Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Samweli 11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Sawuli atsinda Abahamoni

1 Nahashi w’Umuhamoni arazamuka atera Yabeshi y’i Gilihadi. Ab’i Yabeshi bose baramubwira bati «Tugirane nawe isezerano, maze tuzagukorere.»

2 Nahashi w’Umuhamoni arabasubiza ati «Ndemera ko tugirana isezerano, buri wese muri mwe niyemera ko munogoramo ijisho ry’iburyo, maze ngakoza isoni Israheli yose.»

3 Abakuru b’i Yabeshi baramubwira bati «Tugusabye iminsi irindwi, twohereze intumwa mu gihugu cyose cya Israheli, niharamuka habuze uwadutabara, tuzakuyoboka.»

4 Nuko izo ntumwa zigera i Gibeya aho Sawuli yari atuye, zibasubirira muri ayo magambo. Nuko rubanda ngo babyumve, baraturika bararira.

5 Ako kanya Sawuli aza akurikiye ibimasa bye abivanye mu murima, arabaza ati «Aba bantu bararizwa n’iki?» Bamutekerereza ibyo abo bantu b’i Yabeshi bari bamaze kubabwira.

6 Sawuli ngo yumve ayo magambo, umwuka w’Uhoraho umwuzuramo, maze afatwa n’uburakari bwinshi.

7 Afata ibimasa bibiri abitemamo ibice, abiha izo ntumwa ngo zibijyane mu gihugu cyose cya Israheli, zigenda zivuga ziti «Utazatabarana na Sawuli na Samweli, dore uko ibimasa bye bizagenzwa!» Nuko Uhoraho abahindisha umushyitsi, bagira ubwoba, bahagurukira icyarimwe.

8 Bateranira i Bezeki, Sawuli arabitegereza asanga Abayisraheli ari ibihumbi magana atatu, naho Abayuda ari ibihumbi mirongo itatu.

9 Nuko babwira za ntumwa, bati «Mubwire abantu b’i Yabeshi ya Gilihadi, muti ’Ejo ku manywa y’ihangu muzatabarwa.’» Intumwa ziraza zibimenyesha ab’i Yabeshi, nuko birabanezereza cyane.

10 Ab’i Yabeshi babwira Abahamoni, bati «Kuva ejo tuzabayoboka, maze mudukoreshe icyo mushaka.»

11 Nuko bukeye bwaho, Sawuli agabanya abantu mo amatsinda atatu. Binjira mu ngando butari bwacya, bica Abahamoni kugeza ku manywa y’ihangu. Abacitse ku icumu baratatana, ntibongera guhura ukundi.

12 Rubanda babwira Sawuli, bati «Ni bande bavuze ngo ’Harya Sawuli ni we uzadutegeka?’ Tugabize abo bantu maze tubice.»

13 Ariko Sawuli arababwira ati «Nta muntu uri bwicwe kuri uyu munsi, kuko uyu munsi Uhoraho yatabaruye Israheli.»

14 Samweli abwira rubanda, ati «Nimuze tujye i Giligali, maze tuvugurure ubwami.»

15 Bose bajya i Giligali, bahimikira Sawuli imbere y’Uhoraho, bahaturira ibitambo by’ubuhoro, maze Sawuli n’Abayisraheli bose bahagirira ibirori bikomeye.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan