Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Ngoma 13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Dawudi yiyemeza kujyana Ubushyinguro i Yeruzalemu
( 2 Sam 6.2–11 )

1 Dawudi ajya inama n’abatware bategeka ibihumbi n’abategeka amagana, hamwe n’abanyacyubahiro bose.

2 Abwira ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, ati «Niba musanga bibatunganiye kandi ari na ko Uhoraho Imana yacu abishaka, dutumire abavandimwe bacu basigaye mu gihugu cya Israheli, hamwe n’abaherezabitambo n’abalevi mu migi yabo batuyemo, kugira ngo baze kwifatanya natwe.

3 Hanyuma twiyegereze Ubushyinguro bw’Imana yacu, kuko tutabwitayeho mu gihe cya Sawuli.»

4 Ikoraniro ryose ryemera ko biba bityo, kuko uwo mugambi wari ubashimishije bose.

5 Dawudi akoranya imbaga yose, kuva ku mugezi wa Misiri kugeza i Lebo‐Hamati, kugira ngo bavane Ubushyinguro bw’Imana i Kiriyati‐Yeyarimu.

6 Dawudi azamukana n’Abayisraheli bose i Bahala, bajya i Kiriyati‐Yeyarimu y’Abayuda, kugira ngo bazamure Ubushyinguro bw’Uhoraho utetse ku Bakerubimu, aho izina rye ryambarizwa.

7 Nuko bashyira Ubushyinguro ku igare rishya, babuvana mu nzu ya Abinadabu. Uza na Ahiyo bayobora igare.

8 Dawudi n’Abayisraheli bose babyinanaga imbaraga zabo zose imbere y’Imana baherekejwe n’indirimbo, imiduri, inanga, ingoma, ibinyuguri n’amakondera.

9 Bageze ku mbuga ya Kidoni, Uza arambura ukuboko kugira ngo aramire Ubushyinguro, kuko ibimasa byari bigiye kubutura hasi.

10 Uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Uza, buramwica kuko yari yaramburiye ukuboko ku Bushyinguro. Agwa aho imbere y’Imana.

11 Dawudi ababazwa n’uko Uhoraho abaciyemo icyuho, yica Uza. Nuko aho hantu bahita Peresi‐Uza, ari byo kuvuga ’Icyuho cya Uza’, kugeza na n’ubu.

12 Dawudi atinya Imana uwo munsi, nuko aravuga ati «Nzageza nte iwanjye Ubushyinguro bw’Imana?»

13 Nuko Dawudi ntiyacyura Ubushyinguro iwe, mu Murwa wa Dawudi, ahubwo abujyana mu rugo rwa Obededomu w’Umugiti.

14 Ubushyinguro bumara amezi atatu kwa Obededomu mu rugo rwe, kandi Uhoraho aha umugisha urugo rwa Obededomu n’ibyo yari afite byose.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan