Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Ngoma 15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Dawudi yitegura kwimurira Ubushyinguro i Yeruzalemu

1 Dawudi yiyubakira amazu mu Murwa wa Dawudi; agena ahantu h’Ubushyinguro bw’Imana kandi abushingira Ihema.

2 Nuko aravuga ati «Abalevi bonyine ni bo bazajya baheka Ubushyinguro kuko ari bo Uhoraho yitoreye ngo bajye baheka Ubushyinguro bw’Uhoraho kandi banabukorere ubuziraherezo.»

3 Dawudi akoranyiriza Abayisraheli bose i Yeruzalemu kugira ngo bazamure Ubushyinguro bw’Uhoraho babujyane ahantu yabuteganyirije.

4 Akoranya na bene Aroni n’abalevi:

5 muri bene Kehati hari Uriyeli w’umutware n’abavandimwe be ijana na makumyabiri;

6 muri bene Merari hari Asaya w’umutware n’abavandimwe be magana abiri na makumyabiri;

7 muri bene Gerishomu hari Yoweli w’umutware n’abavandimwe be ijana na mirongo itatu;

8 muri bene Elisafani hari Shemaya w’umutware n’abavandimwe be magana abiri;

9 muri bene Heburoni hari Eliyeli w’umutware n’abavandimwe be mirongo inani;

10 muri bene Uziyeli hari Aminadabu w’umutware n’abavandimwe be ijana na cumi na babiri.

11 Dawudi atumiza abaherezabitambo Sadoki na Abiyatari, hamwe n’abalevi Uriyeli, Asaya, Yoweli, Shemaya, Eliyeli na Aminadabu.

12 Maze arababwira ati «Muri abatware b’amazu y’abalevi; nimwitagatifuze mwebwe n’abavandimwe banyu, maze muzamure Ubushyinguro bw’Uhoraho, Imana ya Israheli, mubujyane ahantu nabuteganyirije.

13 Amambere koko ntimwari muhari, Uhoraho yaduciyemo icyuho, kuko tutari twamutunganirije uko bikwiye.»

14 Nuko Abaherezabitambo n’abalevi bitagatifuriza kuzamura Ubushyinguro bw’Uhoraho, Imana ya Israheli.

15 Abalevi baheka Ubushyinguro bw’Imana bashyize imijishi yabwo ku ntugu zabo, nk’uko Musa yabitegetse akurikije ijambo ry’Uhoraho.

16 Maze Dawudi abwira abatware b’abalevi gushyira abavandimwe babo b’abaririmbyi mu mwanya wabo, bitwaje ibikoresho byabo, ari byo inanga, imiduri n’ibyuma birangira, kugira ngo babivuze cyane maze amajwi yabyo arangurure yuzuye ibyishimo.

17 Nuko abalevi bahashyira Hemani mwene Yoweli, no mu bavandimwe be Asafu mwene Berekiyahu; muri bene Merari abavandimwe babo bahashyira Etani mwene Kushayahu;

18 hamwe na bo bahashyira na bene wabo, ari bo Zekariyahu mwene Yahaziyeli, Shemiramoti, Yehiyeli, Uni, Eliyabu, Benayahu, Maseyahu, Matitiyahu, Elifilehu na Mikineyahu, Obededomu na Yeweli; abo bose bari abanyanzugi.

19 Mu baririmbyi, Hemani, Asafu na Etani bari bafite ibyuma birangira byo kurangurura amajwi;

20 Sekariya, Yahaziyeli, Shemiramoti, Yehiyeli, Uni, Yehiyeli, Maseyahu na Benayahu bari bafite inanga nini,

21 naho Matitiyahu, Elifilehu, Mikineyahu, Obededomu, Yeweli na Azaziyahu bakagira inanga ntoya, kugira ngo bayobore indirimbo.

22 Kenaniyahu we yategekaga abalevi bari bashinzwe guheka Ubushyinguro, kuko yari abishoboye.

23 Berekiya na Elikana bari abanyanzugi hafi y’Ubushyinguro.

24 Abaherezabitambo Shebaniyahu, Yoshafati, Netaneli, Amasayi, Zekariyahu, Benayahu na Eliyezeri bavuzaga amakondera imbere y’Ubushyinguro bw’Imana. Naho Obededomu na Yahiya na bo bakaba abanyanzugi hafi y’Ubushyinguro.


Ubushyinguro bugera i Yeruzalemu
( 2 Sam 6.12–19 )

25 Nuko Dawudi, n’abakuru b’Abayisraheli, n’abatware bategekaga ibihumbi, bagenda bishimye bazamuye Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho babuvanye mu rugo rwa Obededomu.

26 Imana yari kumwe n’abalevi bari bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, nuko batura ibitambo by’amapfizi arindwi n’amasekurume y’ihene arindwi.

27 Dawudi yari yambaye igishura cy’ihariri, kimwe n’abalevi bose bari bahetse Ubushyinguro, n’abaririmbyi, na Kenaniya wayoboraga abahetsi b’Ubushyinguro. Dawudi yari akenyeye agatambaro kaboshye muri hariri.

28 Nuko Abayisraheli bose bazamura Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho bakoma mu mashyi, kandi bavuza amahembe, amakondera n’ibyuma birangira, kandi bacuranga inanga zirangira.

29 Nuko Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho butaha mu Murwa wa Dawudi. Mikali, umukobwa wa Sawuli, arebera mu idirishya, abona umwami Dawudi wasimbukaga, yiyereka imbere y’Uhoraho, maze amugayira mu mutima.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan