1 Samweli 19 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYonatani ahakirwa Dawudi kuri se 1 Nuko Sawuli amenyesha umuhungu we Yonatani n’abagaragu be bose imigambi ye yo kwica Dawudi. Nyamara ariko, Yonatani umuhungu wa Sawuli agakunda cyane Dawudi. 2 Ni bwo Yonatani abwiye Dawudi, ati «Data Sawuli arashaka kukwica, none rero ejo mu gitondo uzirinde kugaragara, uzihishe ahantu hiherereye. 3 Naho jyewe nzasohoka njyane na data ku gasozi, hafi y’aho uzaba wihishe. Nzamubwira ibikwerekeyeho, nimenya icyo abitekerezaho nzakikubwira.» 4 Nuko Yonatani ahakirwa Dawudi kuri se, aramubwira ati «Nyagasani, uramenye ntugirire nabi umugaragu wawe Dawudi, kuko atigeze agucumuraho, ahubwo ibikorwa bye by’impangare bikaba byarakugiriye akamaro. 5 Yemeye guhara ubugingo bwe, arwana n’Umufilisiti aramutsinda, Uhoraho yuzuriza muri we igikorwa gikomeye muri Israheli. Ibyo warabyiboneye kandi biragushimisha. Noneni kuki ushaka gucumura, umena amaraso y’umwere Dawudi, ushaka kumwica nta mpamvu?» 6 Sawuli ngo yumve amagambo ya Yonatani, aramurahira ati «Ndahiye Uhoraho ko ntazamwica!» 7 Nuko Yonatani ahamagara Dawudi, amubwira amagambo yose yavuganye na se. Hanyuma amugarura kwa Sawuli, akomeza kumukorera nk’uko byari bisanzwe. Dawudi akizwa na Mikali 8 Bukeye, intambara y’Abafilisiti yongera kurota. Dawudi aratabara, arwana na bo, arabahashya bikomeye, maze barahunga. 9 Umwuka mubi uturutse kuri Uhoraho wongera gufata Sawuli, akaba yari yicaye mu nzu ye, afashe icumu mu ntoki, naho Dawudi acuranga inanga ye. 10 Sawuli ashaka kubambisha Dawudi ku rukuta icumu rye, ariko Dawudi araryizibukira, maze ryishinga mu rukuta. Dawudi akiza amagara ye ahita ahunga. 11 Muri iryo joro Sawuli aherako yohereza intumwa kwa Dawudi, kugira ngo bamwubikire, maze nibucya mu gitondo bazamwice. Mikali umugore we arabimenya, maze abwira Dawudi, ati «Nudakiza amagara yawe iri joro, ejo uzapfa.» 12 Mikali ahungisha Dawudi amumanurira mu idirishya, aragenda maze akira atyo. 13 Nuko Mikali afata igishusho cy’ikigirwamana, akirambika ku buriri, ashyira ku musego umwenda w’ubwoya bw’ihene, maze acyorosa umwenda. 14 Sawuli yohereza intumwa ze gufata Dawudi, maze Mikali arazibwira ati «Dawudi ararwaye.» 15 Nuko Sawuli ngo abyumve, yongera gutuma intumwa ze kureba Dawudi, arazibwira ati «Mugende mumuterure mu buriri bwe, maze mumunzanire mwice.» 16 Intumwa ziraza, ngo zirebe mu buriri zihasanga cya gishusho na wa mwenda w’ubwoya bw’ihene ku musego. 17 Nuko Sawuli ararakara, abwira Mikali ati «Ni kuki wanshutse utyo, ugacikisha umwanzi wanjye?» Mikali asubiza Sawuli, ati «Ni we wambwiye ngo ’Ndeka ngende; naho ubundi ndakwica!’» Dawudi na Sawuli kwa Samweli i Rama 18 Dawudi yabonye akize, aracika asanga Samweli i Rama. Amutekerereza ibyo Sawuli yamukoreye byose, nuko bombi bajya gutura i Nayoti. 19 Baza kubwira Sawuli, bati «Dawudi ari i Nayoti h’i Rama.» 20 Nuko Sawuli yoherezayo intumwa gufata Dawudi. Ngo zigereyo, za ntumwa zihasanga itorero ry’abahanuzi bariho bahanura, na Samweli ahagaze imbere yabo. Ubwo umwuka w’Imana uzizamo, na zo ziratwarwa zitangira guhanura. 21 Babibwiye Sawuli, yongera koherezayo izindi ntumwa, na zo ngo zigereyo zirahanura. Sawuli yoherezayo ubwa gatatu izindi ntumwa, ariko na zo zigezeyo biba kwa kundi: ziratwarwa zirahanura. 22 Bukeye, Sawuli ubwe arahaguruka ajya i Rama, ahingukira ku iriba rinini ry’ahitwa i Seku. Ahageze, arabaza ati «Samweli na Dawudi bari hehe?» Baramusubiza bati «Bari i Nayoti h’i Rama.» 23 Sawuli ni ko kujya i Nayoti h’i Rama. Na we, umwuka w’Imana umuzamo, aratwarwa atangira guhanura inzira yose kugera i Nayoti h’i Rama. 24 Agezeyo yiyambura imyambaro ye, maze atangira guhanura imbere ya Samweli. Hanyuma yitura hasi yambaye ubusa, aguma atyo umunsi n’ijoro. Ni yo mpamvu bavuga bati «Mbese Sawuli na we ari mu mubare w’abahanuzi?» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda