Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Samweli 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imana itora Samweli ho umuhanuzi

1 Umwana Samweli yakoreraga Uhoraho ari kumwe na Heli. Muri iyo minsi Ijambo ry’Uhoraho ryari imbonekarimwe, kubonekerwa ntibyabagaho kenshi.

2 Uwo munsi Heli yari aryamye mu mwanya we usanzwe. Amaso ye yari atangiye guhunyeza; ntiyari agishoboye kubona neza.

3 Itara ry’Imana ryari ritarazima, Samweli akaba aryamye mu Ngoro y’Uhoraho, hafi y’Ubushyinguro bw’Imana.

4 Uhoraho ahamagara Samweli, arasubiza ati «Karame!»

5 Yirukanka asanga Heli, ati «Ndaje kuko umpamagaye.» Heli aramusubiza ati «Sinaguhamagaye, mwana wanjye. Subira kwiryamira.» Ajya kuryama.

6 Uhoraho ahamagara Samweli bundi bushya. Samweli arabyuka ajya kureba Heli, aramubwira ati «Ndaje kuko umpamagaye.» Heli aramusubiza ati «Sinaguhamagaye, mwana wanjye. Subira kwiryamira.»

7 Samweli yari ataramenya Uhoraho; Ijambo ry’Uhoraho ryari ritaramwihishurira.

8 Uhoraho yongera guhamagara Samweli ubwa gatatu. Arabyuka ajya kureba Heli, aramubwira ati «Ndaje kuko umpamagaye.» Ubwo Heli amenya ko ari Uhoraho uhamagara umwana.

9 Heli abwira Samweli, ati «Subira kwiryamira. Naguhamagara, umubwire uti ’Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva.’» Nuko Samweli asubira kuryama mu mwanya we usanzwe.

10 Uhoraho na none araza, ahamagara nka mbere, ati «Samweli, Samweli!» Samweli ati «Vuga, umugaragu wawe arumva.»

11 Uhoraho abwira Samweli, ati «Dore, hari ikintu ngiye gukora muri Israheli, kizatuma abazacyumva bose bakangarana.

12 Uwo munsi nzakorera inzu ya Heli ibyo nayivuzeho byose, nta cyo nsize inyuma.

13 Ndamumenyesha ko ndangiza urubanza rwaciriwe umuryango we iteka ryose, kubera icyaha cye: yari azi ko abahungu be batuka Imana, nyamara ntiyabacyaha.

14 Ni yo mpamvu ndahiriye inzu ya Heli: nta kizasibanganya igicumuro cy’inzu ya Heli, cyaba igitambo cyangwa ituro.»

15 Samweli akomeza kuryama kugera mu gitondo, nyuma akingura inzugi z’Ingoro y’Uhoraho. Samweli yatinyaga gutekerereza Heli ibonekerwa rye.

16 Heli ahamagara Samweli, aramubwira ati «Samweli, mwana wanjye.» Undi ati «Karame!»

17 Ati «Yakubwiye jambo ki? Ndagusabye wimpisha. Imana izaguhana numpisha ijambo na rimwe mu byo yakubwiye.»

18 Nuko Samweli amutekerereza byose, nta cyo amuhishe. Heli ati «Ni Uhoraho. Arakore uko abishaka.»

19 Samweli arakura. Uhoraho yari kumwe nawe, kandi ntiyatuma hagira ijambo rye na rimwe riba impfabusa.

20 Israheli yose, kuva i Dani kugera i Berisheba, imenya ko Samweli yemeweho kuba umuhanuzi w’Uhoraho.

21 Uhoraho akomeza kubonekera i Silo. Koko rero, Uhoraho yigaragarizaga Samweli i Silo, akamuvugisha.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan