1 Ngoma 14 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuDawudi i Yeruzalemu ( 2 Sam 5.11–16 ) 1 Bukeye Hiramu, umwami wa Tiri, yohereza intumwa kwa Dawudi, hamwe n’ibiti by’amasederi, ababaji b’amabuye n’abubatsi kugira ngo bamwubakire inzu. 2 Nuko Dawudi amenyeraho ko Uhoraho yamugize umwami w’Abayisraheli, kandi ko yari akujije ubwami bwe agiriye Israheli, umuryango we. 3 Dawudi ashakira abandi bagore i Yeruzalemu, arongera abyara abahungu n’abakobwa. 4 Ngaya amazina y’abana be bavukiye i Yeruzalemu: ni Shamuwa, Shobabu, Natani, Salomoni, 5 Yibuhari, Elishuwa, Elipaleti, 6 Noga, Nefegi, Yafiya, 7 Elishama, Behaliyada na Elifeleti. Dawudi atsinda Abafilisiti ( 2 Sam 5.17–25 ) 8 Bukeye, Abafilisiti bamenya ko Dawudi yasizwe amavuta kugira ngo abe umwami w’Abayisraheli bose. Nuko Abafilisiti bose barazamuka, bajya gushakashaka Dawudi. Dawudi na we arabimenya, aza kubasanganira. 9 Ubwo Abafilisiti baraza, badendeza mu kibaya cy’Abarefayimu. 10 Dawudi ni ko kubaza Uhoraho, ati «Mbese nzamuke ntere Abafilisiti? Uri bubagabize ibiganza byanjye?» Uhoraho aramusubiza ati «Zamuka! Ndabagabiza ibiganza byawe.» 11 Nuko bazamuka i Behali‐Perasimu, Dawudi abatsinda aho. Dawudi aravuga ati «Imana yacishije ikiganza cyanjye icyuho mu banzi banjye, kimeze nk’igiciwe n’amazi ahombotse.» Ni yo mpamvu aho hantu bahise Behali‐Perasimu, ari byo kuvuga ngo ’Umutware w’ibyuho.’ 12 Abafilisiti basiga amashusho y’ibigirwamana byabo aho ngaho; Dawudi ategeka ko bayatwika. 13 Abafilisiti bongera kudendeza mu kibaya. 14 Dawudi yongera kubaza Imana, maze Imana iramubwira iti «Ntubatere ubaturutse imbere, ahubwo hindukira uturuke inyuma yabo, ahateganye n’ishyamba. 15 Niwumva ikiriri gihinda giturutse hejuru y’ishyamba, uhutireho! Ubwo Imana iraba iri bujye imbere yawe, kugira ngo utsinde Abafilisiti.» 16 Dawudi abigenza uko Imana yamutegetse, atsinda Abafilisiti kuva i Gibewoni kugeza i Gezeri. 17 Dawudi aramamara mu bihugu byose, kandi Uhoraho atuma atinywa n’amahanga yose. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda