Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Samweli 28 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Sawuli ashikisha ku mushitsikazi w’i Enidori

1 Muri iyo minsi, Abafilisiti bakoranya ingabo zabo ngo batere Israheli. Akishi abwira Dawudi, ati «Urabe uzi ko wowe n’ingabo zawe tugomba kujyana ku rugamba.»

2 Dawudi aramusubiza ati «Ni byiza rwose! Ni na ho uzamenyera icyo jyewe umugaragu wawe nzakora.» Ubwo Akishi abwira Dawudi, ati «Ni byiza; nanjye nzakugira n’umurinzi wanjye bwite iminsi yose.»

3 Icyo gihe rero, Samweli yari yarapfuye, Abayisraheli bose bari baramuririye, baranamuhambye mu mugi we i Rama. Naho Sawuli yari yaraciye ubupfumu n’ibyerekeye gushikisha byose mu gihugu cyose.

4 Abafilisiti ngo bamare gukorana, baca ingando i Shunemu. Nuko Sawuli na we akoranya Abayisraheli bose, baca ingando i Gilibowa.

5 Sawuli abonye ingabo z’Abafilisiti ariheba, akuka umutima cyane.

6 Nuko atakambira Uhoraho, ariko haba mu nzozi, haba mu bufindo, haba se mu buhanuzi, Uhoraho ntiyagira icyo amusubiza.

7 Sawuli abwira abagaragu be, ati «Nimunshakire umushitsikazi, kugira ngo njye iwe gushikisha.» Abagaragu be baramusubiza bati «Keretse ahantu hitwa Enidori ni ho hari umushitsikazi.»

8 Nuko Sawuli ahindura imyambaro ye, ariyoberanya maze aragenda, aherekejwe n’abagabo babiri; bagera kwa wa mugore nijoro. Sawuli aramubwira ati «Ndagusabye ngo ukoreshe ubushobozi bwawe, maze unshikire uwo nza kukubwira.»

9 Umugore aramubaza ati «Mbese nta bwo uzi icyo umwami Sawuli yakoze: ko yatsembye ubushitsi mu gihugu cyose? Ni kuki ushaka kuntega umutego, kugira ngo unyicishe?»

10 Sawuli aramurahira ati «Nkurahiye Uhoraho ko ibi utazabihanirwa.»

11 Umugore aramubaza ati «Uwo ushaka ko ngushikira ni nde?» Sawuli aramusubiza ati «Nshikira Samweli.»

12 Umugore ngo arabukwe Samweli, atera hejuru abaza Sawuli, ati «Ni iki cyatumye umbeshya? Ni wowe Sawuli!»

13 Umwami aramubwira ati «Humura wigira ubwoba! Ariko se ye, icyo ubona ni iki?» Umugore arasubiza ati «Ndabona ikintu gisa n’imana izamuka iva ikuzimu.»

14 Sawuli aramubaza ati «Urabona iyo mana isa ite?» Umugore aramusubiza ati «Ni umusaza uzamuka, yifubitse igishura.» Sawuli amenyeraho ko ari Samweli; aramwunamira, yubika uruhanga ku butaka.

15 Nuko Samweli abaza Sawuli, ati «Ni iki cyaguteye kumbuza uburyo, ugatuma ngomba kuzamuka?» Sawuli aramusubiza ati «Ubu ndi mu kaga gakomeye, Abafilisiti barampagurukiye kandi Imana yaranyitaruye ntikinsubiza, ndetse habe no mu bahanuzi cyangwa se mu nzozi. Naguhamagaye rero kugira ngo umenyeshe icyo ngomba gukora.»

16 Samweli aramubaza ati «None se niba Uhoraho yarakwitaruye, icyo umbaza ni iki kandi ko wabaye ikirumbo?

17 Uhoraho yakugenjereje uko yigeze kukuntumaho: yakunyaze ubwami, abuha undi ari we Dawudi.

18 Kubera ko utumviye ijwi ry’Uhoraho kandi ntucubye uburakari bwe igihe uteye Amaleki, ni yo mpamvu yakugenjereje atyo uyu munsi.

19 Ndetse ari wowe, ari n’Abayisraheli, mwese Uhoraho azabagabiza ikiganza cy’Abafilisiti. Ejo wowe n’abahungu bawe muzansanga, naho Israheli, Uhoraho azayigabize ibiganza by’Abafilisiti.»

20 Ako kanya Sawuli yikubita hasi arambaraye, akuwe umutima n’ibyo Samweli amubwiye. Nta n’imbaraga yari agifite, kuko yari yiriwe ubusa akanaburara.

21 Hanyuma wa mugore asanga Sawuli, abonye ko yazahaye cyane, aramubwira ati «Dore jyewe umuja wawe nakumviye, nemera no guhara amagara yanjye, ariko numvira amategeko yawe.

22 None ndakwinginze, umva ijwi ry’umuja wawe, unyemerere nguhe nibura agace k’umugati urye, bityo ubone agatege ko gutaha.»

23 Sawuli aramuhakanira, ati «Sinshaka kurya.» Ariko abagaragu be hamwe n’uwo mugore baramuhata, arabumvira, arabyuka maze yicara ku ntebe.

24 Uwo mugore yari afite inyana y’umushishe, aherako arayibaga, afata n’ifu maze ayitekamo imigati idasembuye.

25 Nuko agaburira Sawuli n’abagaragu be bararya; barangije barahaguruka, bataha muri iryo joro.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan