Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

1 Abatesalonike 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imigenzo myiza ishimisha Imana

1 Ikindi kandi, bavandimwe, turabasaba tubinginga muri Nyagasani Yezu ngo mwifate ku buryo bushimisha Imana, nk’uko twabibigishije; ni ko musanzwe mubigenza, ariko noneho nimurusheho.

2 Muzi kandi amategeko twabahaye muri Nyagasani Yezu ayo ari yo.

3 Dore icyo Imana ibashakaho: ni uko mwaba intungane, mukirinda ubusambanyi.

4 Ahubwo buri wese muri mwe amenyere kwifata, agumane ubumanzi n’ubwiyubahe,

5 yange gutwarwa n’irari nk’abanyamahanga batazi Imana.

6 Kandi ntihakagire ucumura ku uwo bava inda imwe, cyangwa ngo amurenganye muri ibyo, kuko Nyagasani azahana abagenza batyo, nk’uko twabibabwiye, tubihanangiriza.

7 Koko rero, Imana ntiyaduhamagariye kwandavura, ahubwo yaduhamagariye kuba intungane.

8 Ni na yo mpamvu usuzugura aya mategeko, atari umuntu aba asuzuguye, ahubwo aba asuzuguye Imana yabashyizemo Roho Mutagatifu wayo.

9 Ibyerekeye urukundo rwa kivandimwe, si ngombwa ko tubibandikira, kuko Imana ubwayo yabiyigishirije gukundana,

10 kandi ni na ko mubikorera abavandimwe bose bo muri Masedoniya yose. Bavandimwe, turabasaba gukomeza kujya mbere;

11 nimwihatire gutuza, mwibande ku bibareba, kandi mukoreshe amaboko yanyu, nk’uko twabibategetse.

12 Bityo muzihesha agaciro muri rubanda, kandi nta we muzakenera.


Izuka ry’abapfuye

13 Bavandimwe, nta bwo dushaka ko muguma mu bujiji ku byerekeye abapfuye, kugira ngo mudaheranwa n’ishavu, nk’abandi batagira icyo bizera.

14 Nk’uko twemera ko Yezu yapfuye kandi yazutse, ni na ko abapfuye bamwizera, Imana izabazura maze ikabashyira hamwe na We.

15 Dore icyo tubabwira giturutse ku ijambo rya Nyagasani: twebwe abazima, abazaba bakiriho ku munsi w’amaza ya Nyagasani, nta bwo tuzabanziriza na gato abapfuye.

16 Koko rero, ku kimenyetso gitanzwe n’umumalayika mukuru mu ijwi riranguruye, no ku mworomo w’impanda y’Imana, Nyagasani ubwe azamanuka mu ijuru. Nuko abapfuye bizera Kristu babanze bazuke,

17 hanyuma twebwe abazima, abazaba basigaye, duhite twererezwa hamwe na bo mu bicu, kugira ngo dusanganire Nyagasani mu kirere, bityo tuzabane na Nyagasani iteka ryose.

18 Murajye rero muhumurizanya muri bene ayo magambo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan