Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Ngoma 25 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imitwe y’abaririmbyi

1 Dawudi n’abakuru b’ingabo batora bene Asafu, bene Hemani na bene Yedutuni kugira ngo bajye bahanura bifashishije inanga nto n’inini, n’ibyuma birangira. Dore amazina y’abantu bashinzwe uwo murimo:

2 Muri bene Asafu ni Zakuri, Yozefu, Netaniya na Asarela; bategekwaga na se Asafu, wahanuraga ayobowe n’umwami.

3 Muri bene Yedutuni ni Gedaliyahu, Seri, Yeshayahu, Shimeyi, Hashabiyahu na Matitiyahu; uko bari batandatu bategekwaga na se Yedutuni, wahanuraga yifashishije inanga kugira ngo ahimbaze kandi asingize Uhoraho.

4 Muri bene Hemani ni Bukiyahu, Mataniyahu, Uziyeli, Shebuweli, Yerimoti, Hananiya, Hanani, Eliyata, Gidaliti, Romamutezeri, Yoshubekasha, Maloti, Hotiri, na Mahaziyoti.

5 Abo bose bari bene Hemani, umushishozi w’umwami wamenyeshaga umwami amagambo y’Imana. Kugira ngo Imana iheshe Hemani icyubahiro, yamuhaye abahungu cumi na bane n’abakobwa batatu.

6 Abo bose, se yarabayoboraga mu ndirimbo zo mu Ngoro y’Imana, bagakoresha ibyuma birangira, inanga nto n’inini. Nguko uko batunganyaga imihango yo mu Ngoro y’Imana, bayobowe n’umwami, na Asafu, na Yedutuni na Hemani.

7 Bose, hamwe n’abavandimwe babo bari baratojwe kuririmbira Uhoraho, bakabigiramo ubuhanga, bari magana abiri na mirongo inani n’umunani.

8 Bakoresha ubufindo kugira ngo barebe uko abo baririmbyi bazajya bakurikirana, badatandukanyije abasaza n’abasore, cyangwa abahanga n’abatangizi.

9 Nuko ubufindo bwa mbere bugwa kuri Yozefu mwene Asafu. Ubwa kabiri ni kuri Gedaliyahu, abahungu be n’abavandimwe be; bose hamwe baba cumi na babiri.

10 Ubwa gatatu kuri Zakuri, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

11 Ubwa kane kuri Yiseri, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

12 Ubwa gatanu kuri Netaniyahu, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

13 Ubwa gatandatu kuri Bukiyahu, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

14 Ubwa karindwi kuri Yesarela, abahungu n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

15 Ubwa munani kuri Yeshayahu, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

16 Ubwa cyenda kuri Mataniyahu, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

17 Ubwa cumi kuri Shimeyi, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

18 Ubwa cumi na rimwe kuri Azareli, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

19 Ubwa cumi na kabiri kuri Hashaviya, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

20 Ubwa cumi na gatatu kuri Shubayeli, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

21 Ubwa cumi na kane kuri Matitiyahu, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

22 Ubwa cumi na gatanu kuri Yeremoti, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

23 Ubwa cumi na gatandatu kuri Hananiyahu, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

24 Ubwa cumi na karindwi kuri Yoshibekasha, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

25 Ubwa cumi n’umunani kuri Hanani, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

26 Ubwa cumi n’icyenda kuri Maloti, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

27 Ubwa makumyabiri kuri Eliyata, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

28 Ubwa makumyabiri na rimwe kuri Hotiri, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

29 Ubwa makumyabiri na kabiri kuri Gidaliti, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

30 Ubwa makumyabiri na gatatu kuri Mahaziyoti, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

31 Ubwa makumyabiri na kane kuri Romamutezeri, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan