1 Ngoma 11 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuDawudi aba umwami wa Israheli ( 2 Sam 5.1–3 ) 1 Imiryango yose ya Israheli isanga Dawudi i Heburoni, maze iramubwira iti «Ngaho twitegereze, turi amagufa yawe n’umubiri wawe. 2 Kera, igihe Sawuli yari akiri umwami wacu, ni wowe watabaranaga na Israheli kandi ugatabarukana na yo. Ikindi kandi, Uhoraho Imana yawe yarakubwiye ati ’Ni wowe uzaragira umuryango wanjye Israheli, kandi ni wowe uzaba umutware wa Israheli.’» 3 Nuko abakuru b’imiryango ya Israheli bose basanga umwami i Heburoni, maze Dawudi agirana na bo isezerano i Heburoni, imbere y’Uhoraho. Nuko basiga Dawudi amavuta, aba umwami wa Israheli, nk’uko Uhoraho yari yarabivugishije Samweli. Dawudi yigarurira Yeruzalemu ( 2 Sam 5.6–10 ) 4 Dawudi n’Abayisraheli bose bajya gutera Yeruzalemu, ari yo Yebuzi, no kurwanya Abayebuzi bari batuye icyo gihugu. 5 Abaturage b’i Yebuzi babwira Dawudi, bati «Ntuzinjira hano!» Ariko Dawudi yigarurira ikigo cya Siyoni, ari na cyo cyabaye umurwa wa Dawudi. 6 Koko rero Dawudi yari yavuze ati «Utanga abandi kwica Umuyebuzi azaba umutware n’igikomangoma.» Nuko Yowabu mwene Seruya ababanziriza imbere, aba ari we uba umutware. 7 Dawudi atura muri icyo kigo, bituma bacyita Umurwa wa Dawudi. 8 Hanyuma yubaka umugi n’ahakikije i Milo, mu mpande zose, naho Yowabu asana ahari hasigaye. 9 Dawudi agenda arushaho gukomera, kandi Uhoraho Nyir’ububasha yari kumwe na we. Intwari zo mu ngabo za Dawudi ( 2 Sam 23.8–39 ) 10 Ngaba abatware b’intwari za Dawudi; ni bo bamuteye inkunga mu gihe cyose yari ku ngoma, kandi ni na bo bamwimitse, bafatanyije na Israheli yose, nk’uko Uhoraho yari yarabivugiye kuri Israheli. 11 Ngiri irondora ry’intwari za Dawudi: Yashobeyamu mwene Hakumoni, umutware w’abitwa Abatatu b’imena. Ni we wabanguriye icumu rye ku bantu magana atatu abicira icyarimwe. 12 Umukurikira ni Eleyazari mwene Dodo w’Umwahohi wari mu Batatu b’imena. 13 Ni we wari hamwe na Dawudi i Pasidamimu igihe Abafilisiti bari bahakoraniye kugira ngo barwane. Aho hari umurima wa za bushoki nyinshi, nuko abantu bahunga Abafilisiti. 14 Eleyazari uwo ahagarara hagati mu murima, arawurinda, maze atsinsura Abafilisiti. Bityo Uhoraho atsindira Israheli bikomeye. 15 Batatu bo muri Ba Mirongo Itatu b’imena baramanuka basanga Dawudi ku rutare ruri hafi y’ubuvumo bwa Adulamu, mu gihe Abafilisiti bari baciye ingando mu kibaya cy’Abarefayimu. 16 Ubwo Dawudi yari mu buhungiro, naho igico cy’Abafilisiti kiri i Betelehemu. 17 Dawudi avuga icyifuzo cye, agira ati «Ni nde uzampa ku mazi yo mu iriba riri ku irembo rya Betelehemu, nkayanywa?» 18 Ba batatu banyura mu ngando y’Abafilisiti barwana, bavoma amazi mu iriba riri ku irembo rya Betelehemu, barayajyana, bayashyikiriza Dawudi. We ariko yanga kuyanywa ahubwo ayaturaho Uhoraho ituro riseswa. 19 Aravuga ati «Imana yanjye irandinde gukora kuri aya mazi! Aya ni amaraso y’abantu bahaze amagara yabo, bagira ngo bayanzanire!» Nuko yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe na ba bagabo b’intwari, uko ari batatu. 20 Abishayi murumuna wa Yowabu, ni we wategekaga Ba Mirongo Itatu b’imena. Ni we kandi wakaraze icumu rye, rihinguranya abantu magana atatu, bituma aba ikirangirire muri Ba Mirongo Itatu b’imena. 21 Yarubashywe kurusha Ba Mirongo Itatu b’imena, ndetse aba umutware wabo, ariko ntiyashyikira Intwari eshatu za mbere. 22 Benaya mwene Yehoyada, umwana w’umugabo w’intwari ukomoka i Kabuseli, yagaragaje ubutwari bwe kenshi. Ni we wishe abahungu bombi ba Ariyeli w’i Mowabu, ni na we wamanutse yicira intare ku iriba, ku munsi w’urubura. 23 Ni we kandi wishe Umunyamisiri wari ufite uburebure bw’imikono itanu. Uwo Munyamisiri yari yitwaje icumu ringana n’igiti cy’ababoshyi b’imyenda. Amanuka amusanga yitwaje inkoni, ashikuza icumu Umunyamisiri, amwicisha icumu rye bwite! 24 Ngibyo ibyo Benayahu mwene Yehoyada yakoze; yamamaye muri Ba Mirongo Itatu b’imena; 25 yagize icyubahiro kurusha izo Ntwari mirongo itatu, ariko ntiyahwanye n’Intwari eshatu za mbere. Maze Dawudi amugira umurinzi we. 26 Dore n’abandi babaye intwari zikomeye: ni Asaheli umuvandimwe wa Yowabu, Eluhanani mwene Dodo w’i Betelehemu, 27 Shamoti w’i Harodi, Helesi w’i Paloni, 28 Ira mwene Ikeshi w’i Tekowa, Abiyezeri w’i Anatoti, 29 Sibekayi w’i Husha, Ilayi w’i Ahoha, 30 Mahurayi w’i Netofa, Heledi mwene Bahana w’i Netofa, 31 Itayi mwene Ribayi w’i Gibeya y’Ababenyamini, Benaya w’i Pireyatoni, 32 Hurayi wo ku tugezi tw’i Gashi, Abiyeli w’i Aruba, 33 Azumaweti w’i Bahurimu, Eliyahuba w’i Shaluboni, 34 Hashemu w’i Gizoni, Yonatani mwene Shage w’i Harani, 35 Ahiya mwene Sakari w’i Harari, Elifali mwene Uri, 36 Heferi w’i Mekerati, Ahiya w’i Peloni, 37 Hesiro w’i Karumeli, Narayi mwene Ezubayi, 38 Yoweli umuvandimwe wa Natani, Mibuhari mwene Haguri, 39 Seleki w’Umuhamoni, Nahurayi w’i Beroti, watwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya, 40 Ira w’i Yatiri, Garebu w’i Yatiri, 41 Uriya w’Umuhiti, Zabadi mwene Ahulayi, 42 Adina mwene Shiza w’Umurubeni, umutware w’Abarubeni wagendanaga n’abantu mirongo itatu, 43 Hanani mwene Mayaka na Yoshafati w’i Mituni, 44 Uziya w’i Ashitaroti, Shama na Yeweli bene Yotamu w’i Aroweri, 45 Yediyaweli mwene Shimuri na Yoha, umuvandimwe we w’i Tisi, 46 Eliyeli w’i Mahawi, Yeribayi na Yoshaweya bene Elinahamu, Yituma w’Umumowabu, 47 Eliyeli, Obedi na Yasiyeli b’i Soba. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda