Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Ngoma 18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Dawudi anesha amahanga baturanye
( 2 Sam 8.1–14 )

1 Nyuma y’ibyo, Dawudi atsinda Abafilisiti, maze arabacogoza. Afata Gati n’insisiro zayo, ayinyaga Abafilisiti.

2 Atsinda n’Abamowabu, nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawudi, bakamuha imisoro.

3 Dawudi atsindira Hadadezeri, umwami w’i Soba, ahagana Hamati, ubwo Hadadezeri uwo yari amaze kugenda, agira ngo yigarurire uruzi rwa Efurati.

4 Nuko Dawudi amutwara amagare igihumbi, abagendera ku mafarasi ibihumbi birindwi, n’ibihumbi makumyabiri byo mu ngabo zigenza amaguru. Dawudi atema ibitsi by’amafarasi yose akurura amagare, asiga ijana gusa.

5 Bukeye Abaramu b’i Damasi baza gutabara Hadadezeri, umwami w’i Soba, ariko Dawudi abicamo abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri.

6 Nuko Dawudi ashyiraho abatware muri Aramu y’i Damasi, maze Abaramu bahinduka abagaragu ba Dawudi bakajya bamuha imisoro. Uhoraho yahaga Dawudi gutsinda aho yateraga hose.

7 Dawudi anyaga abagaragu ba Hadadezeri ingabo za zahabu bikingiraga, azijyana i Yeruzalemu.

8 I Tibuhati n’i Kuni, imigi ya Hadadezeri, Dawudi ahakura imiringa myinshi cyane; ni na yo Salomoni yacuzemo ikizenga, inkingi n’ibindi bikoresho by’umuringa.

9 Towu, umwami w’i Hamati, yumva ko Dawudi yatsinze ingabo zose za Hadadezeri, umwami w’i Soba.

10 Towu aherako yohereza umuhungu we Hadoramu ku umwami Dawudi kugira ngo amuramutse kandi amushimire ko yarwanyije Hadadezeri akamunesha, kuko Hadadezeri yari umwanzi wa Towu. Nuko Towu ashyira Dawudi ibintu byiza byinshi bya zahabu, feza n’imiringa.

11 Ibyo bintu na byo umwami Dawudi abitura Uhoraho, abyongera kuri feza na zahabu yari yaranyaze amahanga yose yatsinze: ari yo Edomu, Mowabu, bene Hamoni, Abafilisiti na Amaleki.

12 Abishayi mwene Seruya atsindira Abanyedomu ibihumbi cumi n’umunani mu kibaya cy’Umunyu.

13 Ashyiraho abatware muri Edomu kandi Abanyedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawudi. Uhoraho yahaga Dawudi gutsinda aho yateraga hose.


Irondora ry’abafasha ba Dawudi

14 Dawudi ategeka Israheli yose, acira abantu bose imanza z’intabera.

15 Yowabu mwene Seruya yategekaga ingabo; Yehoshafati mwene Ahiludi yari umunyamabanga w’umwami;

16 Sadoki mwene Ahitubi na Abimeleki mwene Abiyatari bari abaherezabitambo; Shawusha yari umwanditsi;

17 Benayahu mwene Yehoyada yategekaga Abakereti n’Abapeleti; naho bene Dawudi, bari ibyegera by’umwami.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan