1 Petero 3 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmubano w’abashakanye 1 Namwe bagore ni uko; nimwumvire abagabo banyu, kugira ngo n’aho bamwe muri bo baba bataremera Ijambo ry’Imana, babashe guhinduka ari nta cyo umuntu ababwiye, ahubwo babitewe n’imigenzereze myiza y’abagore babo, 2 bamaze kwitegereza imigenzereze yanyu myiza kandi ishyira mu gaciro. 3 Imirimbire yanyu ntikabe iy’inyuma: imisatsi iboshye, impeta za zahabu cyangwa imyenda y’akarusho; 4 ahubwo imirimbire yanyu ibe iy’imbere mu mutima, imirimbire idashanguka y’umutima utuje kandi ukagwa neza, ufite agaciro kanini mu maso y’Imana. 5 Ngiyo imirimbire y’abagore b’intungane babayeho kera bizera Imana kandi bakumvira abagabo babo: 6 twavuga nka Sara wumviraga Abrahamu akamwita umutegetsi. Namwe muri abakobwa be igihe cyose muba mukora icyiza, mudatinya igikangisho icyo ari cyo cyose. 7 Namwe bagabo ni uko; imibereho yanyu nimuyisangire n’abagore banyu, mukurikije ko imimerere yabo idakomeye nk’iyanyu; mubahe icyubahiro, kuko bagomba kuzasangira namwe umurage w’ingabire y’ubugingo, kugira ngo hatagira icyabera inkomyi amasengesho yanyu. Imibanire y’abakristu 8 Ahasigaye, nimutekereze ibihuje, mugirirane impuhwe, mukundane urwa kivandimwe, mube abanyambabazi kandi mwicishe bugufi. 9 Ntimukiture undi inabi yabagiriye, cyangwa ngo nabatuka mumusubize; ahubwo mwifurizanye umugisha, kuko ari cyo mwahamagariwe, kugira ngo muzahabwe umugisha ho umurage. 10 Koko rero, «Ushaka gukunda ubuzima no kubona iminsi mihire, agomba kurinda ururimi rwe kuvuga ikibi, n’umunwa we ntuvuge amagambo y’ibinyoma. 11 Nazibukire ikibi, akore icyiza; nashakashake amahoro, ayaharanire. 12 Kuko Nyagasani ahoza amaso ku bantu b’intungane, agatega amatwi amasengesho yabo, ariko akima uruhanga rwe abakora ikibi.» Muhore mwiteguye gusobanura iby’amizero yanyu 13 Ni nde uzabagirira nabi niba mushishikariye gukora icyiza? 14 N’iyo kandi mwagira icyo mubabazwaho ku mpamvu y’ubutungane, mwaba mugize amahirwe. Ntimugatinye ababatoteza, ngo muhagarike umutima; 15 ahubwo nimwubahe Kristu mu mitima yanyu, kuko ari We Nyagasani. Nimuhore mwiteguye guha igisubizo umuntu wese uzagira icyo ababaza ku byerekeye ukwizera kwanyu. 16 Nyamara ariko, mujye mubikorana ubugwaneza n’icyubahiro kandi mufite umutima utaryarya, kugira ngo nibanababeshyera, abasebya imigenzereze yanyu muri Kristu bazakorwe n’ikimwaro. 17 Koko rero, icyaruta ni ukubabazwa mukora neza, niba ari ko Imana ibishaka, aho kubabazwa mukora nabi. Urupfu rwa Kristu ni rwo mutsindo 18 Koko rero, Kristu ubwe yapfuye rimwe rizima azize ibyaha by’abantu; bityo, nubwo ari intungane, apfira abagome kugira ngo abayobore ku Mana, abanje gupfa ku bw’umubiri, hanyuma agasubizwa ubuzima ku bwa Roho. 19 Nuko ajya kwigisha ndetse n’abari bafungiye mu buroko bw’Ikuzimu, 20 ba bandi bigomekaga ku Mana kera, mu gihe Yo yihanganaga birebire, kugeza kuri ya minsi Nowa yubakaga ubwato, ari bwo bwinjiwemo n’abantu bake, bagera ku munani, maze bagakizwa n’amazi. 21 Ayo mazi yagenuraga batisimu ibakiza ubu ngubu: ariko atari iyuhagira ubwandure bw’umubiri, ahubwo ya yindi ibaha kugana Imana mufite umutima utunganye, ikabakirisha izuka rya Yezu Kristu, 22 wazamutse mu ijuru, none akaba ari iburyo bw’Imana, akayobokwa n’Abamalayika, Abanyabutegetsi n’Abanyabubasha. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda