Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abatesalonike 5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Mube maso mutegereje amaza ya Nyagasani

1 Naho ku byerekeye igihe n’amagingo ibyo bizabera, bavandimwe, ntimukeneye ko tubibandikira.

2 Ubwanyu muzi neza ko Umunsi wa Nyagasani uza nk’umujura wa nijoro.

3 Igihe rero bazaba bavuga ngo ’Mbega amahoro n’umutekano!» ni bwo icyorezo kizabatungura, nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi nta mahungiro.

4 Ariko mwebwe, bavandimwe, ntimukiri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’umujura;

5 mwese muri abana b’urumuri n’ab’amanywa; ntituri ab’ijoro n’ab’umwijima.

6 None rero, ntitugasinzire nk’abandi, ahubwo tube maso kandi twirinde gutwarwa n’irari.

7 Abashaka gusinzira, nijoro ni ho basinzira; n’abasinda, nijoro ni ho basinda;

8 naho twebwe, ubwo turi ab’amanywa, tujye twiramira, kandi twambare intwaro z’Imana, ukwemera n’urukundo bibe ikoti ry’intamenwa, amizero y’uko tuzakizwa abe nk’ingofero y’icyuma.

9 Erega Imana ntiyatugeneye kurimburwa n’uburakari bwayo, ahubwo yatugeneye kuronka umukiro dukesha Umwami Yezu Kristu

10 wadupfiriye kugira ngo, twaba bazima cyangwa twaba twarapfuye, duhore twunze ubumwe na we.

11 Kubera iyo mpamvu, nimujye muhumurizanya kandi muterane inkunga nk’uko musanzwe mubigenza.


Andi mabwiriza

12 Turabasaba kandi, bavandimwe, ngo mumenye abanyu babaruhira, bakaba bashinzwe kubayobora muri Nyagasani no kubagira inama;

13 mujye mububahana urukundo rwinshi, kubera ibyo babakorera. Namwe ubwanyu mubane mu mahoro.

14 Turabinginga, bavandimwe, ngo muhane inkorabusa, mukomeze umutima abacika intege, mushyigikire abatishoboye, bose mubihanganire.

15 Mumenye ntihakagire uwitura undi inabi, ahubwo muharanire iteka kugirirana ineza, ndetse muyigirire bose.

16 Mujye muhora mwishimye,

17 musenge ubudahwema,

18 mushimire Imana muri byose, kuko ari byo ibashakaho muri Yezu Kristu.

19 Muramenye ntimuzimye Roho w’Imana,

20 ntimugahinyure ibyahanuwe;

21 ahubwo mujye mugenzura byose, ibyiza mubigumane,

22 naho ikibi cyose mucyirinde.


Gusezera

23 Imana y’amahoro ubwayo nibatagatifuze binonosoye, kugira ngo izasange muri indahemuka mwese nta makemwa mufite ku mutima no ku mubiri, ku munsi Umwami wacu Yezu Kristu azaziraho.

24 Ubahamagara ni indahemuka; azakora n’ibyo ngibyo.

25 Bavandimwe, natwe mudusabire.

26 Muramukanye n’abavandimwe bose mu muhoberano mutagatifu.

27 Mbasabye nkomeje ku bwa Nyagasani, gusomera abavandimwe bose iyi baruwa.

28 Muhorane iteka ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan