Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Ngoma 20 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Dawudi yigarurira umugi wa Raba
( 2 Sam 12.30–31 )

1 Nuko ngo umwaka utahe, igihe abami batabaye, Yowabu azana ingabo ze atera igihugu cy’Abahamoni. Hanyuma agota Raba, naho Dawudi akaba yasigaye i Yeruzalemu. Yowabu atsinda Raba arayisenya.

2 Nuko Dawudi yambura Milikomu ikamba ry’ubwami, asanga rifite uburemere bw’italenta imwe ya zahabu, kandi ririmo n’ibuye ry’agaciro. Nuko Dawudi atamiriza iryo kamba, kandi muri uwo mugi ahavana iminyago myinshi cyane.

3 Naho abaturage b’aho, arabajyana kugira ngo bajye bakoresha inkero, amapiki n’intorezo. Uko ni ko Dawudi yagenjereje imigi yose y’Abahamoni. Hanyuma Dawudi n’ingabo ze zose basubira i Yeruzalemu.


Dawudi arwana n’Abafilisiti
( 2 Sam 21.18–22 )

4 Nyuma y’ibyo, i Gezeri habaye intambara irwanya Abafilisiti. Ni bwo Sibekayi w’i Husha yanesheje Sipayi, umwe mu bana b’Abarefayimu, maze Abafilisiti barabagaragira.

5 Hongera kuba intambara irwanya Abafilisiti. Ni bwo Elihanani mwene Yayiri yishe Lahumi umuvandimwe wa Goliyati w’i Gati; uruti rw’icumu rye rukaba rwanganaga n’igiti baboheraho imyenda.

6 Hongera kuba intambara i Gati. Hari umugabo w’igihangange wari ufite intoki esheshatu ku biganza, n’amano atandatu ku birenge, byose hamwe bikaba makumyabiri na bine. Na we yakomokaga ku Barefayimu.

7 Nuko agasuzugura Abayisraheli, ariko Yonatani mwene Shimeyi umuvandimwe wa Dawudi aramwica.

8 Abo bantu bakomokaga kuri Rafa w’i Gati, bishwe na Dawudi n’abagaragu be.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan