Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Ngoma 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Irindi rondora ry’abakomoka kuri Yuda

1 Bene Yuda ni Pereshi, Hesironi, Karumi, Huri na Shobali.

2 Rehaya mwene Shobali abyara Yahati; Yahati abyara Ahumayi na Lahadi: ni bo Abasoreya bakomokaho.

3 Dore bene Huri, se wa Etamu: ni Yizireyeli, Yishuma na Yidubashi, mushiki wabo yitwaga Haseleluponi.

4 Hakurikiraho Penuweli washinze Gedori, na Ezeri washinze Husha. Abo ni bo bari bene Huri, imfura ya Efurata, washinze Betelehemu.

5 Ashehuri washinze Tekowa yatunze abagore babiri: Heleya na Nahara.

6 Nahara amubyarira Ahuzamu, Heferi, Abatimina n’Abahashutari. Bari bene Nahara.

7 Bene Heleya ni Sereti, Sohari na Etunani.

8 Kosi abyara Anubi na Hasobeba n’ubwoko bwa Aharaheli mwene Harumi.

9 Yabeshi yari afashwe neza kurusha abavandimwe be, kandi nyina yari yaramwise izina rya Yabeshi, agira ati «Nabyaranye ububabare.»

10 Yabeshi yambaza Imana ya Israheli, avuga ati «Niba koko umpaye umugisha, uzagura igihugu cyanjye, uzampozeho ukuboko kwawe, kandi uzandinde ibyago kugira ngo ntazababara.» Nuko Imana imwuzuriza ibyo yari yasabye.

11 Kelubu, umuvandimwe wa Shuha, abyara Mehiri wabaye se wa Eshitoni.

12 Eshitoni abyara Betirafa, Paseya na Tehina washinze Irunahashi. Ni bo bantu b’i Rekabu.

13 Bene Kenazi ni Otinyeli na Seraya. Bene Otinyeli ni Hatati na Mewonatayi.

14 Mewonatayi abyara Ofura, naho Seraya abyara Yowabu washinze Geharashimu, kuko bari abanyabukorikori.

15 Bene Kalebu umuhungu wa Yefune ni Iru, Ela na Nahamu. Mwene Ela ni Kenazi.

16 Bene Yehaleleli ni Zifu, Zifa, Tiriya na Azareli.

17 Bene Ezira ni Yeteri, Meredi, Eferi na Yaloni. Dore kandi abahungu ba Bitiya, umukobwa wa Farawo, wari warashakanye na Meredi: ni Miriyamu, Shamayi na Yishuba washinze Eshitemowa.

18 Umugore we w’Umuyudakazi abyara Yeredi washinze Gedori, Heberi washinze Soko, na Yekutiyeli washinze Zanowa.

19 Abahungu ba muka Hodiya, mushiki wa Nahamu, ni Umugarumi washinze Keyila, n’Umumahaka washinze Eshitemowa.

20 Bene Shimoni ni Amunoni, Rina, Benihanani na Tiloni. Bene Yisheyi ni Zoheti na Benizoheti.

21 Bene Shela, umuhungu wa Yuda, ni Eri washinze Leka, Layeda washinze Maresha, imiryango yose y’ababohera imyenda ya hariri i Betashebaya,

22 Yokimu, abantu b’i Kozeba, Yowashi, na Sarafi, bategekaga i Mowabu bakagaruka i Betelehemu — ni ibintu bya kera — ;

23 bari ababumbyi baturaga i Netayimu n’i Sedera; bari bahaturanye n’umwami bamukorera.


Abakomoka kuri Simewoni

24 Bene Simewoni ni Nemweli, Yamini, Yaribi, Zera, Shawuli.

25 Abakomoka kuri Shawuli ni Shalumi, Mibusamu, Mishuma.

26 Bene Mishuma ni Hamweli, Zakuri na Shimeyi.

27 Shimeyi yabyaye abahungu cumi na batandatu n’abakobwa batandatu; ariko abavandimwe be ntibabyaye abana benshi, imiryango yabo yose ntiyari myinshi nk’iy’Abayuda.

28 Bari batuye i Berisheba, Molada, Hasari‐Shuwali,

29 Biloha, Esemu, Toladi,

30 Betuweli, Horima, Sikilage,

31 Betimarukaboti, Hasari‐Susimu, Betibireyi, Sharayimu. Ni yo yari imigi yabo kugeza ku ngoma ya Dawudi,

32 naho insisiro zabo zari Etamu, Ayini, Rimoni, Tokeni na Ashani: zari eshanu,

33 kandi izo nsisiro zabo zose zari zikikije iyo migi kugeza i Balata. Ni zo zari inturo zabo kandi ni ryo rondora ry’ibisekuruza byabo bwite.

34 Meshobabu, Yamuleki, Yosha mwene Amasiya,

35 Yoweli, Yehu mwene Yoshibiya, Seraya mwene Asiyeli,

36 Eliyonayi, Yakoba, Yeshohaya, Asaya, Adiyeli, Yesimiyeli, Benaya,

37 Ziza mwene Shifeyi, mwene Aloni, mwene Yedaya, mwene Shimiri, mwene Shemaya:

38 abo bamaze kurondorwa bari abatware b’imiryango yabo kandi imiryango yabo yariyongereye cyane.

39 Barimutse bava i Gerari bagera mu burasirazuba bw’ikibaya bashaka ubwatsi bw’amatungo yabo;

40 babona ubwatsi butoshye kandi bwiza n’igihugu cyari kigari, gifite ituze n’amahoro, kuko abari bahatuye kera bakomokaga kuri Kamu.

41 Abo bantu bamaze kuvugwa, baraje mu gihe cya Hezekiya, umwami wa Yuda, nuko basenya amahema n’ubuhungiro bw’abo bari bahasanze, babakoresha ibibujijwe kugera na n’ubu. Babazungura rero mu gihugu cyabo kuko cyarimo ubwatsi bw’amatungo yabo magufi.

42 Bamwe muri bene Simewoni bajya ku musozi wa Seyiri: bari abagabo magana atanu bari bayobowe na Pelatiya, Neyariya, Refaya na Uziyeli, ari bo bene Yisheyi.

43 Bica Abameleki bari bacitse ku icumu, nuko batura aho kugeza uyu munsi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan