Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Ngoma 9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abaturage b’i Yeruzalemu

1 Abayisraheli bose barabaruwe kandi bandikwa mu gitabo cy’abami ba Israheli. Abayuda bajyanywe bunyago i Babiloni kubera gucumura kwabo.

2 Bamaze kwemererwa gutaha mu migi yabo no gusubira mu masambu yabo, mu Bayisraheli, abatashye mbere ni abaherezabitambo, abalevi n’abahereza bo mu Ngoro.

3 I Yeruzalemu hari hatuye bamwe mu Bayuda, mu Babenyamini, mu Befurayimu no mu Bamanase.

4 Mu Bayuda ni Utayi mwene Amihudi, mwene Omari, mwene Imiri, mwene Bani umwe mu bahungu ba Peresi w’Umuyuda.

5 Mu Bashelani ni Asaya w’imfura n’abana be.

6 Muri bene Zera ni Yehuweli. Hamwe n’abavandimwe babo, ni magana atandatu na mirongo urwenda.

7 Mu Babenyamini ni Salu, mwene Meshulamu, mwene Hodaviya, mwene Hasenuwa;

8 Yibuneya mwene Yerohamu; Ela mwene Uzi, mwene Mikiri; Meshulamu mwene Shefatya, mwene Rehuweli, mwene Yibuniya.

9 Hamwe n’abavandimwe babo uko ibisekuru byari biri ni magana urwenda na mirongo itanu na batandatu. Abo bantu bose bari abakuru b’amazu mu miryango yabo.

10 Mu baherezabitambo ni Yedaya, Yehoyaribu, Yakini,

11 Azariya mwene Hilikiya, mwene Meshulamu, mwene Sadoki, mwene Merayoti, mwene Ahitubu umutware w’Ingoro y’Imana;

12 Adaya mwene Yerohamu, mwene Pashehuru, mwene Malikiya; na Masayi mwene Adiyeli, mwene Yahuzera, mwene Meshulamu, mwene Meshilemiti, mwene Imeri,

13 hamwe n’abavandimwe babo, abakuru b’amazu, ni igihumbi na magana arindwi na mirongo itandatu, abagabo b’intwari bakora umurimo wo mu Ngoro y’Imana.

14 Mu balevi, ni Shemaya mwene Hashubu, mwene Azirikamu, mwene Hashabiya wo muri bene Merari;

15 hari kandi Bakubakari, Hereshi, Galali na Matanya mwene Mika, mwene Zikiri, mwene Asafu;

16 Obadiya mwene Shemaya, mwene Galali, mwene Yedutuni; na Berekiya mwene Asa, mwene Elikana wari utuye mu nsisiro z’Abanetofati.

17 Abanyanzugi ni Shalumi, Akubu, Talimoni na Ahimani. Shalumi yari umutware wabo,

18 kandi kugeza uyu munsi ni we ucyemererwa gufata igihe ku rugi rw’umwami iburasirazuba. Ni bo bari abanyanzugi mu ngando za bene Levi.

19 Shalumi mwene Kore, mwene Ebiyasafu, mwene Kore n’abavandimwe be bo mu nzu y’Abakore, bari bashinzwe umurimo wo kurinda umuryango w’Ihema, mbese nk’uko ba sekuruza babo barindaga irembo ry’ingando y’Uhoraho.

20 Kera bategekwaga na Pinehasi mwene Eleyazari; Uhoraho nabane na we!

21 Zekariya mwene Meshelemiya yari umunyarugi w’irembo ry’Ihema ry’ibonaniro.

22 Abari baratorewe kuba abanyanzugi bari bageze kuri magana abiri, nk’uko bari barabaruriwe mu nsisiro zabo. Ni Dawudi na Samweli Umushishozi babashyize kuri uwo murimo, kuko bari bazwiho kuba inyangamugayo.

23 Bo n’abahungu babo bari bashinzwe kurinda inzugi z’Inzu y’Uhoraho, ari zo z’Ihema ry’ibonaniro.

24 Abanyanzugi babaga ku nguni enye zayo, iburasirazuba, iburengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo.

25 Rimwe na rimwe abavandimwe babo bari mu nsisiro zabo bagombaga kuhabasanga bakamarana iminsi irindwi,

26 ariko abanyanzugi bane b’abatware bo barahahoraga. Abalevi bamwe bari bashinzwe ibyumba n’umutungo by’Inzu y’Imana.

27 Bararaga bakikije Inzu y’Imana kuko bagombaga kuyirinda, kandi bakayikingura buri gitondo.

28 Abandi bari bashinzwe ibintu bikoreshwa mu mihango yo gusenga, bakajya babibara buri gihe babyinjije cyangwa babisohoye.

29 Abandi bari bashinzwe inzabya, cyane cyane inzabya ntagatifu zabikwagamo ifu igogoye, divayi, amavuta, imibavu n’ibindi bihumura.

30 Ariko abahungu b’abaherezabitambo ni bo bavangaga ibihumura.

31 Matitiya wo mu balevi, wari imfura ya Shalumi mwene Kore, yari ashinzwe gutekesha imigati.

32 Mu bavandimwe babo b’Abakehati, bamwe bari bashinzwe gutegura imigati y’umumuriko ya buri Sabato.

33 Abaririmbyi, abatware b’amazu y’abalevi, bacumbikirwaga mu byumba kandi ntibagire undi murimo bakora, kuko umurimo wabo bawutunganyaga umunsi n’ijoro.

34 Abo ni bo batware b’amazu y’abalevi, hakurikijwe ibisekuruza byabo. Bari batuye i Yeruzalemu.


Inkomoko ya Sawuli

35 I Gibewoni hari hatuye uwitwa Yeweli, ari na we washinze Gibewoni, umugore we akitwa Mahaka.

36 Yari ahaturanye na Abudoni imfura ye, na Suri, Kishi, Behali, Neri, Nadabu,

37 Gedori, Ahiyo, Zekariya na Mikuloti.

38 Mikuloti abyara Shimeyamu. Na bo, kimwe n’abavandimwe babo, bari batuye i Yeruzalemu.

39 Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli abyara Yonatani, Malekishuwa, Abinadabu na Eshibehali.

40 Mwene Yonatani ni Meribehali. Meribehali abyara Mika.

41 Bene Mika ni Pitoni, Meleki, Tahureya.

42 Ahazi abyara Yara, Yara abyara Alemeti, Azimaveti na Zimiri, Zimiri abyara Mosa,

43 Mosa abyara Bineya, wabyaye Refaya, wabyaye Eleyasa, wabyaye Aseli.

44 Aseli abyara abana batandatu, amazina yabo ni aya: Azurikamu, Bokuru, Ismaheli, Sheyariya, Obadiya na Hanani. Abo ni bene Aseli.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan