1 Ngoma 8 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIrindi rondora ry’abakomoka kuri Benyamini 1 Benyamini abyara Bela w’imfura ye, Ashubeli ni uwa kabiri, Ahura ni uwa gatatu, 2 Noha ni uwa kane na Rafa ni uwa gatanu. 3 Bela abyara abahungu ari bo: Adari, Gera se wa Ehudi, 4 Abishuwa, Nahamani, Ahowa, 5 Gera, Shefutani na Huramu. 6 Aba ni bo bene Ehudi, ni bo babaye abatware b’amazu y’abaturage b’i Geba, kandi babahungishiriza i Manahati: 7 ni Nahamani, Ahiya na Gera (ni we wabahungishije) kandi abyara Uza na Ahihudi. 8 Sharayimu yirukanye abagore be babiri Hushima na Bahara, ari mu mirambi ya Mowabu. 9 Ku mugore we wundi Hodesha, abyara Yobabu, Sibiya, Mesha na Malikomu, 10 Yawusi, Sakiya na Marima. Abo ni bo bahungu be, abatware b’amazu. 11 Kuri Hushimu yari yarabyaye Abitubu na Elipali. 12 Bene Elipali ni Eberi, Misheyamu na Shemedi. Ni we wubatse Ono na Lodi n’insisiro zaho. 13 Beriya na Shema bari abakuru b’imiryango y’abatuye i Ayaloni. Ni bo birukanye abaturage b’i Gati barahunga. 14 Abavandimwe babo bitwaga Shashaki na Yeremoti. 15 Zebadiya, Aradi, Ederi, 16 Mikayeli, Yishupa na Yoha bari bene Beriya. 17 Zebadiya, Meshulamu, Hiziki, Heberi, 18 Yishumerayi, Yiziliya na Yobabu bari bene Elipali. 19 Yakimu, Zikuri, Zabudi, 20 Eliyonayi, Siletayi, Eliyeli, 21 Adaya, Beraya, na Shimurati bari bene Shimeyi. 22 Yishupani, Eberi, Eliyeli, 23 Abudoni, Zikuri, Hanani, 24 Hananiya, Elamu, Antotiya, 25 Yifudeya na Penuweli bari bene Shashaki. 26 Shamusherayi, Shehariya, Ataliya, 27 Yareshiya, Eliya, na Zikuri, bari bene Yerohamu. 28 Abo bose bari abatware b’amazu yabo, hakurikijwe ibisekuruza byabo. Bari batuye i Yeruzalemu. 29 I Gibewoni hari hatuye uwashinze Gibewoni, ari we Yeyeli; umugore we akitwa Mahaka. 30 Yabyaye umuhungu we w’imfura Abudoni, na Suri, Kishi, Behali, Neri, Nadabu, 31 Gedori, Ahiyo, Zekeri na Mikiloti. 32 Mikiloti uwo abyara Shimeya. Abo na bo, kimwe n’abavandimwe babo, bari batuye i Yeruzalemu. Abakomoka kuri Sawuli 33 Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli abyara Yonatani, Malekishuwa, Abinadabu na Eshibehali. 34 Umuhungu wa Yonatani ni Meribehali. Meribehali abyara Mika. 35 Bene Mika ni Pitoni, Meleki, Tareya na Ahazi. 36 Ahazi abyara Yehoyada. Yehoyada abyara Alemeti, Azimaweti na Zimiri. Zimiri abyara Mosa. 37 Mosa abyara Bineya, Bineya abyara Rafa, Rafa abyara Eleyasa, Eleyasa abyara Aseli. 38 Aseli abyara abana batandatu, amazina yabo ni aya: Azirikamu, Bokuru, Ismaheli, Sheyariya, Obadiya na Hanani. Abo bose ni bo bene Aseli. 39 Bene Esheki, umuvandimwe wa Aseli ni Ulamu w’imfura ye, uwa kabiri ni Yewushi, uwa gatatu ni Elifeleti. 40 Bene Ulamu bari abagabo b’intwari ku rugamba bazi kurasanisha imiheto. Bari bafite abana benshi n’abuzukuru; bari ijana na mirongo itanu. Abo bose bari bene Benyamini. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda