1 Samweli 2 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAna ashimira Imana 1 Ana arasenga, ati «Umutima wanjye uhimbarijwe muri Uhoraho n’ubwemarare bwanjye mbukesha Imana yanjye. Ntinyutse kwihimura abanzi banjye, nejerejwe n’uko wabatsinze. 2 Nta we uhwanyije ubutungane n’Uhoraho, nta wundi wundi uretse wowe, nta rutare rwagereranywa n’Imana yacu. 3 Ntimukongere kuvuga amagambo menshi y’ubwirasi, ubutukanyi ntibugasohoke mu munwa wanyu, kuko Uhoraho ari Imana izi byose, kandi agacira imanza ibikorwa by’abantu. 4 Umuheto w’intwari uravunitse, naho abadandabiranaga bakindikije imbaraga. 5 Abari bijuse baraca incuro, naho abari bashonje baradamaraye. Umugore w’ingumba yabyaye karindwi, naho uwari yishimye abana aragumbaha. 6 Uhoraho arica kandi akabeshaho, yohereza ikuzimu kandi akavanayo. 7 Uhoraho arakenesha kandi agakungahaza, acisha bugufi, akanakuza. 8 Avana umutindi mu mukungugu, agakura umukene mu mwanda, kugira ngo abicaze hamwe n’ibikomangoma, kandi bahabwe icyicaro cy’icyubahiro. Kuko inkingi z’isi ari iz’Uhoraho; kandi akaba ari zo yayiteretseho. 9 Azarinda umuyoboke we, ariko abamugomeye bazatikirira mu mwijima, kuko nta we utsinda ku bw’imbaraga ze. 10 Uhoraho, abanzi be bazarimburwa, aho ari mu ijuru azabahindishaho inkuba. Uhoraho azacira isi yose urubanza, azahe ububasha umwami yiyimikiye, kandi akuze uwo yisigiye amavuta y’ubutore.» 11 Elikana asubira iwe i Rama, naho umwana akomeza gukorera Uhoraho, mu maso y’umuherezabitambo Heli. Akarengane gatewe n’abahungu ba Heli 12 Abahungu ba Heli bari abantu b’abahemu, batitaga ku Uhoraho. 13 Dore uko abo baherezabitambo bagenzerezaga abaturage: iyo umuntu yaturaga igitambo, babaga bagiteka inyama, umugaragu w’umuherezabitambo akahashinga, afite ikanya y’amenyo atatu, 14 akayijomba mu isafuriya, mu ngunguru, mu nkono cyangwa mu cyungo. Ibyo iyo kanya yaruye byose bigaharirwa umuherezabitambo. Nguko uko bagenzerezaga Abayisraheli bose baje aho ngaho i Silo. 15 Ikindi kandi, mbere y’uko bashongesha urugimbu, umugaragu w’umuherezabitambo yajyaga kubwira uwaturaga igitambo, ati «Ha umuherezabitambo inyama zo kotsa. Nta bwo yemera ko umuha inyama zitetse, ashaka gusa inyama mbisi.» 16 Iyo uwaturaga igitambo yamubwiraga ati «Reka babanze bashongeshe urugimbu, nyuma utware ibyo ushaka», umugaragu yaramubwiraga ati «Oya, zimpe aka kanya, naho ubundi ndazitwara ku gahato.» 17 Mu maso y’Uhoraho igicumuro cy’abo basore cyari gikabije, kuko bubahukaga igitambo cy’Uhoraho. Samweli akorera Imana i Silo 18 Samweli yakoreraga Uhoraho. Yari umwana wambaye agakanzu kaboshye muri hariri. 19 Nyina yamuboheraga agashura akakamushyira buri mwaka, uko azamukanye n’umugabo we gutura igitambo cya buri mwaka. 20 Heli yasabiraga umugisha Elikana n’umugore we, agira ati «Uhoraho araguhe urubyaro kuri uyu mugore, rugushumbushe uweguriwe Uhoraho!» Hanyuma bagasubira iwabo. 21 Nuko Uhoraho agoboka Ana, arasama abyara abahungu batatu n’abakobwa babiri. Naho umwana Samweli akomeza kugimbuka mu maso y’Uhoraho. Heli acyaha abahungu be, bo bakamusuzugura 22 Heli yari amaze gusaza, akumva bavuga imyifatire y’abahungu be imbere y’Abayisraheli bose, ndetse n’ukuntu baryamanaga n’abagore babaga ku rwinjiriro rw’Ihema ry’ibonaniro. 23 Arababwira ati «Kuki mugenza mutyo? Ibibi numva babavugaho, biravugwa na bose. 24 Nimusigeho, bana banjye, kuko amagambo umuryango w’Uhoraho ubavugaho atari meza! 25 Nihagira umuntu uhemukira undi, Imana izabakiranure. Ariko se umuntu nahemukira Uhoraho, ni nde uzaca urubanza?» Ntibita ku byo se ababwiye, kuko Uhoraho yashakaga kubicisha. 26 Naho umwana Samweli yakuraga mu gihagararo no mu bwiza, imbere y’Uhoraho no mu maso y’abantu. Igihano cyamenyeshejwe Heli n’umuryango we 27 Haza umuntu w’Imana kureba Heli, aramubwira ati «Dore uko Uhoraho avuze: Cyo ye! Nigaragarije umuryango wa so igihe wari mu Misiri utegekwa n’umuryango wa Farawo. 28 So namutoranyije mu miryango yose ya Israheli mugira umuherezabitambo wanjye, ngo ajye yegera urutambiro rwanjye, ahatwikire umubavu, anambare umusanganyagihimba mu maso yanjye. Ibyo Abayisraheli batura byose, nabyeguriye umuryango wa so. 29 Ku mpamvu ki munyukanyuka igitambo cyanjye n’ituro ryanjye nategetse mu Ngoro yanjye? Kuki se wubaha abahungu bawe kunduta, maze mukikubira irishamaje mu maturo yose ya Israheli umuryango wanjye? 30 Ni yo mpamvu — Uwo ni Uhoraho Imana ya Israheli ubivuga — n’ubwo nari nagize nti ’Umuryango wawe n’umuryango wa so izahorane nanjye iteka’, none ubu — Uwo ni Uhoraho ubivuga — ishyano riraguye! Kuko nubaha abanyubaha, naho abansuzugura bagasuzugurwa. 31 Dore igihe kiraje nkaguca intege, wowe n’umuryango wa so: nta mukambwe uzongera kurangwa mu muryango wawe. 32 Mu Ngoro uzahasimburwa n’utari uwawe, uzamubona ubone n’ibyiza byose azakorera Israheli; naho mu muryango wawe, nta mukambwe uzaharangwa ukundi. 33 Nyamara ariko, nzagumisha umwe mu bawe ku rutambiro rwanjye, kugira ngo ajye ashengurwa n’ishyari n’ubwihebe, naho abandi bose bazakenyuka. 34 Uzabibonera gihamya kuko abahungu bawe babiri, Hofini na Pinehasi, bombi bazapfira umunsi umwe. 35 Nuko nitorere umuherezabitambo nyawe, uzakurikiza uko umutima wanjye ushaka n’icyo nifuza. Nzamwubakira inzu ihamye, kandi ahore anogeye uwo nzaba narasize amavuta. 36 Naho uwo mu muryango wawe uzarokoka, azamwunamira kugira ngo abone ka feza n’akagati, maze azamubwire ati ’Mbabarira, umpe akarimo k’ubuherezabitambo, kugira ngo mbone agace k’umugati ko kurya.’» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda