1 Samweli 23 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuDawudi i Keyila 1 Bukeye, baza kubwira Dawudi, bati «Dore Abafilisiti bateye i Keyila, kandi bariho barasahura ingano ku mbuga.» 2 Dawudi abaza Uhoraho, ati «Ni ngombwa se ko njyayo ngatsinda abo Bafilisiti?» Uhoraho aramusubiza ati «Genda, uzabatsinda kandi uzarokora Keyila.» 3 Ingabo za Dawudi ziramubaza ziti «Ko dufite ubwoba turi hano muri Yuda, hazacura iki nitujya i Keyila kurwana n’Abafilisiti?» 4 Nuko Dawudi yongera kubaza Uhoraho. Na we aramusubiza ati «Haguruka ujye i Keyila, kuko ngiye kukugabiza Abafilisiti ngo ubatsembe.» 5 Dawudi n’ingabo ze baragenda bajya i Keyila, batera Abafilisiti. Babicamo abantu benshi kandi babanyaga n’amatungo yabo. Nuko Dawudi akiza atyo abaturage b’i Keyila. 6 Ubwo Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kwa Dawudi i Keyila, yari yahunganye rwa ruhago rw’amabuye y’ubufindo. 7 Bukeye, babwira Sawuli ko Dawudi yinjiye i Keyila. Sawuli aravuga ati «Imana yamungabije kuko yifungiranye, yinjira mu mugi ufungishije inzugi n’ibihindizo.» 8 Nuko Sawuli akoranya ingabo ze zose ngo batere i Keyila, bagote Dawudi n’ingabo ze. 9 Dawudi amenya ko Sawuli yenda kumutera, maze abwira umuherezabitambo Abiyatari, ati «Zana uruhago rw’ubufindo.» 10 Nuko Dawudi arasaba ati «Uhoraho, Mana ya Israheli, umugaragu wawe yumvise bavuga ko Sawuli agambiriye kuza i Keyila, no gusenya umugi ku mpamvu yanjye. 11 Mbese aho abatware b’Abanyakeyila ntibazamfata bakamungabiza? Ese koko Sawuli azaza nk’uko umugaragu wawe yabyumvise babivuga? Uhoraho, Mana ya Israheli, ndakwinginze ngo uburire umugaragu wawe.» Uhoraho aramusubiza ati «Sawuli azaza.» 12 Dawudi yongera kubaza ati «Aho se abatware b’Abanyakeyila ntibazanshyira ari jyewe, ari n’ingabo zanjye mu biganza bya Sawuli?» Uhoraho aramusubiza ati «Bazabatanga.» 13 Nuko Dawudi n’ingabo ze zigeze kuri magana atandatu bashyira nzira, bava i Keyila bahungira ahandi. Hanyuma baza kubwira Sawuli ko Dawudi yahunze, areka umugambi we wo gutera i Keyila. 14 Dawudi aguma mu bihanamanga no mu misozi y’ubutayu bw’i Zifu. Sawuli yakomeje kumushakashaka ubudahwema, ariko Imana ntiyamumugabiza. Dawudi i Horesha. Yonatani aza kumusura 15 Dawudi amenya ko Sawuli yari akimushakashaka hose, kugira ngo amwice. Ubwo yari mu butayu bw’i Zifu, i Horesha. 16 Bukeye, Yonatani mwene Sawuli, arahaguruka ajya kureba Dawudi i Horesha. Aramukomeza mu izina ry’Imana. 17 Aramubwira ati «Humura! Ikiganza cya data Sawuli ntigiteze kugushyikira. Ni wowe uzategeka Israheli, naho jyewe nkazakungiriza, ndetse na data Sawuli arabizi neza.» 18 Nuko bombi bagirana isezerano imbere y’Uhoraho, Dawudi aguma i Horesha, Yonatani asubira iwe. Sawuli akurikirana Dawudi 19 Abantu b’i Zifu barazamuka bajya kwa Sawuli i Gibeya, baramubwira bati «Mbese aho wamenye ko Dawudi yihishe iwacu, mu bihanamanga by’i Horesha, ku musozi wa Hakila, uri mu majyepfo y’amayaga? 20 Nuko rero, Nyagasani, igihe uzashakira uzaze; ni twe ubwacu tuzamushyikiriza mu biganza byawe.» 21 Sawuli aravuga ati «Uhoraho abahe umugisha, kuko mwangiriye impuhwe. 22 Nimugende rero, mwongere mwitegereze neza mumenye aho agana, kuko bambwiye ko ari umunyamayeri menshi. 23 Muzarebe ahantu hose yashobora kwihisha, maze muhitegereze; nimumara kuhamenya neza, muzagaruke kumbwira tuzajyana. Kandi niba ari hagati mu gihugu, nzamushakashaka mu mazu yose ya Yuda kugeza ubwo mubonye.» 24 Nuko barahaguruka basubira i Zifu, mbere y’uko Sawuli agerayo. Dawudi n’ingabo ze bari bihishe mu kibaya kiri mu majyepfo y’amayaga, mu butayu bw’i Mawoni. 25 Sawuli n’ingabo ze barahaguruka bajya kumushaka, ariko Dawudi aza kubimenya; aramanuka yihisha mu nsi y’urutare rwo mu butayu bw’i Mawoni yigumirayo. Sawuli abyumvise, akurikira Dawudi mu butayu bw’i Mawoni. 26 Sawuli yanyuraga mu ibanga rimwe ry’umusozi, Dawudi n’ingabo ze bakanyura mu rindi; ariko Dawudi we yarihutaga cyane kugira ngo ahunge Sawuli. Igihe Sawuli n’ingabo ze bari bugufi yo kugota Dawudi n’abantu be ngo babafate mpiri, 27 intumwa iraza ibwira Sawuli iti «Ngwino banguka, Abafilisiti bateye igihugu!» 28 Sawuli rero arekeraho gukurikira Dawudi, ajya kurwana n’Abafilisiti. Ni cyo cyatumye aho hantu bahita «Urutare rw’abatandukanye.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda