Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Ngoma 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abandi bakomoka kuri Levi

1 Bene Levi ni Gerishomu, Kehati na Merari.

2 Amazina ya bene Gerishomu ni aya: Libini na Shimeyi.

3 Bene Kenati ni Amuramu, Yisehari, Heburoni na Uziyeli.

4 Bene Merari ni Mahuli na Mushi. Iyo ni yo miryango ya Levi, hakurikijwe abasekuruza babo.

5 Abakomoka kuri Gerishomu uko bakurikiranye ni Libini, Yahati, Zima,

6 Yowa, Ido, Zera na Yewotarayi.

7 Bene Kehati uko bakurikiranye ni Aminadabu, Kore, Asiri,

8 Elikana, Ebiyasafi, Asiri,

9 Tahati, Uriyeli, Uziya, na Shawuli.

10 Bene Elikana ni Amasayi na Ahimoti.

11 Abakomoka kuri Ahimoti uko bakurikirana ni Elikana, Sofayi, Nahati,

12 Eliyabu, Yerohamu, Elikana, Samweli.

13 Bene Samweli ni Yoweli w’imfura ye, uwa kabiri ni Abiya.

14 Abakomoka kuri Merari uko bakurikiranye ni Mahuli, Libuni, Shimeyi, Uza,

15 Shimeya, Hagwiya, na Asaya.


Abaririmbyi

16 Ngaba abo Dawudi yashinze iby’ indirimbo mu Ngoro y’Uhoraho, Ubushyinguro bukimara kugera mu buruhukiro.

17 Bari bashinzwe kuririmbira imbere y’inzu y’ihema ry’ibonaniro kugeza ubwo Salomoni yubatse Ingoro y’Uhoraho i Yeruzalemu, bagatunganya umurimo wabo bakurikije itegeko ryabo.

18 Ngaba abatunganyaga uwo murimo kimwe n’abahungu babo. Muri bene Kehati hari Hemani w’umuririmbyi, mwene Yoweli, mwene Samweli,

19 mwene Elikana, mwene Yerohamu, mwene Eliyeli, mwene Towa,

20 mwene Sufi, mwene Elikana, mwene Mahati, mwene Amasayi,

21 mwene Elikana, mwene Yoweli, mwene Azariya, mwene Sefaniya,

22 mwene Tahati, mwene Asiri, mwene Ebiyasafu, mwene Kore,

23 mwene Yisehari, mwene Kehati, mwene Levi, mwene Israheli.

24 Hanyuma hari umuvandimwe we wahagararaga iburyo bwe, ni Asafu mwene Berekiyahu, mwene Shimeya,

25 mwene Mikayeli, mwene Bahaseya, mwene Malikiya,

26 mwene Etuni, mwene Zera, mwene Adaya,

27 mwene Etani, mwene Zima, mwene Shimeyi,

28 mwene Yahati, mwene Gerishomu, mwene Levi.

29 Abavandimwe babo bene Merari bari ku ruhande rw’ibumoso, ni Etani mwene Kishi, mwene Abudi, mwene Maluki,

30 mwene Hashabiya, mwene Amasiya, mwene Hilikiya,

31 mwene Amusi, mwene Bani, mwene Shemeri,

32 mwene Mahuli, mwene Mushi, mwene Merari, mwene Levi.


Abandi Balevi

33 Abavandimwe babo b’Abalevi bakoraga imirimo yose yo mu ihema ry’Ingoro y’Uhoraho.

34 Aroni n’abahungu be batwikiraga ibitambo ku rutambiro rw’ibitambo bitwika, no ku rutambiro rw’imibavu, bakamenya ikintu cyose cyerekeye icyumba gitagatifu rwose, bagakora imihango yo gusabira imbabazi Abayisraheli, bakurikije ibyategetswe byose na Musa, umugaragu w’Imana.

35 Ngaba abakomoka kuri Aroni uko bakurikiranye: ni Eleyazari, Pinehasi, Abishuwa,

36 Buki, Uzi, Zerahiya,

37 Merayoti, Amariya, Ahitubi,

38 Sadoki na Ahimasi.


Imigi yahawe abakomoka kuri Aroni

39 Dore uko bagiye batura hakurikijwe ingando zabo mu gihugu cyabo. Bene Aroni bo mu nzu y’Abakehati — kuko umugabane wabo wari uwa mbere —

40 bahawe Heburoni mu gihugu cya Yuda n’imirima rusange yaho.

41 Ariko ahakikije umugi n’insisiro zaho babiha Kalebu mwene Yefune.

42 Baha bene Aroni umugi w’ubuhungiro ari wo Heburoni, babaha na Libuna, Yatiri, Eshitemowa,

43 Hilezi, Debiri,

44 Ashani, Betishemeshi n’imirima rusange yaho.

45 Babahaye na Alemeti na Anatoti, bayivanye mu munani wa Benyamini, hamwe n’imirima rusange yaho. Imigi yabo yose hamwe ni cumi n’itatu bahawe hakurikijwe amazu yabo.


Imigi yahawe bene Levi bandi

46 Hakoreshejwe ubufindo, bene Kehati bandi bahawe umugabane w’imigi cumi ivanywe mu munani w’umuryango wa Efurayimu, uw’umuryango wa Dani n’uw’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, babihabwa hakurikijwe amazu yabo.

47 Bene Gerishomu, hakurikijwe amazu yabo bahawe imigi cumi n’itatu ivanywe mu munani w’umuryango wa Isakari, uw’umuryango wa Asheri, uw’umuryango wa Nefutali n’uw’umuryango wa Manase, i Bashani.

48 Bene Merari, hakurikijwe amazu yabo, bahawe umugabane w’imigi cumi n’ibiri ivanywe mu munani w’umuryango wa Rubeni, uw’umuryango wa Gadi no mu uw’umuryango wa Zabuloni.

49 Iyo migi yose Abayisraheli bayeguriye Abalevi, bayibahana n’imirima rusange yaho.

50 Hari n’indi migi bahaweho umugabane hakoreshejwe ubufindo, ivanywe mu munani w’umuryango wa Yuda, mu uw’umuryango wa Simewoni no mu uw’umuryango w’Ababenyamini, maze bayitirira amazina yabo.

51 Andi mazu ya bene Kehati ahabwa imigi yabo hagati mu muryango wa Efurayimu.

52 Umugi w’ubuhungiro bahawe ni Sikemu, n’imirima rusange yaho, mu misozi ya Efurayimu; bahabwa na Gezeri,

53 Yokimeyamu, Betihoroni,

54 Ayaloni, Gati‐Rimoni, hamwe n’imirima rusange yaho.

55 Naho mu gice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, bahawe Aneri na Bileyamu hamwe n’imirima rusange yaho. Ibyo byose byari iby’inzu za bene Kehati bandi.

56 Bene Gerishomu, hakurikijwe amazu yabo, mu gice cya kabiri cy’umuryango wa Manase bahawe Golani muri Bashani, na Ashitaroti.

57 Mu muryango wa Isakari bahabwa Kedeshi, Daberati,

58 Ramoti na Anemu.

59 Mu muryango wa Asheri, bahawe Mashali, Abudoni,

60 Hukoki na Rehobu.

61 Naho mu muryango wa Nefutali bahabwa Kedeshi muri Galileya, Hamoni na Kiryatayimu. Iyo migi yose bayihanywe n’imirima rusange yaho.

62 Bene Merari bandi, mu muryango wa Zabuloni, bahawe Rimoni na Taboru.

63 Hakurya ya Yorudani mu burasirazuba bwayo hafi ya Yeriko, mu muryango wa Rubeni, bahabwa Beseri mu butayu, Yahisa,

64 Kedemoti na Mefata.

65 Naho mu muryango wa Gadi, bahawe Ramoti y’i Gilihadi, Mahanayimu,

66 Heshiboni na Yezeri. Iyo migi yose bayihanywe n’imirima rusange yayo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan