1 Samweli 17 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuGoliyati Umufilisiti asembura Abayisraheli 1 Abafilisiti bakoranya ingabo zabo ngo bajye ku rugamba. Bazikoranyiriza i Soko y’i Yuda, nuko baca ingando hagati ya Soko na Azeki, i Efesidamimu. 2 Sawuli n’Abayisraheli bakoranira hamwe, na bo baca ingando mu Kibaya cy’Umushishi ahateganye n’Abafilisiti, biteguye kubarwanya. 3 Abafilisiti bari ku musozi umwe, Abayisraheli ku wundi, ikibaya kiri hagati yabo. 4 Bukeye, mu ngando y’Abafilisiti hasohoka umugabo w’intwari witwaga Goliyati w’i Gati, yari afite igihagararo cy’imikono itandatu n’intambwe imwe y’intoki. 5 Mu mutwe we yari yambaye ingofero y’umuringa, yambaye n’ikoti rikozwe mu twuma dusobekeranye kandi riremereye cyane, nk’amasikeli ibihumbi bitanu by’umuringa. 6 Ku maguru ye yari ahafite ibyuma bikingira imirundi, yambaye n’inkota y’umuringa mu bitugu. 7 Uruti rw’icumu rye rwanganaga n’igiti cy’ababoshyi b’imyenda, kandi icumu ubwaryo ryapimaga amasikeli magana atandatu y’icyuma. Umutwaje ingabo ye yamugendaga imbere. 8 Araza ahagarara imbere y’ingabo za Israheli, maze arangurura ijwi, ati «Ni iki cyatumye muhagurutswa no gushoza intambara? Sindi Umufilisiti, naho mwe mukaba abacakara ba Sawuli? Mwihitemo umuntu umwe, maze amanuke ansange! 9 Nagira imbaraga zituma turwana akanyica, ubwo tuzahinduka abacakara banyu; naho niturwana nkamurusha imbaraga nkamwica, ni mwebwe muzahinduka abacakara bacu, maze mudukorere.» 10 Umufilisiti arongera, aravuga ati «Uyu munsi, nsembuye ingabo za Israheli; nimumpe umuntu aze turwane!» 11 Sawuli n’Abayisraheli bose ngo bumve ayo magambo y’Umufilisiti, barakangarana bakuka umutima. Se wa Dawudi amwohereza ku rugamba 12 Dawudi yari umuhungu w’Umunyefurati w’i Betelehemu ya Yuda, witwaga Yese, wari ufite abahungu umunani. Mu gihe cya Sawuli, uwo mugabo yari ashaje, ageze mu zabukuru. 13 Abahungu bakuru batatu ba Yese bari baratabaranye na Sawuli. Abo uko ari batatu, ni uw’imfura Eliyabu, uw’ubuheta Abinadabu, n’uwa gatatu Shama. 14 Dawudi rero yari umuhererezi, abo bakuru batatu bakaba ari bo bari baratabaranye na Sawuli. ( 15 Ariko Dawudi uko yajyaga kwa Sawuli, yagarukaga n’i Betelehemu kuragira amatungo ya se. 16 Nuko Umufilisiti akomeza kubasatira uko bukeye n’uko bwije, amara iminsi mirongo ine yose yigaragambya.) 17 Bukeye Yese abwira umuhungu we Dawudi, ati «Akira izi ngano zikaranze n’iyi migati cumi, maze wihute ubigemurire bakuru bawe bari ku rugamba. 18 Naho aya masoro cumi y’amavuta, urayaha umutware w’umutwe w’ingabo barimo. Urebe bakuru bawe kandi bakubwire uko bamerewe aho ku rugamba, banaguhe ikimenyetso cy’uko wagezeyo. 19 Bari kumwe na Sawuli n’Abayisraheli bose mu Kibaya cy’Umushishi, bararwana n’Abafilisiti.» 20 Nuko Dawudi azinduka mu gitondo cya kare, amatungo ayasigaho undi mushumba, afata izo ngemu, aragenda nk’uko Yese yabimutegetse. Agera mu ngando mu gihe ingabo zari zigiye kurwana zavuzaga urwamo rw’intambara. 21 Ingabo z’Abayisraheli n’iz ’Abafilisiti zari zishyamiranye. 22 Dawudi abitsa umunyabintu umutwaro we, aherako ariruka ajya ku rugamba, maze aramutsa bakuru be. 23 Igihe akivugana na bakuru be, ingabo z’Abafilisiti zirazamuka. Cya gihangange cyitwa Goliyati, Umufilisiti w’i Gati, azirangaje imbere, nuko atangira gusubira muri ya mihigo ye uko asanzwe, Dawudi aramwumva. 24 Ngo barabukwe uwo mugabo, Abayisraheli bose bagira ubwoba bwinshi, maze barahunga. 25 Abayisraheli baravuga bati «Mbese mwabonye uriya mugabo uzamuka? Nta kindi kimuzanye kitari ugukoza isoni Israheli. Umuntu uri bumwice, umwami azamugororera ibintu byinshi, azamushyingira umukobwa we kandi azaha inzu ye icyubahiro cy’akarenga muri Israheli.» Dawudi asaba kurwanya Goliyati 26 Dawudi abaza abantu bari hafi ye, ati «Umuntu uzica uriya Mufilisiti agahanagura ikimwaro kuri Israheli, harya ngo azagororerwa iki? Mbese yaba ari muntu ki uriya Mufilisiti utagenywe, akaba asuzugura ingabo z’Imana Ihoraho?» 27 Abantu bamusubirira mu byo umwami yavuze, bati «Uko ni ko bazagororera umuntu uzamwica.» 28 Maze Eliyabu, mukuru we w’imfura, yumva Dawudi avugana n’abo bantu. Aramurakarira cyane maze aramubaza ati «Mbese wazanywe n’iki hano? Amatungo yawe wayasigiye nde mu butayu? Ndakuzi wowe n’amarere yawe n’ubwibone bwawe: ubwo wazanywe no kureba intambara!» 29 Dawudi aramusubiza ati «Ariko se ngize nte? Nta kintu kibi nkoze, uretse kuganira.» 30 Ubwo amuva iruhande asanga undi muntu, na we amubaza cya kibazo cye. Undi amusubiza na none nk’uko aba mbere bamushubije. 31 Nyamara, ayo magambo Dawudi yavuze bari bayumvise, bayasubiriramo Sawuli, nuko aramuhamagaza. 32 Dawudi abwira Sawuli, ati «Ntihagire n’umwe ukuka umutima kubera uriya Mufilisiti; jyewe umugaragu wawe ndajya kumurwanya.» 33 Sawuli abwira Dawudi, ati «Ntiwashobora kurwana n’uriya Mufilisiti, kuko ukiri muto, naho we akaba ari umugabo wamenyereye intambara kuva mu busore bwe.» 34 Dawudi asubiza Sawuli, ati «Jyewe, umugaragu wawe, nari umushumba w’amatungo ya data; iyo habaga haje intare cyangwa ikirura, maze igatwara intama imwe mu mukumbi, 35 narayikurikiranaga, nkayikubita, maze nkayiyambura; yaba impindukiranye nkayifata ubwoya, nkayitura hasi maze nkayica. 36 Ubwo umugaragu wawe yishe intare n’ikirura, uriya Mufilisiti utagenywe azamera nka kimwe muri ibyo, kubera ko yakojeje isoni ingabo z’Imana Ihoraho.» 37 Dawudi arakomeza ati «Uhoraho wankijije inzara z’intare n’iz’ikirura, ubwe azandokora n’ikiganza cy’uriya Mufilisiti.» Sawuli abwira Dawudi, ati «Ngaho genda, maze Uhoraho abe kumwe nawe.» Dawudi yica Goliyati 38 Nuko Sawuli yambika Dawudi imyambaro ye bwite, amwambika ingofero y’umuringa mu mutwe, amuha n’ikoti ry’icyuma. 39 Dawudi agerekaho n’inkota ya Sawuli, maze agerageza kugenda biba iby’ubusa kuko atari amenyereye iyo myambaro. Nuko Dawudi abwira Sawuli, ati «Sinshobora kugenda nambaye ibi byose, kuko ntabimenyereye.» Maze arabyiyambura. 40 Aherako afata inkoni ye mu ntoki, atoragura amabuyengeri atanu mu mugezi, ayashyira mu gahago ke ka gishumba, afata n’umuhumetso we maze agenda asanga Umufilisiti. 41 Umufilisiti na we aza arangajwe imbere n’umutwaje ingabo ye, atangira buhoro buhoro gusatira Dawudi. 42 Nuko Umufilisiti yitegereza Dawudi, maze aramusuzugura kuko yari akiri umwana, yari inzobe kandi afite uburanga buhebuje. 43 Umufilisiti ni ko kubwira Dawudi, ati «Mbese wabonye ndi imbwa kugira ngo unsange witwaje inkoni?» Nuko Umufilisiti avumisha Dawudi izina ry’imana ze. 44 Umufilisiti abwira Dawudi, ati «Ngaho niba wiyanga ngwino, nkubagire ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi.» 45 Dawudi aramusubiza ati «Wowe unteye witwaje inkota, intambi n’icumu; naho jyewe nje nitwaje izina ry’Uhoraho Umushoborabyose, Imana y’ingabo za Israheli wasuzuguye. 46 Uyu munsi Uhoraho arakungabiza, ndakwica maze nguce umutwe, kandi intumbi z’ingabo z’Abafilisiti ndazigaburira inyoni zo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi. Maze isi yose izamenyereho ko muri Israheli hari Imana. 47 Bityo iri koraniro ryose rizamenya ko Uhoraho adakoresha inkota cyangwa icumu; ni we mugenga w’ingabo kandi arabagabiza ibiganza byacu.» 48 Nuko Umufilisiti uko yakemaraye, ava aho yari ari, aza asanga Dawudi. Ni bwo Dawudi akataje agana urugamba, asanganiye Umufilisiti. 49 Dawudi akora bwangu mu gahago ke, akuramo ibuye ariteresha umuhumetso, arikocora mu gahanga k’Umufilisiti, maze riracengera, agwa ku butaka yubamye. 50 Nguko uko Dawudi yivuganye Umufilisiti, akoresheje ibuye n’umuhuhumetso, amutsinda aho aramwica. Ibyo Dawudi yabikoze nta nkota afite mu ntoki. 51 Nuko Dawudi ariruka, ahagarara hejuru y’Umufilisiti, akura inkota y’uwo Mufilisiti mu rwubati, aramusonga kandi amuca umutwe. Abafilisiti ngo babone ko intwari yabo ipfuye, bariruka barahunga. 52 Ubwo Abayisraheli n’Abayuda barahaguruka, bavuza akamo k’intambara, bakurikirana Abafilisiti kugera i Gati no ku marembo ya Ekironi. Imirambo y’Abafilisiti yari irambaraye ku nzira, kuva i Sharayimu kugeza i Gati n’i Ekironi. 53 Bamaze kubakurikirana igihe kirekire, Abayisraheli barahindukira, basahura ingando abo Bafilisiti bari barimo. 54 Dawudi afata umutwe wa wa Mufilisiti awujyana i Yeruzalemu, naho intwaro yamucuje azibika mu ihema rye. Yonatani agirana isezerano na Dawudi 55 Ubwo Dawudi yajyaga kurwana n’Umufilisiti, Sawuli yaramwitegerezaga, maze abaza Abuneri, umugaba w’ingabo ze, ati «Uriya muhungu ni uwa nde, Abuneri we?» Abuneri aramusubiza ati «Ndagatuma utabaho, Nyagasani, nta bwo muzi.» 56 Umwami arongera ati «Baririza se w’uriya muhungu uwo ari we.» 57 Aho Dawudi agarukiye amaze gutsinda Umufilisiti, Abuneri amuzana imbere ya Sawuli, afite umutwe w’Umufilisiti mu ntoki. 58 Sawuli aramubaza ati «Harya uri mwene nde, wa musore we?» Dawudi aramusubiza ati «Ndi umuhungu w’umugaragu wawe, Yese w’i Betelehemu.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda