Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Samweli 16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Samweli yimika Dawudi ngo abe umwami wa Israheli

1 Uhoraho abwira Samweli, ati «Uzakomeza kuririra Sawuli kugeza ryari, kandi nanjye ubwanjye naramuzinutswe, akaba atazongera kuba umwami wa Israheli? Uzuza amavuta ihembe ryawe maze ugende! Nkohereje kwa Yese w’i Betelehemu, kuko nabonye umwami nshaka mu bahungu be.»

2 Samweli aravuga ati «Nzajyayo nte? Sawuli nabyumva azanyica.» Uhoraho aramubwira ati «Ujyane inyana, maze uzavuge uti ’Nzanywe no gutura Uhoraho igitambo.’

3 Nujya gutura igitambo, uzahamagare Yese. Ni jyewe ubwanjye uzakwereka icyo ugomba gukora, uwo nzakwereka uzamunsigira amavuta.»

4 Samweli agenza uko Uhoraho yamubwiye. Ageze i Betelehemu, abakuru b’umugi bamusanganira badagadwa, maze baramubaza bati «Mbese uzanywe n’amahoro?»

5 Samweli arabasubiza ati «Nzanywe n’amahoro? Nje gutura Uhoraho igitambo. Nimwitagatifuze maze duturane igitambo.» Nuko atagatifuza Yese n’abahungu be, maze abatumira mu gitambo.

6 Bamaze kuhagera, Samweli ngo arabukwe umuhungu wa Yese witwa Eliyabu, aribwira ati «Nta kabuza, uwo Uhoraho yatoye ageze imbere ye!»

7 Uhoraho abwira Samweli, ati «Ntukangwe n’imisusire ye cyangwa n’igihagararo cye; jye si we natoye, simushaka: kuko Uhoraho atareba nk’abantu, bo bareba imisusire, naho Uhoraho akareba umutima.»

8 Yese ahamagara Abinadabu, amuhagarika imbere ya Samweli, ariko Samweli atera hejuru avuga ati «Uyu nguyu na none si we Uhoraho yatoye.»

9 Yese amwereka Shama, maze Samweli aravuga ati «Uyu na none si we Uhoraho yatoye.»

10 Yese amwereka abahungu be barindwi, Samweli ati «Nta we Imana yatoye muri bo.»

11 Ubwo Samweli abaza Yese, ati «Mbese abahungu bawe ni aba ngaba bonyine?» Yese aramusubiza ati «Hari umuhererezi, akaba aragiye amatungo.» Samweli ni ko kubwira Yese, ati «Tuma bajye kumuzana, kuko tutari bujye ku meza atageze hano.»

12 Yese amutumaho. Uwo muhungu yari inzobe, akagira mu maso hateye ubwuzu kandi n’igihagararo cye cyizihiye. Uhoraho abwira Samweli, ati «Haguruka umusige amavuta, kuko ari we natoye.»

13 Samweli afata ihembe ry’amavuta, amusigira hagati y’abavandimwe be, maze umwuka w’Imana wuzura muri Dawudi guhera uwo munsi. Samweli akomeza urugendo agana i Rama.


Dawudi akorera Sawuli

14 Icyo gihe umwuka w’Imana wari wavuye muri Sawuli, kandi umwuka mubi utumwe n’Uhoraho wamubuzaga uburyo.

15 Abagaragu be baramubwira bati «Dore umwuka mubi utumwe n’Imana, ni wo ukubuza uburyo.

16 None shobuja, abagaragu bawe ngaba imbere yawe: tegeka ko bagushakira umucuranzi kugira ngo ugubwe neza.»

17 Nuko Sawuli abwira abagaragu be, ati «Nimunshakire rero umuntu uzi gucuranga neza, maze mumunzanire!»

18 Bukeye, umwe muri bo aramubwira ati «Nabonye umuhungu wa Yese w’i Betelehemu, azi gucuranga neza; ni umusore w’intwari kandi uzi kurwana, avugana ubwitonzi kandi akaba umuntu w’igikundiro. Uhoraho ari kumwe na we.»

19 Sawuli ni ko kohereza intumwa kwa Yese, aramubwira ati «Nyoherereza umuhungu wawe Dawudi, wa mushumba w’amatungo.»

20 Yese afata indogobe, ayihekesha imigati, umwana w’ihene n’umufuka w’uruhu urimo divayi, maze abiha Dawudi ngo abishyire Sawuli.

21 Dawudi agera atyo kwa Sawuli, atangira kumukorera. Sawuli aramukunda cyane, nuko Dawudi akajya amutwaza intwaro ze.

22 Sawuli atuma kuri Yese, ati «Ngusabye ko Dawudi akomeza kunkorera, kuko yanyuze.»

23 Nuko umwuka mubi uturutse ku Mana waba ufashe Sawuli, Dawudi agafata inanga ye, akamucurangira, maze Sawuli agacururuka, akumva amerewe neza, kandi umwuka mubi ukamuvamo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan