Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Petero 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Nimuzibukire imigenzereze ya kera

1 Nuko rero, ubwo Kristu yababaye mu mubiri, icyo gitekerezo abe ari cyo namwe mwishingikirizaho; kuko uwababaye mu mubiri, aba atandukanye n’icyaha

2 kugira ngo abeho adakurikije irari ry’abantu, ahubwo agakora icyo Imana ishaka, igihe cyose ashigaje kubaho mu mubiri.

3 Koko rero, igihe cyahise cyari kibahagije kugira ngo mukore ibyo abatemera Kristu bifuza, mubeho mu ngeso mbi, mu byifuzo bibi, mu businzi, mu irari ryo kurya no kunywa no mu mihango igayitse y’ibigirwamana.

4 Bityo, batangazwa no kubona mutakirukanka nka bo inyuma y’izo ngeso mbi zose, maze bakabatuka.

5 Nyamara bazabyibarizwa n’Imana, Yo yiteguye gucira imanza abazima n’abapfuye.

6 Ni cyo cyatumye Inkuru Nziza yamamazwa ndetse no mu bapfuye, kugira ngo nibamara gucirwa urubanza rw’abantu ku mubiri, bazashobore kubana n’Imana babikesheje Roho Mutagatifu.


Nimugenze nk’abagabuzi beza b’ingabire z’Imana

7 Nyamara iherezo rya byose riregereje. Murabe rero abashishozi n’abizige, kugira ngo muhugukire gusenga.

8 Mbere ya byose ariko, mugirirane iteka urukundo nyarwo, kuko urukundo rubabarira ibyaha bitabarika.

9 Mujye mucumbikirana mu ngo zanyu nta kwinuba,

10 mufashanye buri wese akurikije ingabire yahawe, mbese mube nk’abagabuzi beza b’ingabire zinyuranye z’Imana.

11 Nihagira uterura kuvuga, abigire nk’aho yigisha amagambo y’Imana; nihagira ukora umurimo uyu n’uyu, bibe nk’aho akoreshwa n’imbaraga ahawe n’Imana, kugira ngo Imana isingizwe ku buryo bwuzuye, ku bwa Yezu Kristu, We ukwiriye ikuzo n’ububasha uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen!


Mwishimire gusangira imibabaro na Kristu

12 Nkoramutima zanjye, ntimutangazwe no kuba muri mu muriro w’amagorwa, nk’aho ari ikintu kidasanzwe kibagwiririye,

13 ahubwo mwishimire uruhare mufite ku bubabare bwa Kristu, kugira ngo muzasabagizwe n’ibyishimo igihe ikuzo rye rizisesurira.

14 Muzishime nibabatuka babaziza izina rya Kristu, kuko Roho nyir’ikuzo, ari na we Roho w’Imana, azaba ari kumwe namwe.

15 Ntihakagire n’umwe muri mwe uhorwa ko ari umwicanyi, umujura cyangwa umugiranabi, cyangwa se ngo azire ko yivanze mu by’abandi.

16 Nihagira uhorwa ko ari umukristu, ntibikamutere isoni, ahubwo ajye akuza Imana ku mpamvu y’iryo zina.

17 Koko igihe kirageze cy’uko urubanza rutangira, kandi rugahera ku muryango w’Imana. Ruramutse se ari twe rutangiriyeho, amaherezo yazaba ayahe ku banze kwemera Inkuru Nziza y’Imana?

18 Niba se byaranditswe ngo «Intungane ikizwa biruhanyije», hazacura iki ku mugome n’umunyabyaha?

19 Bityo rero, abababara bazira ugushaka kw’Imana, nibaragize amagara yabo Umuremyi w’indahemuka, bakomeza gukora ibyiza.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan