Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Ngoma 26 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imitwe y’abanyanzugi

1 Dore imitwe y’abanyanzugi: Muri bene Kore ni Meshelemiyahu mwene Kore wa Ebiyasafu.

2 Meshelemiyahu yabyaye abahungu, ari bo Zekariyahu w’imfura, Yediyayeli uwa kabiri, Zebadiyahu uwa gatatu, Yatinyeli uwa kane,

3 Elamu uwa gatanu, Yehohanani uwa gatandatu, na Elihonayi uwa karindwi.

4 Obededomu yabyaye abahungu, ari bo Shemaya w’imfura, Yehozabadi uwa kabiri, Yowa uwa gatatu, Sakari uwa kane, Netaneli uwa gatanu,

5 Amiyeli uwa gatandatu, Isakari uwa karindwi, Pewuletayi uwa munani, kuko Imana yari yaramuhaye umugisha.

6 Umuhungu we Shemaya yabyaye abahungu babaye abatware b’inzu yabo kuko bari abagabo b’intwari.

7 Bene Shemaya ni Otini, Refayeli, Obedi, Elizabadi n’abavandimwe babo, Elihu na Semakiyahu, bari abagabo b’intwari.

8 Abo bose bari bene Obededomu; hamwe n’abahungu babo n’abavandimwe babo bari abagabo b’intwari kubera umwete bagaragazaga ku murimo wabo. Bene Obededomu bose ni mirongo itandatu na babiri.

9 Meshelemiyahu yari afite abahungu n’abavandimwe; bari abagabo b’intwari cumi n’umunani.

10 Hosa wo muri bene Merari yari afite abahungu: ni Shimuri — ntiyari imfura, ariko se yamugize umutware kubera ubutwari bwe —,

11 Hilikiyahu ni uwa kabiri, Zebadiyahu uwa gatatu, Zekariyahu uwa kane. Abahungu n’abavandimwe ba Hosa bose bari cumi na batatu.

12 Abagize iyo mitwe y’abanyanzugi hamwe n’abatware babo, bagombaga kwifatanya n’abavandimwe babo kugira ngo batunganye imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho.

13 Kuva ku muto kugera ku mukuru bakoresheje ubufindo bakurikije amazu yabo kugira ngo bamenye abazarinda buri rugi.

14 Iburasirazuba, ubufindo bugwa kuri Shelemiyahu. Umuhungu we Zekariyahu wari umujyanama w’umuhanga, ubufindo bumwegurira urugi mu majyaruguru.

15 Obededomu ahabwa urw’amajyepfo, naho abahungu be bahabwa kurinda amazu y’ ububiko.

16 Shupimu na Hosa bahabwa kurinda iburengerazuba hamwe n’urugi rwa Shaleketi ku muhanda uzamuka. Dore uko baharindaga:

17 iburasirazuba habaga abalevi batandatu ku munsi, mu majyaruguru hakaba bane, mu majyepfo bane, no mu mazu y’ububiko babiri babiri.

18 Ahitwa i Parubari iburengerazuba hari abalevi bane ku muhanda, hakaba n’abandi babiri imbere ya Parubari.

19 Iyo ni yo yari imitwe y’abanyanzugi batoranyijwe muri bene Kore no muri bene Merari.


Indi mirimo yahawe abalevi bamwe

20 Abalevi bamwe, abavandimwe babo, bari bashinzwe umutungo w’Ingoro y’Imana, n’umutungo w’amaturo matagatifu.

21 Bene Ledani, umuhungu wa Gerishoni, bari bafite Abayehiyeli ho abatware b’amazu ya Ledani wa Gerishoni.

22 Abahungu ba Yehiyeli, Zetamu na Yoweli umuvandimwe we, bari bashinzwe umutungo w’Ingoro y’Uhoraho.

23 Mu mazu ya Amuramu, Yishari, Heburoni na Uziyeli,

24 bahisemo Shebuweli wakomokaga kuri Gerishomu, mwene Musa, ngo abe umutware w’ububiko.

25 Uretse Shebuweli, se Eliyezeri yabyaye na Rehabiyahu, wabyaye Yeshayahu, wabyaye Yoramu, wabyaye Zikuri, wabyaye Shelomiti.

26 Uwo Shelomiti hamwe n’abavandimwe be, yari ashinzwe umutungo wose w’amaturo matagatifu, umwami Dawudi, abatware b’amazu, abatware b’abantu ibihumbi n’ab’amagana, n’abagaba b’ingabo, bari beguriye Imana.

27 Koko bayeguriraga ibyo bavanye mu munyago wo mu ntambara, bagira ngo babitakishe Ingoro y’Uhoraho.

28 N’ibyo Samweli umushishozi, na Sawuli mwene Kishi, na Abuneri mwene Neri, na Yowabu mwene Seruya, bari bareguriye Uhoraho byose byari bishinzwe Shelomiti n’abavandimwe be.

29 Muri bene Yisehari, Kenaniyahu n’abahungu be bari bashinzwe iby’umubano mu Bayisraheli, bakabagira abanditsi n’abacamanza.

30 Muri bene Heburoni, Hashabiyahu n’abavandimwe be, abagabo b’intwari igihumbi na magana arindwi, bari bashinzwe kugenzura Abayisraheli bo hakuno ya Yorudani, iburengerazuba, mu bibazo byose byerekeye Uhoraho n’umwami.

31 Muri bene Heburoni, Yeriya ni we wari umutware. Mu mwaka wa mirongo ine w’ingoma ya Dawudi bashakishije hose abakomoka kuri Heburoni, basanga i Yezeri y’i Gilihadi hari abagabo b’intwari bavuka muri iyo nzu.

32 Abavandimwe ba Yeriya bari abagabo b’intwari ibihumbi bibiri na magana arindwi, bakaba n’abatware b’amazu; nuko umwami Dawudi abashyiraho ngo bagenzure Abarubeni, Abagadi n’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, mu bibazo byose byerekeye Imana n’umwami.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan