Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Ngoma 24 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imitwe y’abaherezabitambo

1 Ngiyi imitwe ya bene Aroni: Bene Aroni ni Nadabu na Abihu, Eleyazari na Itamari.

2 Nadabu na Abihu bapfuye bucike mbere ya se; imirimo y’ubuherezabitambo ikorwa na Eleyazari na Itamari.

3 Dawudi na Sadoki wo muri bene Eleyazari, na Ahimeleki wo muri bene Itamari, babagabanyamo imitwe bakurikije akazi kabo.

4 Nyamara bene Eleyazari bari abagabo benshi kuruta bene Itamari; ni yo mpamvu bene Eleyazari bagabanyijwemo amazu cumi n’atandatu, naho bene Itamari bagabanywamo amazu umunani, hamwe n’abatware bayo.

5 Babagabanyije bakoresheje ubufindo, kuko ari muri bene Eleyazari cyangwa se muri bene Itamari harimo ibikomangoma by’Ingoro n’ibikomangoma by’Imana.

6 Shemaya mwene Netaneli, wari umwanditsi mu balevi, abandikira imbere y’umwami, wari kumwe n’ibikomangoma, n’umuherezabitambo Sadoki, na Ahimeleki mwene Abiyatari, n’abatware b’amazu y’abaherezabitambo n’ay’abalevi: nuko inzu imwe itoranyirizwa Eleyazari, naho indi itoranyirizwa Itamari.

7 Ubufindo bwa mbere bwaguye kuri Yehoyaribu, ubwa kabiri kuri Yedaya,

8 ubwa gatatu kuri Harimu, ubwa kane kuri Seworimu,

9 ubwa gatanu kuri Malikiya, ubwa gatandatu kuri Miyamini,

10 ubwa karindwi kuri Hakosi, ubwa munani kuri Abiya,

11 ubwa cyenda kuri Yeshuwa, ubwa cumi kuri Shekanyahu,

12 ubwa cumi na rimwe kuri Eliyashibu, ubwa cumi na kabiri kuri Yakimu,

13 ubwa cumi na gatatu kuri Hupa, ubwa cumi na kane kuri Ishibehali,

14 ubwa cumi na gatanu kuri Biluga, ubwa cumi na gatandatu kuri Imeri,

15 ubwa cumi na karindwi kuri Heziri, ubwa cumi n’umunani kuri Hapisesi,

16 ubwa cumi n’icyenda kuri Petahiya, ubwa makumyabiri kuri Yehezikeli,

17 ubwa makumyabiri na rimwe kuri Yakini, ubwa makumyabiri na kabiri kuri Gamuli,

18 ubwa makumyabiri na gatatu kuri Delayahu, n’ubwa makumyabiri na kane kuri Maziyahu.

19 Uko ni ko imitwe y’abalevi yagabanyijwe kugira ngo binjire mu Ngoro y’Uhoraho hakurikijwe itegeko ryatanzwe na sekuru wabo Aroni, nk’uko yabitegetswe n’Uhoraho, Imana ya Israheli.


Imitwe y’abalevi basigaye

20 Dore amazina ya bene Levi basigaye: Muri bene Amurani ni Shubayeli; muri bene Shubayeli ni Yehideyahu.

21 Kwa Rehabiyahu, mu bahungu be ni Yishiya w’imfura.

22 Mu Bayisehari ni Shelomoti. Muri bene Shelomoti ni Yahati.

23 Muri bene Heburoni ni Yeriyahu w’imfura, Amariyahu uwa kabiri, Yahaziyeli uwa gatatu, Yekamiyamu uwa kane.

24 Mwene Uziyeli ni Mikaya, naho mwene Mikaya ni Shamiri.

25 Umuvandimwe wa Mikaya ni Yishiya, naho muri bene Yishiya ni Zekariyahu.

26 Bene Merari ni Mahuli, Mushi, na Yaziyahu.

27 Bene Merari bo ku muhungu we Yaziyahu ni Shohamu, Zakuri na Iburi.

28 Kwa Mahuli ni Eleyazari utarigeze umwana,

29 na Kishi. Mwene Kishi ni Yerahumeyeli.

30 Bene Mushi ni Mahuli, Ederi na Yerimoti. Abo ni bo bene Levi hakurikijwe amazu yabo.

31 Na bo kimwe n’abavandimwe babo bene Aroni, bakoresheje ubufindo imbere y’umwami Dawudi wari kumwe na Sadoki, na Ahimeleki, n’abatware b’amazu y’abaherezabitambo, n’ay’abalevi. Bityo nta tandukanyirizo ryari hagati y’inzu y’imfura n’iy’umuhererezi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan