1 Samweli 1 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAna mu Ngoro y’i Silo 1 I Ramatayimu‐Sofimu, ku musozi wa Efurayimu, hari umugabo akitwa Elikana, mwene Yerohamu, wa Elihu, wa Tohu, wa Sufu, akaba Umunyefurata. 2 Yari afite abagore babiri: umwe akitwa Ana, undi akitwa Penina. Penina yari afite abana, naho Ana nta bo agira. 3 Buri mwaka, uwo mugabo yavaga mu mugi yari atuyemo, akazamuka yerekeza i Silo kuramya Uhoraho Umugaba w’ingabo, no kumutura igitambo. Aho i Silo, Hofini na Pinehasi, abahungu ba Heli, ni bo bari abaherezabitambo b’Uhoraho. 4 Nuko umunsi Elikana yakundaga guturaho igitambo uragera. Yari afite akamenyero ko guha umugore we Penina n’abahungu be n’abakobwa be bose imigabane ivuye kuri icyo gitambo. 5 Ariko Ana akamuha umugabane w’akarusho kuko ari we yakundaga, n’ubwo Uhoraho yari yaramugize ingumba. 6 Ikindi kandi, mukeba we ntiyasibaga kumukwena amwandagaza, kubera ko Uhoraho yamugize ingumba. 7 Ni ko byagendaga buri mwaka: igihe cyose bazamukaga bagana Ingoro y’Uhoraho, Penina yaramukwenaga. Nuko rimwe, Ana ararira yanga no kurya. 8 Umugabo we Elikana aramubaza ati «Ana we, urarizwa n’iki? Urabuzwa n’iki kurya? Ese sinkurutira abahungu cumi?» 9 Bamaze kurira no kunywera aho i Silo, Ana arahaguruka. Umuherezabitambo Heli akaba yicaye ku ntebe, ku rwinjiriro rw’Ingoro y’Uhoraho. 10 Ana ashenguwe n’ishavu, asengana Uhoraho amarira menshi. 11 Nuko agira iri sezerano, ati «Uhoraho, Mushoborabyose, ukunze ukita ku kababaro k’umuja wawe, ukanyibuka, ntutererane umuja wawe, maze umuja wawe ukamuha agahungu, nazakegurira Uhoraho mu buzima bwako bwose, n’urwogosho ntiruzakagere ku mutwe.» 12 Amara umwanya muremure imbere y’Uhoraho asenga. Ubwo Heli yitegerezaga umunwa we. 13 Ana yavugiraga mu mutima we: iminwa ye yonyine ni yo yanyeganyegaga; ijwi rye ntiryumvikanaga. Heli agira ngo uwo mugore yasinze, 14 maze aramubwira ati «Urasinda na ryari? Jya kuryamisha divayi yawe!» 15 Ana aramusubiza ati «Shobuja, nta divayi nanyoye, nta n’igisindisha na busa, ahubwo ndi umugore ushenguwe n’ishavu. Gusa, naganyiraga Uhoraho. 16 Wikwibwira ko umuja wawe ari umupfu; ahubwo ni ishavu n’agahinda byandenze bituma nivugisha kugeza magingo aya.» 17 Heli aramusubiza ati «Genda amahoro kandi Imana ya Israheli iguhe icyo wayisabye!» 18 Ana aramusubiza ati «Umuja wawe arakuronkereho umugisha!» Umugore aragenda, ararya, maze mu maso ye harakenkemuka. 19 Babyuka mu gitondo cya kare bunamira Uhoraho; nuko bataha iwabo i Rama. Elikana aryamana n’umugore we Ana, nuko Uhoraho yibuka Ana. Ivuka n’ubwana bwa Samweli 20 Nuko rero igihe kigeze, Ana wari utwite abyara umuhungu. Amwita Samweli, agira ati «Kuko namusabye Uhoraho.» 21 Muri uwo mwaka, umugabo we Elikana azamukana n’umuryango we wose gutura Uhoraho igitambo nk’uko bisanzwe, no kurangiza isezerano rye. 22 Ariko Ana ntiyazamukana na bo, ahubwo abwira umugabo we, ati «Ntegereje ko umwana acuka: ni bwo nzamujyana, tumwegurire Uhoraho, maze abe ariho azaguma.» 23 Umugabo we Elikana aramubwira ati «Kora ikigutunganiye. Sigara aha kugeza ubwo uzamucutsa. Gusa, Uhoraho yubahirize ijambo rye.» Umugore rero arasigara, yonsa umuhungu we kugeza ubwo amucukije. 24 Amaze kumucutsa, aramuzamukana hamwe n’ikimasa cy’imyaka itatu, incuro y’ifu y’ingano, n’uruhago rw’uruhu rurimo divayi, amwinjiza mu Ngoro y’Uhoraho i Silo, kandi umwana yari akiri muto. 25 Batamba cya kimasa, maze umwana bamushyikiriza Heli. 26 Ana ati «Umbabarire, shobuja! Uhorane ubugingo, shobuja! Ni jye wa mugore wari iruhande rwawe, aha ngaha, nsenga Uhoraho. 27 Uyu mwana ni we nasabaga, none Uhoraho yampaye icyo namusabye. 28 Nanjye ndamumuhaye: yeguriwe Uhoraho mu buzima bwe bwose.» Nuko bunamira Uhoraho aho ngaho. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda