aramubaza ati «Uri umugaragu wa nde kandi waba uturuka hehe?» Aramusubiza ati «Ndi umuhungu w’Umunyamisiri, umugaragu w’umwe mu Bamaleki. Hashize iminsi itatu databuja antaye, kuko nari ndwaye. 14 Ni twe twagabye igitero i Negevu y’Abakereti, icyo muri Yuda n’icy’i Negevu y’i Kalebu kandi dutwika umugi w’i Sikilage.» 15 Dawudi aramubaza ati «Ubu se wanyobora ukangeza kuri abo bantu?» Aramusubiza ati «Banza undahire Imana ko utazanyica, cyangwa utazansubiza mu biganza bya databuja, maze mbone kukuyobora aho abo bantu baherereye.» Abamaleki batsindwa na Dawudi 16 Nuko uwo mugabo ajyana na Dawudi, basanga Abamaleki bakwiriye igihugu, barya kandi banywa, bakora ibirori byo kwishimira iminyago myinshi bari bavanye mu gihugu cy’Abafilisiti no muri Yuda. 17 Dawudi atangira kubica, kuva mu museso kugera ku mugoroba w’undi munsi. Ntihagira n’umwe ucika ku icumu, uretse abasore magana ane buriye ingamiya zabo barahunga. 18 Dawudi agarura ibyo Abamaleki bari batwaye byose, akiza n’abagore be bombi. 19 Ntihagira n’umwe ubura, haba mu bakuru, cyangwa se mu bahungu n’abakobwa. Mbese icyari cyanyazwe cyose, Dawudi arakigarura. 20 Anyaga amatungo yose, amagufi n’amaremare, maze abashoreye ayo mashyo bakagenda, bavuga bati «Dore umunyago wa Dawudi». 21 Dawudi aza kugera kuri ba bantu magana abiri yari yasize ku mugezi wa Besori, batashoboye gukomeza kumukurikira kubera umunaniro. Abo bantu barahaguruka bajya kumusanganira, we n’abo bari kumwe; Dawudi abageze imbere arabaramutsa. 22 Nuko ab’ibipfamutima n’abagome mu bari kumwe na Dawudi, batera hejuru icyarimwe baravuga bati «Ubwo bariya batajyanye natwe, nta cyo turi bubahe ku minyago twagaruje, uretse abagore babo n’abana babo; babafate bagende!» 23 Ariko Dawudi arababwira ati «Bavandimwe, mwigenza mutyo ku byo Uhoraho yaduhaye, we waturinze kandi akatugabiza abaduteye. 24 Ni nde washobora kubashyigikira muri ibyo? Ari uwagiye ku rugamba, ari n’uwasigaye ku bintu: bose bagomba kugabana bakaringaniza.» 25 Guhera uwo munsi, Dawudi abihindura itegeko n’umuco mwiza bagikurikiza kugeza na n’ubu muri Israheli. 26 Dawudi ageze i Sikilage yoherereza bene wabo, abatware ba Yuda, ku minyago maze arababwira ati «Ngayo amaturo yanyu, avuye ku byanyazwe abanzi b’Uhoraho.» 27 Yoherereza kandi n’ab’i Betuli, ab’i Ramoti y’i Negevu, ab’i Yatiri, 28 ab’i Aroweri; ab’i Sifemoti, ab’i Eshitemowa, 29 ab’i Karumeli, abo mu migi y’Abanyerahameli n’abo mu y’Abakeniti, 30 ab’i Horima, ab’i Borashani, ab’i Eteri, ab’i Heburoni, mbese ab’ahantu hose Dawudi n’ingabo ze bari barabaye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda