1 Samweli 12 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuSamweli asezera ku Bayisraheli 1 Samweli abwira Abayisraheli bose, ati «Dore numvise ibyo mwambwiye byose, maze mbimikira umwami ngo abategeke. 2 None rero, nguyu umwami uzabajya imbere. Jye dore ndashaje, maze kumera imvi, n’abahungu banjye muri kumwe. Muzi ko nabagendaga imbere, guhera mu buto bwanjye kugera uyu munsi. 3 Ngaha ndi hano! Nimunshinje imbere y’Uhoraho n’imbere y’uwo yasize: ni nde naba naranyaze ikimasa cye cyangwa indogobe ye? Ni nde nariganyije cyangwa nakandamije? Ni nde naba narahatiye kumpa ibiguzi ngo mbonereho kwirengagiza ibibi yakoze? Nihagira uboneka, nzabimuriha.» 4 Baramusubiza bati «Nta cyo waturiganyijeho, nta we wakandamije, ndetse nta n’uwo wahatiye kuguha ibiguzi.» 5 Arababwira ati «Uhoraho n’uwo yiyimikiye, ni bo bagabo bo guhamya ko nta kibi mwambonyeho uyu munsi.» Baravuga bati «Koko Uhoraho ni we muhamya.» 6 Nuko Samweli abwira rubanda, ati «Uhoraho ubwe wakoresheje Musa na Aroni, maze akavana abasokuruza banyu mu gihugu cya Misiri, ni we ubihamya! 7 None rero, nimuhaguruke mbasubirire mu bikorwa by’ubudahemuka Uhoraho yujurije imbere yanyu n’imbere y’abasokuruza banyu. 8 Ubwo Yakobo yageraga mu Misiri, Abanyamisiri barabatoteje. Ni bwo abasokuruza banyu batakambiye Uhoraho, aboherereza Musa na Aroni, bavana abasokuruza banyu mu Misiri, babatuza muri iki gihugu. 9 Ariko baje kwibagirwa Uhoraho Imana yabo, abagabiza Sisera umugaba w’ingabo za Hasori, Abafilisiti n’umwami w’i Mowabu, nuko babateza intambara. 10 Bukeye, batakambira Uhoraho, bavuga bati ’Twaracumuye kuko twaretse Uhoraho, tukayoboka imana z’abanyamahanga, ari zo za Behali na za Ashitaroti. None rero, udukize ibiganza by’abanzi bacu, maze tugukorere.’ 11 Nuko Uhoraho aboherereza Yerubehali, Baraki, Yefute na Samweli, abakiza abanzi banyu impande zose, mutura mu gihugu cyanyu mu mahoro. 12 Ariko aho muboneye Nahashi, umwami w’Abahamoni abateye, murambwira muti ’Reka da! Nihabeho umwami, azatuyobore!’ Nyamara Uhoraho Imana yanyu, ni we mwami wanyu. 13 None rero, nguyu umwami mwihitiyemo kandi mwisabiye; dore Uhoraho abahaye umwami! 14 Nimutinya Uhoraho, mukamukorera, mukumva ijwi rye, mugakurikiza amategeko ye, mwebwe n’umwami wanyu muzakomeza mutyo gukurikira Uhoraho, Imana yanyu. 15 Ariko nimutumva ijwi ry’Uhoraho, ntimukurikize amategeko ye, ikiganza cy’Uhoraho kizabahana, nk’uko cyagenjereje abasokuruza banyu. 16 Ikindi kandi, nimugume hano murebe ikintu gikomeye Uhoraho agiye gukorera mu maso yanyu. 17 Mbese ubu si igihe cy’isarura ry’ingano? Ngiye gusaba Uhoraho ahindishe inkuba, agushe imvura, maze mumenyereho ko ububi bwanyu bwabaye bwinshi imbere y’Uhoraho, ubwo mwasabaga umwami.» 18 Samweli asaba Uhoraho, ahindisha inkuba, agusha imvura, nuko uwo munsi rubanda batinya Uhoraho na Samweli. 19 Rubanda babwira Samweli, bati «Twingingire Uhoraho, Imana yawe, twoye gupfa, kuko ku byaha byacu twongereyeho icyo kwisabira umwami.» 20 Samweli arababwira ati «Mwitinya! Koko ibyo bibi byose ni mwe mwabikoze, nyamara ntimukitarure Uhoraho, ahubwo nimumukorere n’umutima wanyu wose. 21 Ntimukamujye kure, kuko byaba ari ugukurikira ibigirwamana bitagira umumaro kandi bitagira icyo byabakiza, kubera ko na byo ubwabyo ari ubusa. 22 Koko rero, Uhoraho ntazatererana abantu be kubera izina rye rikomeye, kuko yagambiriye kubagira umuryango we. 23 Naho ku binyerekeyeko, nti bikabeho ko ncumura kuri Uhoraho, nkarorera kubasabira. Nzabayobora inzira nziza kandi itunganye. 24 Nyamara, mujye mutinya Uhoraho kandi mumukorere n’umutima wanyu wose, murebe ibyiza bikomeye yabagiriye! 25 Ariko nimukomeza gucumura, muzarimbuka hamwe n’umwami wanyu.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda