Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Ngoma 16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Binjiza Ubushyinguro bw’Imana maze babushyira aho bwateguriwe hagati mu ihema Dawudi yari yarabwubakiye, hanyuma batura ibitambo bitwikwa n’iby’ubuhoro imbere y’Imana.

2 Dawudi amaze gutura ibitambo bitwikwa n’iby’ubuhoro, aha umugisha rubanda mu izina ry’Uhoraho.

3 Hanyuma agaburira Abayisraheli bose, abagabo n’abagore; buri wese amuha akagati, umurwi w’inyama n’iseri ry’umuzabibu.


Abalevi baririmba ibisingizo by’Uhoraho

4 Dawudi ashyiraho bamwe mu balevi imbere y’Ubushyinguro kugira ngo bajye bibutsa ibigwi by’Uhoraho, Imana ya Israheli, bamusingize banamurate.

5 Abo ni aba: Asafu w’umutware, Zekariya, umufasha we; hagakurikiraho Uziyeli, Shemiramoti, Yehiyeli, Matatiya, Eliyabu, Benayahu, Obededomu na Yehiyeli. Bari bafite inanga ntoya n’inini, naho Asafu yacurangaga ibyuma birangira.

6 Abaherezabitambo Benayahu na Yahaziyeli ntibahwemaga kuvugiriza amakondera imbere y’Ubushyinguro bw’Imana.

7 Ni uwo munsi Dawudi yategetse bwa mbere Asafu n’abavandimwe be gusingiza Uhoraho, muri aya magambo:

8 Nimusingize Uhoraho, mwamamaze izina rye, mumenyeshe amahanga ibigwi bye!

9 Nimumuririmbire, mumukinire; mwongere muvuge ibitangaza bye byose!

10 Mwishimire izina rye ritagatifu, kandi umutima w’abashakashaka Uhoraho unezerwe!

11 Nimushakashake Uhoraho Nyir’ububasha, mushake uruhanga rwe ubudahwema!

12 Mwiyibutse ibintu by’agatangaza yakoze, ibitangaza bye n’amateka amuva mu kanwa,

13 mwebwe, bwoko bwa Israheli umugaragu we, mwebwe, bene Yakobo intore ze!

14 Ni we Uhoraho Imana yacu, utegeka isi yose!

15 Nimwiyibutse iteka isezerano rye, itegeko yatanze mu bisekuruza igihumbi,

16 isezerano yagiranye na Abrahamu, rigakomezwa n’indahiro ya Izaki,

17 akarigira ihame kuri Yakobo, isezerano rihoraho ku Bayisraheli,

18 igihe avuze ati «Nguhaye ubutaka bwa Kanahani; ni wo munani ugabanye!»

19 Icyo gihe bashoboraga kubarwa, bari icigata ry’abantu binjiye mu gihugu,

20 bazereraga mu bihugu no mu mahanga, bakava hamwe bajya ahandi,

21 ariko Uhoraho ntiyaretse hagira umuntu ubarenganya, ahana abami kubera bo, ati

22 «Ntimugakore ku ntore zanjye, abahanuzi banjye ntimukabagirire nabi!»

23 Isi yose, nimuririmbire Uhoraho! Mwamamaze ugukiza kwe uko bukeye,

24 mumenyeshe abanyamahanga icyubahiro cye, mwogeze ibitangaza bye mu mahanga yose!

25 Kuko Uhoraho akomeye kandi akwiye gusingizwa, akaba ateye ubwoba kandi akaruta imana zose.

26 Imana zose z’abanyamahanga ni ubusa, Uhoraho ni we waremye ijuru!

27 Icyubahiro n’igitinyiro biri mu ruhanga rwe; imbaraga n’ubutungane bikaba iwe.

28 Miryango y’amahanga, nimuhe Uhoraho, nimumuhe icyubahiro n’imbaraga,

29 izina rye murihe icyubahiro. Muzane amaturo yanyu, muze imbere ye; mwunamire Uhoraho, mu Ngoro ye ntagatifu!

30 Namwe, isi yose nimuhinde umushyitsi imbere ye! Koko yaremye isi, nta cyayinyeganyeza.

31 Ijuru nirinezerwe, isi yishime, mu mahanga nibavuge bati «Uhoraho ni Umwami!»

32 Inyanja n’ibiyirimo byose nibyorome, iby’imusozi byose nibyishime;

33 ibiti byose by’amashyamba nibisabagizwe n’umunezero, imbere y’Uhoraho, kuko aje gutegeka isi!

34 Nimuhimbaze Uhoraho kuko ari umugwaneza, n’ubudahemuka bwe bugahoraho iteka ryose!

35 Nimugire muti «Dukize, Mana y’umukiro wacu, dukoranye udukure hagati y’amahanga, kugira ngo duhimbaze izina ryawe ritagatifu, twishimire kugusingiza.»

36 Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli, iteka ryose ubuziraherezo! Nuko abantu bose baravuga bati «Amen! Alleluya!»

37 Dawudi asiga aho, imbere y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, Asafu n’abavandimwe be bagombaga guhora bakorera imbere y’Ubushyinguro nk’uko byari itegeko rya buri munsi;

38 ahasiga na Obededomu hamwe n’abavandimwe be mirongo itandatu n’umunani. Obededomu mwene Yedutuni na Hosa ni bo bari abanyanzugi.

39 Dawudi asiga umuherezabitambo Sadoki hamwe n’abandi bavandimwe be b’abaherezabitambo imbere y’ihema ry’Uhoraho, mu isengero ry’ahirengeye i Gibewoni,

40 kugira ngo mu gitondo na nimugoroba bajye batura ubutitsa Uhoraho ibitambo bitwikwa ku rutambiro rubigenewe, no kugira ngo bajye batunganya ibyanditswe mu itegeko Uhoraho yahaye Abayisraheli.

41 Hamwe na bo hari Hemani na Yedutuni n’abasigaye mu bari batoranyijwe kandi bakavugwa mu mazina yabo ngo bahimbaze Uhoraho: «Kuko ubudahemuka bwe ari ubw’iteka ryose».

42 Kandi, Hemani na Yedutuni bari kumwe na bo bafite amakondera n’ibyuma birangira n’ibyuma biherekeza indirimbo z’Imana. Bene Yedutuni bari bashinzwe irembo.

43 Abantu bose bataha buri wese iwe, na Dawudi asubira iwe gusabira urugo rwe umugisha.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan