Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Ngoma 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abakomoka kuri Yuda, mwene Israheli

1 Dore abana ba Israheli: ni Rubeni, Simewoni, Levi na Yuda; Isakari na Zabuloni;

2 Dani, Yozefu na Benyamini; Nefutali, Gadi na Asheri.

3 Bene Yuda ni Eri, Onani na Shela. Bose uko ari batatu yababyaranye n’umukobwa wa Shuwa w’Umukanahani. Ariko Eri, imfura ya Yuda, acibwa imbere y’Uhoraho, aramwicisha.

4 Umukazana wa Yuda, ari we Tamara amubyarira Pereshi na Zera. Bene Yuda bose hamwe bari batanu.

5 Bene Pereshi ni Hesironi na Hamuli.

6 Bene Zera ni Zimiri, Etani, Emani, Kalikoli na Darida, bose hamwe ni batanu.

7 Umuhungu wa Karumi ni Akari wateje ibyago Israheli mu gucumura akora ibyabujijwe.

8 Umuhungu wa Etani ni Azariya.

9 Abana bavutse kuri Hesironi ni Yerahumeyeli, Ramu na Kelubayi.

10 Ramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, umutware wa bene Yuda.

11 Nahasoni abyara Salimu. Salimu abyara Bowozi.

12 Bowozi abyara Obedi. Obedi abyara Yese.

13 Yese abyara Eliyabu imfura ye, uwa kabiri ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shimeya,

14 uwa kane ni Netaneli, uwa gatanu ni Radayi,

15 uwa gatandatu ni Osemu, uwa karindwi ni Dawudi.

16 Bashiki babo bitwaga Seruya na Abigayila. Bene Seruya bari batatu: Abishayi, Yowabu na Asaheli.

17 Abigayila abyara Amasa, kandi se wa Amasa yitwaga Yeteri w’Umwismaheli.

18 Kalebu mwene Hesironi n’umugore we Azuba babyarana abana babiri: Isha na Yeriyoti. Dore abana babo: ni Yesheri, Shobabu na Aridoni.

19 Azuba amaze gupfa, Kalebu arongora Efurata babyarana Huri.

20 Huri abyara Uri, naho Uri abyara Besaleli.

21 Hanyuma Hesironi wari ufite imyaka mirongo itandatu y’amavuko yuzura n’umukobwa wa Makiri, se wa Gilihadi, maze amugira umugore; babyarana Segubi.

22 Segubi abyara Yayiri, wagize insisiro makumyabiri n’eshatu mu gihugu cya Gilihadi.

23 Nyamara abami b’i Geshuri na Aramu bigaruriye izo nsisiro za Yayiri, hamwe n’umugi wa Kenati n’insisiro mirongo itandatu ziwukikije. Abo bose bari bene Makiri se wa Gilihadi.

24 Nyuma y’urupfu rwa Hesironi, Kalebu acyura Efurata muka se Hesironi, babyarana Ashehuri se wa Tekowa.

25 Bene Yerahumeyeli imfura ya Hesironi ni Ramu, imfura ye, na Buna, Oreni, Osemu na Ahiya.

26 Yerahumeyeli yari afite undi mugore witwaga Atara; ni we nyina wa Onamu.

27 Bene Ramu, imfura ya Yerahumeyeli, ni Mayasi, Yamini na Ekeri.

28 Bene Onamu bari Shamayi na Yada; kandi bene Shamayi ni Nadabu na Abishuri.

29 Umugore wa Abishuri yitwaga Abihayila, kandi yamubyariye Ahibani na Molidi.

30 Bene Nadabu ni Seledi na Apayimu. Seledi yapfuye bucike.

31 Mwene Apayimu ni Yisheyi. Mwene Yisheyi ni Sheshani. Mwene Sheshani ni Alayi.

32 Bene Yada, umuvandimwe wa Shamayi, ni Yeteri na Yonatani. Yeteri yapfuye bucike.

33 Bene Yonatani ni Peleti na Zaza. Ni bo bari bene Yerahumeyeli.

34 Sheshani ntiyabyaye abahungu ariko yari afite abakobwa. Sheshani yari afite umucakara w’Umunyamisiri witwaga Yara.

35 Sheshani ashyingira umukobwa we Yara, umucakara we, maze amubyaraho Atayi.

36 Atayi abyara Natani, Natani abyara Zabadi.

37 Zabadi abyara Efulali. Efulali abyara Obedi.

38 Obedi abyara Yehu. Yehu abyara Azariya.

39 Azariya abyara Helesi. Helesi abyara Eleyasa.

40 Eleyasa abyara Sisimayi. Sisimayi abyara Shalumi.

41 Shalumi abyara Yekamiya. Yekamiya abyara Elishama.

42 Bene Kalebu umuvandimwe wa Yerahumeyeli, ni Mesha w’imfura ye, akaba na se wa Zifu, na Maresha se wa Heburoni.

43 Bene Heburoni ni Kora, Tapuwa, Rekemu na Shema.

44 Shema abyara Rahamu se wa Yorikeyamu, Rekemu abyara Shamayi.

45 Mwene Shamayi ni Mawoni, kandi Mawoni ni we se wa Betisuri.

46 Efa, inshoreke ya Kalebu, abyara Harani, Mosa na Gazezi. Harani abyara Gazezi.

47 Bene Yadayi ni Regemu, Yotamu, Geshani, Peleti, Eyifa na Shafi.

48 Mayaka, inshoreke ya Kalebu, abyara Sheberi na Tirana.

49 Abyara kandi Shafi se wa Madumana, na Shewa wabyaye Makubena na Gibeya. Umukobwa wa Kalebu yitwaga Akisa.

50 Abo ni bo bari bene Kalebu. Bene Huri imfura ya Efurata ni Shobali washinze Kiriyati‐Yeyarimu;

51 Salima washinze Betelehemu; Harefu washinze Betigaderi.

52 Shobali washinze Kiriyati‐Yeyarimu yabyaye abana barimo Harowe, ari we igice cya kabiri cy’Abamanahi gikomokaho,

53 hamwe n’imiryango y’i Kiriyati‐Yeyarimu, ari yo Abayitiri, Abaputi, Abashumati, n’Abamishurayi. Ni bo Abasoreya n’Abeshitayoli bakomotsemo.

54 Bene Salima ni Betelehemu, Abanetofa, Ataroti‐Betiyowabu, igice cy’Abamanahi, Abasoreya,

55 n’imiryango y’Abasofiri batuye i Yabesi, Abatireya, Abashimeya, n’Abasuka. Ni Abakeniti bakomotse kuri Hamati, umukuru w’inzu ya Rekabu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan