Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Samweli 13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Sawuli atera Abafilisiti

1 Sawuli yari afite imyaka . . . . . . . . . , ubwo yimye ingoma. Yategetse Israheli imyaka . . . .

2 Bukeye yitoranyiriza abantu ibihumbi bitatu muri Israheli: ibihumbi bibiri bari kumwe na we i Mikimasi no ku musozi wa Beteli, abandi igihumbi bari kumwe na Yonatani i Gibeya yo kwa Benyamini. Naho rubanda basigaye arabasezerera, buri muntu ataha iwe.

3 Yonatani atsinda umwe mu batware bategekera Abafilisiti wari utuye i Gibeya, nuko Abafilisiti barabimenya. Hanyuma Sawuli ategeka ko bavuza ihembe mu gihugu cyose, agira ati «Abahebureyi babyumve!»

4 Israheli yose yumva ko Sawuli yatsinze umutware w’Abafilisiti, kandi ko Abafilisiti barakariye cyane Israheli. Nuko rubanda rwose barakorana, bakurikira Sawuli i Giligali.

5 Abafilisiti na bo barakorana ngo barwanye Israheli. Bari bafite amagare ibihumbi mirongo itatu, abanyamafarasi ibihumbi bitandatu, n’igitero cy’abantu benshi bangana n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja. Barazamuka ngo bace ingando i Mikimasi, mu burasirazuba bwa Betaveni.

6 Abayisraheli babonye ko bari mu kaga, kuko Abafilisiti bari babasatiriye, bihisha mu buvumo, mu myobo, mu bitare, mu bisimu no mu mariba.

7 Ndetse bamwe bambuka Yorudani, kugira ngo bahungire mu gihugu cya Gadi n’icya Gilihadi. Naho Sawuli yari akiri i Giligali, rubanda rwose bari kumwe na we bahinda umushyitsi.


Sawuli arakaza Samweli

8 Sawuli ahamara iminsi irindwi ategereje Samweli, nk’uko bari babyumvikanyeho, ariko Samweli ntiyaza i Giligali. Nuko abantu baratatana, batangira kumushiraho.

9 Ni bwo Sawuli avuze ati «Nimunzanire igitambo gitwikwa, hamwe n’ibitambo by’ubuhoro.» Aherako atura igitambo gitwikwa.

10 Akimara gutura igitambo gitwikwa, Samweli arahatunguka. Nuko Sawuli ajya kumusanganira ngo baramukanye.

11 Samweli aramubaza ati «Ibyo wakoze ni ibiki?» Sawuli aramusubiza ati «Nabonye abantu bose banshizeho batatanye, mbonye nawe ubwawe utaje mu gihe twasezeranye, kandi Abafilisiti bamaze gukoranira i Mikimasi,

12 ndibwira nti ’Ubu ngubu Abafilisiti bagiye kumfatira i Giligali, kandi ntari nurura Uhoraho.’ Nuko niyemeza kumutura igitambo gitwikwa.»

13 Samweli abwira Sawuli, ati «Wahubutse! Ntiwakurikije itegeko Uhoraho Imana yawe yaguhaye. Nyamara, Uhoraho yari gukomeza ubwami bwawe kuri Israheli iteka ryose.

14 Ariko noneho, ubwami bwawe ntibuzaramba. Uhoraho yamaze kwishakira undi muntu ashyizeho umutima, kandi ni we yashyizeho ngo abe umwami w’umuryango we, kuko utumviye icyo Uhoraho yagutegetse.»

15 Samweli ashyiranzira ava i Giligali. Sawuli ajyana n’abari basigaranye na we, bava i Giligali berekeza i Geba yo kwa Benyamini, kugira ngo bahasange ingabo ze zindi. Ubwo Sawuli abara abantu basigaranye na we, asanga bagera kuri magana atandatu.


Sawuli yitegura kurwana

16 Sawuli n’umuhungu we Yonatani n’abari kumwe na bo, baguma i Geba yo kwa Benyamini, naho Abafilisiti baca ingando i Mikimasi.

17 Bukeye, Abafilisiti basohoka mu ngando, bigabanyamo amatsinda atatu: irya mbere ryerekeza Ofura mu gihugu cya Shuwali,

18 irya kabiri rijya i Betihoroni, naho irya gatatu ryerekeza ku rugabano ruri hejuru y’ikibaya bita icy’impyisi, giteganye n’ubutayu.

19 Icyo gihe nta mucuzi wari ukirangwa mu gihugu cyose cya Israheli, kuko Abafilisiti bavugaga bati «Abayisraheli ntibagomba kwicurira amacumu n’inkota.»

20 Abayisraheli bose bagombaga kujya mu Bafilisiti, kugira ngo buri wese atyarishe umuhoro we, isuka ye, intorezo ye cyangwa itindo ye.

21 Uko gutyaza kwarihishwaga bibiri bya gatatu bya sikeli ku muhoro, intorezo, amasuka, maze bigasubirana ubugi bwabyo.

22 Ni yo mpamvu ku munsi w’urugamba, nta nkota cyangwa icumu byarangwaga mu ngando za Sawuli na Yonatani, keretse bo bonyine ni bo bari babyitwaje.

23 Nuko ingabo z’Abafilisiti zirasohoka, zijya mu nzira y’imfunganwa igana i Mikimasi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan