1 Petero 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Nuko rero nimwitandukanye n’icyitwa ubugome n’ubuhendanyi bwose, icyitwa uburyarya, ishyari n’ubuzimuzi cyose. 2 Mbese kimwe n’abana bakimara kuvuka, nimurarikire amata meza y’ijambo ry’Imana, kugira ngo igihe muryakira, mutere imbere mu gucungurwa kwanyu, 3 niba koko mwarasogongeyeho mukumva ukuntu Nyagasani aryohereye. Ibuye nyabuzima n’ihanga ritagatifu 4 Nimwegere Nyagasani, ibuye nyabuzima ryajugunywe n’abantu, nyamara ari indobanure kandi rifite agaciro gakomeye mu maso y’Imana; 5 bityo namwe mube nk’amabuye mazima, mwubakwemo ingoro ndengakamere, kugira ngo mube imbaga ntagatifu y’abaherezabitambo, mwitureho ibitambo ndengakamere bishimisha Imana ku bwa Yezu Kristu. 6 Koko Ibyanditswe bivuga ngo «Dore nshyize muri Siyoni ibuye ry’insanganyarukuta, ibuye ry’indobanure kandi rifite agaciro gakomeye, maze uzaryishingikirizaho wese, ntazakorwe n’ikimwaro.» 7 Mwebwe rero abemera, iryo kuzo ni iryanyu, naho ku batemera «ibuye ryajugunywe n’abubatsi ryahindutse ibuye ry’insanganyarukuta, 8 ariko kandi ribabera ibuye basitaraho n’urutare batembaho.» Barisitaraho kuko banze kwemera ijambo ry’Imana, kandi ni na cyo bagenewe. 9 Naho mwebwe muri ubwoko bwatoranyijwe, imbaga y’abaherezabitambo ba cyami, ihanga ritagatifu, umuryango Imana yironkeye, kugira ngo mujye mwamamaza ibigwi by’Uwabahamagaye, abavana mu mwijima, akabinjiza mu rumuri rwe rw’agatangaza, 10 mwebwe abatari umuryango w’Imana kuva kera, ubu ngubu noneho mukaba mwarabaye umuryango wayo, mwebwe mutari abo kugirirwa imbabazi, ubu ngubu noneho mukaba mwarazigiriwe. Imyifatire y’abakristu mu batemera Imana nyakuri 11 Nkoramutima zanjye, mwebwe muri nk’abagenzi n’abanyamahanga, ndabasaba ngo mwirinde irari ry’umubiri rirwanya umutimanama. 12 Nimugire imyifatire myiza imbere y’abatemera Imana nyakuri, kugira ngo n’ubwo babasebya nk’aho muri abagiranabi, bazamurikirwe n’ibikorwa byanyu, maze basingize Imana ku munsi izaziraho. Icyubahiro kigenewe abategetsi 13 Nimuyoboke rero ubutegetsi bwose bw’abantu ku mpamvu ya Nyagasani: yaba umwami mu mwanya we w’ikirenga, 14 baba abatware batumwe na we kugira ngo bahane abagiranabi kandi bashime abakora neza; 15 kuko icyo Imana ishaka ari uko mwacubya ubujiji bw’abantu b’ibiburabwenge, kubera ibikorwa byanyu byiza. 16 Nimubeho nk’abantu bigenga, ariko ntimukoreshe ubwo bwigenge muhishira ubugome bwanyu, ahubwo mubeho nk’abagaragu b’Imana. 17 Nimwubahe abantu bose, mukunde abavandimwe banyu, mutinye Imana kandi muhe umwami icyubahiro. Dore uko abakristu b’abagaragu bakwiye kwifata 18 Bagaragu, nimwubahe ba shobuja mubikuye ku mutima, atari abeza n’abagwaneza bonyine, ahubwo ndetse n’ab’indashoboka. 19 Koko rero kwiyumanganya imibabaro yose ugirirwa uzira akarengane ni ingabire, iyo bigiriwe guhesha Imana ikuzo. 20 Murabona byabamo kuzo nyabaki kwiyumanganya inkoni mukubitwa, niba mwakoze ikosa? Ariko niba mwiyumanganyije imibabaro mwatewe n’icyiza mwakoze, ngiyo ingabire mu maso y’Imana. 21 Nuko rero, icyo ni cyo mwahamagariwe, kuko na Kristu yababaye ku mpamvu yanyu, akabasigira urugero kugira ngo mukurikize inzira ye: 22 We utigeze akora icyaha, kandi akaba atarigeze avuga ibinyoma; 23 agatukwa, ariko ntasubize igitutsi, mu bubabare bwe ntagire uwo akangara, ahubwo akiragiza umucamanza w’intabera; 24 We wajyanye ibyaha byacu mu mubiri we bwite ku musaraba, kugira ngo nitumara gupfa ku byaha, tubeho mu butungane. Ni We nyir’ibikomere byabakijije. 25 Koko rero, mwari mumeze nk’intama zatatanye, none ubu ngubu mwagarukiye umushumba n’umurinzi wanyu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda