Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Ngoma 5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abakomoka kuri Rubeni

1 Rubeni yari imfura ya Israheli, ariko amaze kuryamana na muka se, uburenganzira bwe bw’umwana w’imfura buhabwa bene Yozefu, mwene Israheli, nuko Rubeni abura atyo uburenganzira bw’umwana w’imfura.

2 Naho Yuda we, yaruse abavandimwe be kandi kuri we havutse igikomangoma, nyamara uburenganzira bw’umwana w’imfura bwakomeje kuba ubwa Yozefu.

3 Bene Rubeni, imfura ya Israheli, ni Hanoki, Palu, Hesironi na Karumi.

4 Abakomoka kuri Yoweli uko bakurikiranye, ni Shemaya, Gogi, Shimeyi,

5 Mika, Reyaya, Behali,

6 Beyera wanyazwe na Tegalati‐Falazari, umwami w’Ashuru. Yoweli uwo yari igikomangoma muri bene Rubeni.

7 Abavandimwe be, hakurikijwe imiryango yabo uko yanditswe mu irondora ry’ibisekuruza, ni Yeweli wari umutware, Zekariyahu,

8 na Bela mwene Azazi, mwene Shema, mwene Yoweli. Bene Rubeni bari batuye kuva i Aroweri kugera kuri Nebo na Behali‐Mewoni.

9 Iburasirazuba, bari batuye kuva ku ruzi rwa Efurati kugera ku butayu, kuko amatungo yabo yari menshi mu gihugu cya Gilihadi.

10 Mu gihe cya Sawuli barwana n’Abahaguri barabica, maze batura mu mahema yabo ku butaka bwose bw’iburasirazuba bwa Gilihadi.


Abakomoka kuri Gadi

11 Bene Gadi batura babitegeye mu gihugu cya Bashani kugeza i Salika:

12 umukuru yari Yoweli, uwa kabiri ari Shafamu, hakurikiraho Yenayi na Shafati i Bashani.

13 Abavandimwe babo, hakurikijwe imiryango yabo, bari Mikayeli, Meshulamu, Sheba, Yorayi, Yakani, Ziya na Eberi: bari barindwi.

14 Ngaba bene Abihayili, umuhungu wa Huri, mwene Yarowa, mwene Gilihadi, mwene Mikayeli, mwene Yeshishayi, mwene Yahudo, mwene Buzi.

15 Ahi mwene Abudiyeli, mwene Guni, yari umutware w’imiryango yabo.

16 Bari batuye muri Gilihadi, muri Bashani no mu nsisiro zaho, mu bwatsi bwose bw’i Sharoni kugera ku mipaka yayo.

17 Bose babaruwe mu gihe cya Yotamu, umwami wa Yuda, no mu gihe cya Yerobowamu, umwami wa Israheli.

18 Bene Rubeni, Abagadi n’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, bari barimo abagabo b’intwari bitwaza ingabo n’inkota, barashisha imiheto kandi bazi iby’intambara — abashoboraga kujya ku rugamba bari abagabo ibihumbi mirongo ine na bine na magana arindwi na mirongo itandatu.

19 Barwanyije Abahaguri i Yaturi, i Nafishi, i Nodabu.

20 Baratabawe, maze Abahaguri batabwa mu maboko yabo hamwe n’abo bari kumwe bose, kuko mu gihe barwanaga batakambiye Imana irabumva kubera ko bari bayifitiye icyizere.

21 Bafata amatungo yabo: yari ingamiya ibihumbi mirongo itanu, amatungo magufi ibihumbi magana abiri na mirongo itanu, indogobe ibihumbi bibiri, ndetse n’abantu ibihumbi ijana.

22 Abantu benshi baratsindwa, baricwa, kuko Uhoraho yari yiyoboreye urwo rugamba. Babazungura mu byabo kugeza ubwo bajyanywe bunyago.


Abakomoka kuri Manase hakurya ya Yorudani

23 Abantu b’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase bari batuye mu gihugu kiva kuri Bashani kikagera kuri Behali‐Herimoni, Seniri n’umusozi wa Herimoni: bari benshi rwose.

24 Ngaba abatware b’amazu yabo: ni Eferi, Yisheyi, Eliyeli, Azuriyeli, Yirimeya, Hodaviya na Yahudiyeli. Bari abagabo b’intwari, bakaba n’ibirangirire, kandi ni bo batwaraga amazu yabo.

25 Nyamara bahemukiye Imana y’abasekuruza babo, bararikira imana z’abanyamahanga Uhoraho yari yararimbuye imbere yabo.

26 Nuko Imana y’Abayisraheli ibaterereza Pulu, umwami w’Abanyashuru, na Tegalati‐Falazari, umwami w’Abanyashuru, banyaga Abarubeni, n’Abagadi, n’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, babajyana i Hala, i Habori, no ku ruzi rwa Gozani, na n’ubu baracyariyo.


Abakomoka kuri Levi : Abaherezabitambo bakuru

27 Bene Levi ni Gerishomu, Kehati na Merari.

28 Bene Kehati ni Amuramu, Yishari, Heburoni na Uziyeli.

29 Bene Amuramu ni Aroni, Musa na Miriyamu. Bene Aroni ni Nadabu, Abihu, Eleyazari na Itamari.

30 Eleyazari abyara Pinehasi; Pinehasi abyara Abishuwa;

31 Abishuwa abyara Buki; Buki abyara Uzi;

32 Uzi abyara Zerahiya; Zerahiya abyara Merayoti;

33 Merayoti abyara Amariya; Amariya abyara Ahitubi;

34 Ahitubi abyara Sadoki; Sadoki abyara Ahimasi;

35 Ahimasi abyara Azariya; Azariya abyara Yohanani;

36 Yohanani abyara Azariya. Ni we wabaye umuherezabitambo mu Ngoro Salomoni yubatse i Yeruzalemu.

37 Azariya abyara Amariya; Amariya abyara Ahitubi;

38 Ahitubi abyara Sadoki; Sadoki abyara Shalumi;

39 Shalumi abyara Hilikiya; Hilikiya abyara Azariya;

40 Azariya abyara Seraya; Seraya abyara Yehosadaki;

41 Yehosadaki yagiye igihe Uhoraho abateje Nebukadinetsari, akanajyana bunyago Yuda na Yeruzalemu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan