Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Ngoma 10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


II. DAWUDI, UMWAMI W’ABAYISRAHELI BOSE Imirwano y’i Gilibowa n’urupfu rwa Sawuli
( 1 Sam 31.1–13 )

1 Abafilisiti batera Abayisraheli. Ingabo z’Abayisraheli zihunga Abafilisiti, imirambo y’abapfuye yari yararitse ku musozi wa Gilibowa.

2 Abafilisiti bakurikira Sawuli n’abahungu be, maze bica Yonatani, Abinadabu na Malikishuwa, bene Sawuli.

3 Nuko urugamba rusigara rwibasiye Sawuli, abanyamiheto baramuvumbura, maze baramukomeretsa.

4 Nuko Sawuli abwira umutwaje intwaro, ati «Kura inkota yawe maze unsogote, hato bariya bantu batagenywe bataza kunkiniraho.» Ariko uwo mugaragu we aranga kuko yari afite ubwoba bwinshi. Nuko Sawuli afata inkota ye ayishitaho.

5 Uwari umutwaje intwaro abonye ko apfuye, na we yishita ku nkota ye; bapfa bombi.

6 Sawuli n’abahungu be batatu, uwamutwazaga intwaro ndetse n’ingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi.

7 Abandi Bayisraheli bari mu kibaya, ngo babone bene wabo bahunze, banamenye ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, ni ko guta imigi yabo barahunga; nuko Abafilisiti baraza bayituramo.

8 Bukeye bw’aho, Abafilisiti baza gucuza intumbi, basanga umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be irambaraye ku musozi wa Gilibowa.

9 Umurambo wa Sawuli barawucuza, batwara umutwe we n’intwaro ze. Baherako bakwira mu gihugu cyose cy’Abafilisiti, bamamaza iyo nkuru mu masengero yabo no muri rubanda.

10 Intwaro za Sawuli bazishyira mu rusengero rwabo, naho igihanga cye bakimanika mu nzu y’ikigirwamana cyabo Dagoni.

11 Abaturage b’i Yabeshi ya Gilihadi bamenyeraho ibyo Abafilisiti bakoreye Sawuli.

12 Ab’intwari bose muri bo baragenda, batwara umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be, bayizana i Yabeshi. Amagufa yabo bayahamba mu nsi y’umunyinya w’i Yabeshi, basiba kurya iminsi irindwi.

13 Sawuli yapfuye atyo kubera ko yahemukiye Uhoraho, ntiyumvire ijambo rye, kandi no kubera ko yagiye guhanuza ku mushitsikazi,

14 aho guhanuza Uhoraho. Nuko Uhoraho aramwicisha, maze ubwami abugabira Dawudi mwene Yese.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan