Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Samweli 18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nuko Dawudi amaze kuvugana na Sawuli, Yonatani ahita amwihambiraho, amukunda nk’uko yikunda.

2 Uwo munsi, Sawuli ahita agumana Dawudi, ntiyamukundira gusubira kwa se.

3 Nuko Yonatani agirana isezerano na Dawudi, kuko yamukundaga nk’uko yikunda.

4 Yonatani yiyambura igishura yari yiteye, maze agiha Dawudi ndetse amuha n’ibyo yari yambaye ku rugamba, kugeza ku nkota ye, umuheto we n’umukandara we.

5 Aho Sawuli amwohereje gutabara hose, Dawudi yaratsindaga, bituma amugira umugaba w’ingabo ze. Yari akunzwe na rubanda rwose, ndetse n’abagaragu ba Sawuli baramukundaga.


Sawuli ashaka kwica Dawudi

6 Igihe batabarutse, Dawudi amaze gutsinda Umufilisiti, abagore basohoka mu migi yose ya Israheli baza gusanganira umwami Sawuli, bafite ingoma n’inanga, baririmba kandi babyina imbyino z’ibyishimo.

7 Abo bagore basingizaga bikiranya, bavuga bati «Sawuli yishe abantu igihumbi, naho Dawudi yica ibihumbagiza.»

8 Sawuli yumvise ayo magambo aramurakaza cyane, maze aravuga ati «Dawudi bamubazeho abantu ibihumbagiza, naho jyewe bambaraho igihumbi cyonyine. None se ashigaje kindi ki kitari ubwami!»

9 Guhera uwo munsi, Sawuli atangira kureba nabi Dawudi.

10 Bukeye, umwuka mubi uturutse ku Mana ufata Sawuli, atangira gusaragurika mu nzu ye. Ubwo Dawudi akaba aracuranga inanga ye, nk’uko yabigenzaga mu yindi minsi, naho Sawuli afite icumu rye mu ntoki.

11 Nuko Sawuli akorera icumu rye, yibwira ati «Ngiye kubamba Dawudi ku rukuta!» Maze Dawudi amwizibukira incuro ebyiri.

12 Sawuli yahise atinya Dawudi kuko Uhoraho yari kumwe na we, naho Sawuli, Uhoraho akaba yaramwitaruye.

13 Sawuli abibonye atyo amwikura iruhande, amugira umugaba w’ingabo igihumbi. Dawudi yatabaranaga na zo kandi bagatabarukana,

14 maze aho ateye hose akahatsinda, kuko Uhoraho yabaga ari kumwe na we.

15 Nuko Sawuli abonye ibyo bikorwa byose kandi bikomeye, aramutinya.

16 Naho Abayisraheli n’Abayuda bose bakomeza gukunda Dawudi, kuko yari umugaba wabo, agatabarana na bo kandi bagatabarukana.


Sawuli ashyingira Dawudi umukobwa we Mikali

17 Bukeye Sawuli abwira Dawudi, ati «Dore Meraba umukobwa wanjye w’imfura, ni we nzagushyingira, ariko urakomeze kuba intwari ku mirimo yanjye, kandi urwane intambara z’Uhoraho.» Sawuli yaribwiraga ati «Ntazangwaho, ahubwo azicwe n’Abafilisiti.»

18 Dawudi abwira Sawuli ati «Jye naba ndi nde, cyangwa se ubwoko bwa data bwaba ari ubuhe muri Israheli, kugira ngo mbe umukwe w’umwami?»

19 Ariko Meraba umukobwa wa Sawuli, ngo agere igihe cyo kumushyingira Dawudi, arongorwa na Adiriyeli w’i Mehola.

20 Hanyuma ariko, Mikali umukobwa wa Sawuli aza kubenguka Dawudi; babibwiye Sawuli biramushimisha.

21 Ubwo Sawuli yaribwiraga ati «Ngiye kumumushyingira amubere umutego, maze Abafilisiti bazabone uko bamwica.» Kabiri kose Sawuli abwira Dawudi, ati «Uyu munsi uraba umukwe wanjye.»

22 Nuko Sawuli ategeka abagaragu be, ati «Mushyire Dawudi ahiherereye, maze mumubwire muti ’Dore umwami aragushima, ndetse n’abagaragu be bose baragukunda! Wemere ube umukwe w’umwami.’»

23 Abagaragu ba Sawuli babwira Dawudi ayo magambo, maze Dawudi arabasubiza ati «Mbese murahamya ko byoroshye kuba umukwe w’umwami? Jyewe rero ndi umutindi kandi ndasuzuguritse!»

24 Nuko abagaragu ba Sawuli bamutekerereza uko Dawudi yababwiye.

25 Sawuli yongera kubabwira ati «Muzabwire Dawudi muti ’Nta yindi nkwano umwami akeneye, itari ibinyita ijana bikebwe ku Bafilisiti, kugira ngo abone uko umuhorera abanzi be.’» Ubwo Sawuli yibwiraga ko Dawudi azicwa n’Abafilisiti.

26 Abagaragu ba Sawuli ngo bamare kubwira Dawudi ayo magambo, yishimira kuba umukwe w’umwami. Ariko igihe cyo kumushyingira kitari cyagera,

27 Dawudi arahaguruka ajyana n’ingabo ze ku rugamba, yica abantu magana abiri mu Bafilisiti. Nuko Dawudi azanira umwami ibinyita byakebwe ku Bafilisiti, babibarira imbere y’umwami, kugira ngo Dawudi abe umukwe we. Nuko Sawuli amushyingira umukobwa we Mikali.

28 Sawuli amenya neza ko Uhoraho ari kumwe na Dawudi, kandi ko n’inzu yose ya Israheli imukunda.

29 Nuko Sawuli arushaho gutinya Dawudi, kandi arushaho kumwanga.

30 Bukeye, Abafilisiti bongera kugaba ibitero. Buri gihe uko bateraga, Dawudi yarabatsindaga, akarusha kure abagaragu bose ba Sawuli. Nuko bituma izina rye riba icyamamare.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan